Umugore wakennye akenesha umugabo, uwakize agakiza umugabo – Perezida Kagame
Ubwo yahuraga n’abagore basaga ibihumbi 3000 bo mu nzego zitandukanye kuri Petit Stade kuri uyu wa 5 Nyakanga, Perezida Paul Kagame yavuze ko umugore wakennye akenesha umugabo naho umugore wakize akiza umugabo.
Muri iki kiganira wabonaga aba bagore basaga 3000 babukereye ndetse bishimiye kwakira umukuru w’igihugu ndetse mu magambo atandukanye bamugejejejo bamubwiye ko yabakuye kure dore ko yabahaye ijambo batahoranye.
Francesca Tengera, Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore yashimiye Perezida Kagame kuba yarahaye agaciro umugore w’u Rwanda kuburyo nabo basigaye bari mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo ndetse ngo ntibagitinya no gukora imyuga yafatwaga nk’iy’abagabo kuva kera.
Ati “Ubu mu Rwanda dufite abagore batwara indege, abubatsi, abacuruzi ndetse bari no mu yindi mirimo.”
Dancille Mukangerageze nk’umwe mu bagore bashize amanga bakaba bamaze kugira aho bigeza, mu buhamya yatanze yavuze ko yashyize hasi amaboko, akumva ko nta cya munanira none akaba amaze kugurira umugabo we moto, ndetse ngo umwaka utaha afite inzozi yo kuzagura imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu izajya imufasha kuzana amagi acuruza mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mugore kandi yanavuze ko mu bana be umunani n’abandi batatu b’imfubyi harimo abiga muri Kaminuza ndetse ngo nibayirangiza bazajya kwiga icyiciro cya masters.
Chance Tubane wakuze ari imfubyi ariko akiga ndetse akaba ari umwe mu bakobwa bize ibijyanye n’ikoranabuhanga, yasabye abagore kwitinyuka bakumva ko nta cyabananira.
Mu ijambo rya Perezida Kagame wabonaga ryishimiwe n’aba bagore, yababwiye ko iyo igihugu giteye imbere ariko kikibagirwa abagore gisubira inyuma.
Yagize ati “Iyo ibyo bihugu byibeshye ko birimo gutera imbere, ariko nyuma bikisanga byaribagiwe abagore, ntabwo ubwo bukungu bwabyo butinda gusenyuka kuko baba barasize urwego rukomeye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko byaba bibabaje ndetse birimo ubuswa guteza imbere igihugu ariko hakiregagizwa abagore kandi ari nabo bagize umubare munini w’Abanyarwanda, dore ko kugeza ubu abagore ari 53% by’Abanyarwanda bose.
Yagize ati “Ubwo bwaba ari ubuswa bungana gute, wirengagije uyu mubare munini, maze ukavuga ko ugamije iterambere? Ibyo uvuga ntaho byaba bigana.”
Abihuza n’umunsi wo kwibohora wizihizwa buri ya 4 Nyakanga, Perezida Kagame yagize ati “Umunsi wo Kwibohora twizihiza ugaragaza ukwibohora kw’Abanyarwanda bose nta vangura ririmo. Ntitwavuga Kwibohora no gutera imbere kw’igihugu tudashyizemo abagore.”
Perezida Kagame kandi yibukije abagore ko ibyo bakorerwa atari uko ari abagore ahubwo ngo ni uburenganzira bwabo nabo bagomba guharanira umunsi ku munsi.
Ati “Uburinganire n’ubwuzunye mu nzego zose z’igihugu ntabwo ari imbabazi mugirirwa, ni uburenganzira bwanyu kandi niko bigombba kumera. Uburinganire ntabwo ari ikintu umuntu aha undi, bigomba no gutangirira muri mwe mukumva ko mu bukwiye kandi mugomba kubugeraho.”
N’ubwo bimeze gutya ariko, ngo abagore baracyahura n’imbogamizi zikomeye zirimo kubona inguzanyo zo kwiteza imbere nk’uko byavuzwe na Francesca Tengera ukuriye inama y’Igihugu y’Abagore, gusa Perezida Kagame yabijeje ko iki kibazo ndetse n’ibindi bamugejejeho bizagenda bikemurwa.
Photos/PPU
Ubwanditsi
UM– USEKE.RW
0 Comment
yooooooooooo byiza cyane pe nabakunze pe gusa nibyiza guhura mukaganira n umukuru w igihugu gusa ariya magambo ngo “umugore wakennye akenesha umugabo,naho uwakize agakiza umugabo”yanshimishije pe gusa twese abagore n’abakobwa duharanire kwikura mu bukene twitunyuke duharanire Kwigira murakoze
kuva kera abanyarwanda bari bazi akamaro k’umunyarwandakazi ntaho usanga mu migani yabo berekanaga agaciro k’umugore, aho wasangaga bavuga ko umugore ariwe mutima w’urugo, kandi koko iyo witegereje usanga umugore ariwe uba ufashe urugo, cyangwa se ukumva aho bavugaga ngo ururvuze umugore ruvuga umuhoro, aha bakaba barashakaga kwerekana ko igihe cyose umugore ahungabanye urugo narwo ruhungabana, kuri ubu rero umugore w’umunyarwandakazi yahawe umwanya kuburyo adashobora guhutazwa, akaba aribyo biri kuduha gutera imbere cyane kandi tunatekanye.
Ni impamo u Rwanda ni urwambere ku isi mukubaha abategarugori n’abari pe! J’adore mon pays hamwe n’umukuru w’igihugu wagaragaje ko ashimangiye iki gikorwa! Koko nta hantu nahamwe hashobora kugira iterambere muri byose hatabayemo abagore! Songa mbere Rwanda tuzakugwa inyumaaaaaa!
Mbega weeeeeeeeeeeeeee Amagambo meza Peresida yavuze ndayemeye abereye umuperesida wese uzi Icyo akora, Ikyambere Umugore niwe wagahawe icyubahiro kiruta ibindi byose kuko niwe dukonokaho utwitangira, akaturera neza , akaduha agaciro ejo tugakura tukagira akamaro natwe Nkabagabo, ibi bizabe amateka Kandi Bukomerezehano, Muzashimire Peresida iteka Ryose Kuko yarebye Kure cyane. Ubundi umugore niwe suku dyibintu byose, inzu yumugore ukize Isa Nkazahabu bateretse…Mukirahure.., Umugore niwe utanga isuku yaburikimwe, haba munzu, kumuharuro nomunzira ..iyo urebye umugore ucyeye wunva wishinye….Nagende Tengera uriya anyibukije Mama nuko Yigiriye Mwijuru….Tengera…Amaboko ye …wagira ngo Rwose Ninka yimbyeyi. .ishishe, Mbese Uko bicaye Uruhande Rwaperesida Aribabiri…Nababyeyi babereye ubuyobozi numucyo wabanyarwanda…Habuzemo umubyeyi Wu Rwanda Janet first lady..Ngo Nawe abe yabicaye Urugande….!! Yagiye rwose Aritarura…Ariko Ndasaba Imana Rimwe .Nzasuhuze Muka Peresida, Janet Kagame, Tengera Francisca, Oda Gasingirwa, Na Mushikiwabo Luis..Maze urebe ngo nzasazana imigisha ihoraho Mbega ababyeyi beza Nkunda. ….Bose Nibisabo. .Mba Nkumbura Kabare Ka Rwakagara…..Peresida Urakabura Umwanzi…ugahorana Urukundo ntakindi Narenzaho Kuko Uritara Ryurwanda!!!!:-)
Ngye Mbona ubutaha umugore ariwe wakagiriwe ikizere akaba Peresida wigihugu …Ariko ibigyanye nigisirikare Bigahabwa Umugabo…, Kuko abagore ntibagira kubera nabanyamutima, bagira impuwe, bakagira numucyo, ntibahita barakara akokanya, Maze mukazareba ko batazakomereza aho Peresida azaba agarukiye…ariko sinonaha…Kuko peresida Kagame arakyafite Imbaraga….Niba harivuba aha…Mushikiwabo Luis Niwe wakabaye Peresida uyu mudam…Aravuga uti Ngwino urebe…Hagakurikiraho Rosa Mukantabana nawe ndamwemere…Murimake haragahoraho Abagore Nka Janet Jagame, Tengera Francisca, Oda Gasingirwa, Mushikiwabo Luis….!!!! Aba nibirahure Byurwanda..iyo ubarebye uravuga uti genda Mama wagiye vuba iyo uhaba ukareba abagore basigaye basaga nawe….Mbegaaaaaaa imfura…Kagame oyeeeeeeeeeeee
komereza aho rwanda nziza, umugore burya niryo shema ry’urugo, kandi burya ngo ashoboye byose, ni naryo banga mbona u rwanda rukoresha mu iterambere rirambye rumaze kugeraho kuko umugore yahawe agaciro nyako kandi akaba afite ijambo. ibi ni ibyo gushimira nyakubahwa perezida wa repubulika we wateje imbere uburinganire mu rwanda.
IYI TITLE irashamaje kabisa, Ijambo nk’iri ritera ishema abanyarwanda! kandi turamukunda uyu musaza Imana izamuhe amahoro n’imigisha!
Ni byiza ko umugore agira ijambo, kandi nawe akamenya ko afite agaciro ntiyiheze!
Kagame Peresida Wu Rwanda nkunda ko urunyangamugayo kandi ko ntabwoba ugira, ukaba utarigisambu, ukaba ukunda guhesha ishema igihugu cyawe aricyo cyacu,ukaba utagya wihanganira abanyamafuti, abasinzi, abanebwe, abarya ruswa, abajura , ibigwari, abakwangisha abaturage aba Bose nvuze nkunda ko utagya ubarebera izuba.. .abatuvangira Bose bagye bakurikira ibigarasha bimaze gusazira mugasozi
Ariko Uriya mukobwa witwa Shaduri arabura iki? Ntabwo arumutegarugore? Kayariye karungu abandi baseka bishimye? Ndavuga uriya urinyuma ya First lady wambaye impuzu zitukura…Ndabona Rwose afite uburakari Kandi abandi bizihiwe, Maze Na Janet yishimye nyabusa Genda Janet urumuyobozi..udasanzwe….!! Ndagukunda…Ukankumbuza Mama!!!
muri byose ubonye ubonye ko shaduri atishimye????? muzi kureba ibitabareba!!!!! cg uramwemera wabuze uko ubimubwira????
Derrick, Uravuga uriya w’umuhindekazi? Ndumva iryo zina ari iry’abahinde!
Wasanga ar’uko atabyumvaga kuko byari mu kinyarwanda!
Derick, buriya wasanga Shaduri bafashe ako gafoto atari mo guseka, ariko ubundi nabonaga nawe yishimye anaseka muriyo nama!!
Ibyo perezida wacu yavuze nukuri kuko iyo umuntu ateje umugore imbere urugo rwose Rutera Imbere.
Nkosore gato ntabwo MUKANTABANA Rose ari Perezida wa Sena ahubwo ni Perezida w’Umutwe w’Abadepite
ubutwali wagize mumiyoborere myiza y’ihugu cyacu kandi cyawe munzego zitandukanye no hanzeyacyo uli rudasumbwa mumihigo urenze babami bavugwa mugihe cyashize Imana ikujye imbere
Comments are closed.