Digiqole ad

AS Kigali niyo yatwaye igikombe cy’amahoro

Igikombe cy’amahoro kuri uyu wa gatandatu cyegukanywe n’ikipe ya AS Kigali itsinze AS Muhanga ibitego 3 – 0 mu mukino wabereye kuri stade Amahoro.

AS Kigali yabanje mu kibuga/photo Ruhagoyacu
AS Kigali yabanje mu kibuga/photo Ruhagoyacu

AS Kigali y’umutoza Casambungo yegukanye iki gikombe nyuma y’uko yahigitse amakipe akomeye nka APR FC kugirango igere kuri Final y’iri rushanwa ryatewe inkunga na Imbuto Foundation hagamijwe kurwanya Malaria.

Ku munota wa gatatu gusa ikipe ya AS Kigali yafunguye amazamu ku gitego cy’umusore Ndikumana Bodo.

Iki gitego cyatije umurindi AS Kigali yakomeje gusatira no kurusha Muhanga, ndetse iza no kubona igitego cya kabiri ku munota wa 23 cyatsinzwe na Ndayisaba Hamidu. Igice cya mbere cyarangiye ari bibiri ku busa bwa Muhanga.

Mu gice cya kabiri kigitangira ku munota wa gatandatu gusa Nduwimana Fidel yatsinze igitego cya gatatu cya AS Kigali umukino uhita umera nk’urangiye.

Ikipe ya AS Muhanga, yabonye amahirwe macye yo gutsinda ibitego ariko ntibabasha kuyabyaza amahirwe umukino urinda urangira.

Umwaka ushize iki gikombe cyari cyatwawe na APR FC.


UM– USEKE.RW

0 Comment

  • AS kigali congs kuri peace cup yegukanye yarabikoreye none ibigezeho. Ikigaragara nuko amakipe yacu abonye amikoro yose twagira umupira mu rwa Gasabo. AS muhanga nayo pole iviriyemo ahashimishije nticike intege next izakure byiza kurushaho.

Comments are closed.

en_USEnglish