Digiqole ad

Canada: Mungwarere yagizwe umwere

Kuri uyu wa 5 Nyakanga nibwo Urukiko rwisumbuye rw’i Ottawa muri Canada rwagombaga gufata umwanzuro mu rubanza ubushinjacyaha bumaze iminsi buregamo Jacques Mungwarere, washinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyoko muntu mu 1994.

Igishushanyo cya Jacques Mungwarere cyakunzwe gukoreshwa cyane muri uru rubanza rwarangiye agizwe umwere.
Igishushanyo cya Jacques Mungwarere cyakunzwe gukoreshwa cyane muri uru rubanza rwarangiye agizwe umwere.

Umunsi ugeze, isaha yo gusoma urubanza nayo igeze umucamanza w’urukiko rukuru rwa Ontario, Michel Charbonneau yavuze ko Mungwarare ahanaguweho ibyo byaha byose bityo akaba abaye umwere.

Uyu mucamaza yavuze ko ubushinjacyaha nta bimenyetso bifatika bwabashije kugaragaza bigaragaza ko ibyaha yaregwaga yabikoze koko, ndetse ngo n’abatangabuhamya bashyizemo gukabya cyane mu mvugo zabo, abandi ngo bahimba ibimenyetso.

Ibiro Ntaramakuru bya Canada dukesha iyi nkuru byanatangaje ko, uyu mugabo yagizwe umwere no ku bindi byaha yashinjwaga birimo gutegura ibitero bwo kwica Abatutsi no gukwirakwiza intwaro zagombaga kubamara muri Jenoside ayakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari muri Perefegitura ya Kibuye.

Uyu mugabo wahoze ari umwarimu, Jenoside ikaba yarabaye afite imyaka 22, yatawe muri yombi mu mwaka wa 2009. Ubwo urubanza rwe rwatangiraga kuburanishwa mu mizi mu mwaka wa 2012, yahakaniye urukiko ko nta byaha bya Jenoside cyangwa iby’intambara yakoze, akaba yari amaze ibyumweru 26 aburana; mu rubanza rwe yaburanaga avuye muri gereza yashyizwemo kuva muri 2009 nyuma yo gufatirwa i Windsor muri Ontario.

Uyu mugabo wahanaguweho ibyaha byose yari anakurikiranyweho uruhare yaba yaragize mu iyicwa ry’Abatutsi, muri Perefegitura ya Kibuye, cyane cyane mu bitaro bya Kibuye, aho byavuzwe ko we ubwe yifatiye imbunda akarasa bamwe mu bantu bari bahagotewe n’interahamwe zishaka n’ubundi kubica.

N’ubwo yagizwe umwere ariko abatangabuhamya bo ku Kibuye bamushinje ko ari umwe mu bicanyi baje bagahagarika amazi n’amashanyarazi mbere y’uko umutwe w’interahamwe zari zitwaje imihoro, imbunda, amagarenade binjira muri ibi bitaro bya Kibuye bakica abari barimo kuburyo harokotse mbarwa.

Ibi byose ariko Umucamaza Michel Charbonneau yabiteye utwatsi niko kumuhanagaguraho ibyo byaha, ubu akaba agiye kwidegembya.

Tubabwire ko uru rubanza rwasoje kuri uyu wa 5 Nyakanga 2013 rwari rwatangiye kuwa ya 28 Gicurasi 2012 rukageza kuwa 21 Werurwe uyu mwaka, rwumviswemo abatangabuhamya bagera kuri 44.

Uretse Dr Leon Mugesera woherejwe n’ubutabera bwa Canada kuza kuburanira mu Rwanda; Canada yaburanije n’undi Munyarwanda witwa Desire Munyaneza, we akaba yarakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose asigaye ku isi gusa iki cyemezo gishobora kuba cyavugururwa mu gihe cy’imyaka 25 nk’uko biteganywa n’amagegeko mpanabyaha y’igihugu cya Canada.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko abazungu baba badushaka ho iki? bagize kudutererana, none n’abo bafatanyije kurimbura abatutsi barimo kubagira abere? Nibagende

  • ariko se major ubu wumvako umuntu wese ucyetswe ho icyaha cya jenocide agomba guhamwa nacyo ? oya wibeshyera abazungu no murwanda harabanyarwanda bagizwe nabandi abera wowe widusubizinyuma cyane ko nabacitse kwicumu benshi
    bemeza ko ari umwere

  • Ariko se major wumvako umuntu wese ucyetswe ho icyaha cya jenoside agomba guhamwa nacyo? oya wibeshyera abo bazungu kuko nabanyarwanda ubwabo bagize abandi abera ese ntuzi ko nabacikacumu nabo buriya benshi bagaragajeko atari umujenosideri

  • ariko abantu mujye mwirinda guhubuka nkumusuzi wowe majoro urumva uri muntuki kweli ubwo nturi muri babandi bita abahutu bose abajenosideri?wisubireho kuko imyaka 19 niba ishize ucyumvako gukekwa bihwanye nicyaha ttu as eu tort vraiment

  • ARIKO IYO UVUGA NGO BABASHAKAHO IK UBAUVUGA WOWE NA NDE?WAGIYE UVUGA NGO ABAZU BANSHAKAHO IKI.

  • Rukundo Amani mureke majoro;aravuga ibi muri ku mutima,nahubundi ibyo mu Rwanda ni amayobera;imana yonyine niyo izi ikizarangiza ikibazo cyu Rwanda.Kuko natwe ubwacu ntituzi amaherezo

Comments are closed.

en_USEnglish