Bweramana: Harabura gato ngo bajye mu bwigunge kubera iteme rya Nkubi
Umurenge wa Bweramana wo mu Karere ka Ruhango ni umwe mu mirenge igendwa n’urujya n’uruza rw’abantu mu rwego rw’ubuhahirane, abakoresha ibinyabiziga bamaze iminsi binubira imihanda yaho none iteme rya Nkubi ryangiritse, ku buryo niridakorwa nta kabuza uyu murenge uzisanga mu bwigunge.
Iri teme rinyurwaho n’ibinyabiziga bisanzwe bikoresha uyu muhanda uva mu Mujyi wa Ruhango werekeza i Gitwe, Buhanda na Karongi kuburyo usanga abantu baturutse hirya no hino bawitabaza mu rwego rw’ubuhahirane bamwe bajya ku mashuri ari muri aka gace abandi berekeza ku Bitaro bya Gitwe.
Ubwo twajyaga kureba uburyo iki kiraro cyangiritse twahahuriye n’imbangukiragutabara y’ibitaro bya Gitwe yarifite umurwayi kwambuka byananiranye, umuforomo n’umushoferi wayo bari basohotse mu modoka bari gufatanya ngo babone uko bakwambuka.
Bandorayingwe Wilson ni umushoferi w’ibitaro bya Gitwe akaba anashinzwe ibinyabiziga by’ibitaro by’ibyo bitaro. Ubwo twahamusangaga ari kugerageza kurwana no gutunganya aho imodoka y’Ibitaro yari atwaye inyura, yatubwiye ko ku bashoferi batwara ambulance basanga imihanda bakoresha itabatunganiye mu kazi kabo.
Yagize ati “Murabona nk’ubu tuzanye umurwayi tumukuye mu Byimana tumujyanye ku Bitaro i Gitwe, ariko kubera gutinda hano ku kiraro dushobora kugira ibibazo ugasanga umurwayi wacu ubuzima bwe burahungabanye, ndetse ndagira ngo nkubwire ko atari uyu muhanda gusa tugiramo ikibazo ahubwo usanga imihanda dukoresha myinshi y’inaha ifite ibibazo byinshi.
Leta ikwiye kuturwanaho igashakisha uburyo ibi bikorwaremezo by’imihanda yo muri aka gace bikorwa ku buryo burambye, nk’ubu izi modoka z’ibitaro ntabwo zimara kabiri, zihora mu igaraji kubera ko imihanda dukoresha izica buri munsi kandi ziba zahenze abantu.”
Izindi modoka zihanyura zibanza gukuramo abantu ngo uburemere bugabanuke zibashe kwambuka, ndetse hari nubwo abagenzi basunikiriza imodoka kugira ngo ikunde yambuke.
Uyu muhanda niwo wakoreshwaga n’imodoka zitwara abagenzi nka International Express, African Tours Express n’izindi zizwi ku izina rya Twegerane, undi muhanda wa Kirengeri warangiritse cyane ku buryo kuhanyura bidashoboka, abaturage benshi bakaba bavuga ko iki kiraro nikidakorwa bwangu abatuye i Bweramana bajya mu bwigunge.
Photos: JD Ntihinyuzwa
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE/Ruhango
0 Comment
Hari ibintu bihabanye: Kubwira abantu ko dufite imiyoborere myiza, ahari ubuyobozi bw’akarere, iri teme riba rimeze ritya?! Ese imbaho zahora aha hacitse zingana iki kuburyo ayo mafaranga ataboneka mu mutungo w’akarere?!!
wabona se bari mugitaramo kimihigo bivugimyato ukagirango wenda bazagira nicyo bakora, yewe nibage bicecekera bategereze ko bakurwaho ikizere gusa kuko ntacyo baba barakoze.
Nyamara aka abanyagitwe, buhanda, karongi ndetse nahandi karashobotse nawe iteme rya mpanga wapi, iteme rya nkubi naryo dore ibibaye ubwo se musigaye harya ngo ibintu bizajya bikemuka aruko HE amenyeshejwe gusa ahaaaaaaa ese ko mbona ba executif bahawe imodoka bo bazinyuzahe ariko mana waragowe pe ?
Umva rwose turashima gitifu w’umurenge wa Bweramana kuko yabonye umuhanda twari dusanzwe tunyuramo wa Kirengere – Ngendo mbi-Buhanda – Birambo cg Kaduha ucikiye i Gafunzo,agahita atunganya byihuse uriya wa Gitwe Ruhango ubu imodoka zose niho zari zisigaye zinyura none narebe n’uburyo akora ririya teme ndetse akabikorera rimwe na ririya rya base mu muceri kuko naryo buriya ririmo guca amarenga yo gusenyuka,kandi turasaba byigweho uburyo iyi mihanda yakorwa kuburyo burambye kuko ni imihanda ihora mu bibazo kandi ifitiye akamaro aka karere n’intara y’uburengerazuba.
nukuri muri kariya gace hakenewe iterambere rirambye pe.ahatari ubuhahirane hahora mu bwigunge.abayobozi b’akarere nibafatanye n’abaturage mu gukemura kiriya kibazo mu buryo bwihuse
Ahubwo se simbona n’ibyuma byubatse hasi kuri ririya teme byarikunje nk’aho bidakomeye? Ngiryo rya terambere ryacu rirambye rero! Wasanga ririya teme nta n’imyaka 5 rimaze!
Ariko se koko ibi nabyo bizategerza ko perzda abivuga ubwo ubuyobozi bwaho bukora iki umuganda wobo se bawukorera he ko uwo muhanda unyuramo imodoka kenci kand ufite n akamaro abahatuye najye ndawuzi rwose gitifu niwowe ubwirwa na meya nimuve muri chuguri mujye kureba iryo teme n ugusubiramo imbaho kera uwitwaga Rubanda utuye hejuru yawo niwe wagikoraga Iyo cyacikaga
Eh! Eh! Mzee Bandora unkumbuje i Gitwe kbs na unt Suzana gusa uwo muhanda ukorwe
birababaje kubona leta itanga imodoka ngo bafashe abarwayi mu rwego rwo kugabanya abapfa batageze kwa muganga .none imihanda ukaba ugiye gutuma dusubira guhekaabarwayi mu ngobyi. nukuri rwose akarere nigakore iyo bwabaga.dufashe bariya bantu.
Comments are closed.