FERWAFA igiye kwishyura ibirarane by'imisoro miliyoni 15
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemereye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ko igiye kwishyura amafaranga ibarimo angana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 15.
Umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin yatangarije TimesSport agira ati “Ubwo twageraga ku buyobozi mu mwaka wa 2011 twasanze FERWAFA ifitiye RRA(Rwanda Revenue Authority) umwenda ungana na Millioni 49 Rwf twakoze iyo bwabaga twishyura iyo myenda, ubu n’ubwa babiri iki kibazo kibaho”
Ntagungira yongeyeho ko bitoroshye kuko FERWAFA nayo ifashwa n’inkunga ziva muri FIFA ndetse na CAF nko guhemba abakozi b’ishyirahamwe.
Ntagungira ati “Ariko turi gukora ibishoboka byose kandi twasabye na Minisiteri ishinzwe siporo kudufasha gukemura iki kibazo cya RRA kubera ko uyu mwenda natwe utubereye imbogamizi.”
FERWAFA yemereye RRA kwishyura miliyoni imwe mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga, naho 15 zisigaye nazo zikazishyurwa mu minsi iza.
FERWAFA kandi igomba kwishyura ikigo cy’u Rwanda cy’ubwishingizi RSSB (Rwanda Social Security Board) miliyoni 22, ikishyura Hotel La Palisse Club milioni 34, ikishyura kandi Alpha Palace Hotel miliyoni 22, igomba guha kandi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) ibihumbi 250 by’amadolari y’Amerika.
Source: TimesSport
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
None se Umubano hotel ko utali mu bafitiwe imyenda kandi ibafitiye miliyoni 7 416 400 FRW
Nabo bazibukwe.
Pole ABEGA!
Comments are closed.