Rayon irasabwa Ubuzima gatozi mbere yo kubona inkunga nini yemerewe
Abaterankunga bavuye mu budage bemeranyije ko bazaha Rayon Sports inkunga babemereye ari uko iyi kipe y’i Nyanza ifite ubuzima gatozi.
Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Murenzi Abdallah ubwo yagiranaga ibiganiro n’aba baterankunga mu budage bari bemeye ko bazajya baha inkunga ingana na 227 000 Euro agera muri million 200 z’amanyarwanda.
Aba baterankunga ariko nyuma yo kumenya ko Rayon nta buzima gatozi ifite ngo batangaje ko ntacyo bayipimira itarabubona.
Aba baterankunga bemereye Rayon Sports ko mu ntangiriro ya shampionna ikipe bazayitera inkunga y’imyenda ibiri yo gukinana ( 30Home & 30away kits), amatraning 30 amasogisi 60, inkweto 30 n’imipira 30 n’ibindi bikoresho bijyanye na ruhago nkuko bitangazwa n’urubuga rwa Rayon Sports.
Rayon Sports bayihaye kandi 22 000 Euro, mu manyarwanda akabakaba million 20, umuyobozi wiryo tsinda ry’abaterankunga Charles Mamisch atangaza ko ibiganiro bizakomeza igihe ikipe ya Rayon Sports izaba yabonye ubuzima gatozi.
Ubuzima gatozi ku makipe y’umupira mu Rwanda buracyari ikibazo, kuko amakipe abufite ari mbarwa, arimo Kiyovu na Esperance FC. Usibye n’amakipe amafederasiyo ya siporo mu Rwanda nayo agira ubuzima gatozi ni mbarwa arimo FERWAKA na Federasiyo y’umukino wa Chess cyangwa echec.
Ubuzima gatozi ni uburenganzira busabwa bugatangwa n’amategeko gusa.
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Bwana Mayor nabikoreho rero vuba kuko byo ntihumvikana impamvu makipe menshi atabufite.Cyangwa se nanone hakwibazwa niba ntayindi nzitizi bahura nayo mu buryo bw’amategeko kuburyo ariyo yaba intanaro yo kutabubona (ubuzima gatozi).Muzaducukumburire mutubwire.
ariko se GASENYI ubuzima gatozi yabubona it?ntigira nyirayo yirirwa izerera! umwaka umwe iba iri aha undi ikimuka ubwo se murumva ubwo buzima gatozi yabubona itagira addresse?mwikwirirwa mwivuna kuko ntibyakunda nta nicyo byabamarira! ahubwo niyisabire akabanza yaturamo kazwi!hahahahahhhhhhhhhhhhhh!
Nsubize uwitwa Kalisa@Nagirango nkubwireko ugomba kumenya ibyawe n’aho iby’abandi ukabireka kuko ndabona barakurengeje akadoze ,burya abaryayi bose mbonyeko batari mu bitaro koko!Igikundiro izatera imbere maze izimanike
YEGO RATA XY NONESE KALISA KO YIVUGIRA!!ESE UBUNDI YASOMYE INKURU ARAYIRANGIZA?NONESE FERWAFA MILLION 15 IGIYE GUTANGA MUMISORO NI UKO ITAGIRA IKIBANZA?NIBA KALISA ATAZI GUSOMA YONGERE ASOME INKURU NEZA ARASANGA IKIBAZO ATARI GIKUNDIRO YACU YONYINE IFITE ICYO KIBAZO ARI HAFI AMAKIPE YOSE.KALI UZAJYE UBANZA USOME INKURU UBONE GUTANGA IGITEKEREZO
ariko se Kalisa we ko nawe utorohewe n amacakubiri,niba iyo wita gasenyi nta buzima gatozi ifite wowe iyo ufana irabufite? ubu se waba ufana kiyovu cg esperance ko arizo zibufite?niba ataribyo rero ceceka kuko ntacyo ubarusha.naho kuba ngo itagira aho iba ahubwo jye mbona wararindagiye ari wowe utagira aho uba.
Daily kalisa why?nyamara uri umuzigo kabisa aho uri hose uba uvuga nabi nakubwiye gusanga doctor akagukorera full check up kuko nturimuzima uhangara kuvuga Gikundiro nabi ubwo buzima gatozi se utsimbararaho urabona tutabubonye twata icyubahiro dufite ujye ureka kwishongora wangu byose hari aho biva naho kuvuga address wowe ufite iyihe?ninde wagusabye icumbi?wowe ntacyo uzi ujye ugabanya urugambo wongere ibikerezo byubaka utazasandazwa ibyiza bya rayon kuko ndabona bigukorogoshora wangu
Yewe,ibyakemutse nibyo byari bikomeye! turizera tudashidikanya ko n’ubuzima gatozi buzaboneka,Mayor n’umugabo uzi icyakora!Gikundiro oyeee!
yegosha!Gikundiro yacu oyeeee!
Nta kidasanzwe, ababutanga bari tayari, ababushaka barahari, there is no problem
nge mumfashe gusobanukirwa neza kuko ubanza ahari ari nge utumva neza icyo bita ubuzima gatozi niba aribyo ni igiki nyirizina niba kandi ari icyangombwa kiva mu Rwanda ngirango na Leta yacu n’abanyarwanda twakagombye kumva ko iyo waba ufana yose twagashimishijwe n’uko iteye imbere tutarebye iyo ariyo kuko iyo umuturanyi yakennye cg akagira ibyago burya murabisangira utabizi. none rero ni byiza ko Reyon yabona buriya buzima gatozi mu gihe gito bishoboka ubwo abo bireba mu buryo bwo gutanga services nziza rwose mugerageze turebe ko amasitade ya hano iwacu umupira wakongera kwitabirwa ku buryo bugaragara.
Comments are closed.