Umunyakenya yagiye i La Haye kurega abishe Yezu
Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice, ICJ) ruherereye i La Haye mu Buholandi rwashyizeho inteko y’abacamanza igomba kwicara hamwe igasuzuma ikirego cy’Umunyakenya uvuga ko urubanza rwa Yezu w’i Nazareti rwaciwe nabi.
Dola Indidis ni Umunyamategeko w’umwuga ndetse yigeze kuba umuvugizi w’inkiko muri Kenya yatanze ikirego avuga ko Yezu Kristo w’i Nazareti yaciriwe urubanza nabi agafungwa, agakubitwa kugeza n’aho yishwe abambwe ku musaraba i Gologota.
Muri Kanama 2007 nibwo uyu mugabo yatanze iki kirego mu Rukiko Rukuru rwa Kenya mu Izina ry’Incuti za Yesu. Urukiko rwakiriye ikirego cye ndetse rugiha No. 965/2007; gusa nyuma yo kugisuzuma urukiko rwamubwiye ko badafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, ni gufata inzira agana I La Haye mu Buholandi.
Aganira n’Ikinyamakuru cyo mu Mujyi wa Kenya kitwa “The Nairobian”, Indidis yagize ati “Urukiko rwamenyesheje iby’urubanza rwanjye ubu ntegereje ko umunsi w’iburana ugera.”
Ikibazwa kugeza magingo aya ni ukumenya niba n’uru rukiko ruzaburanishwa ndetse rugacibwa nyuma y’imyaka isaga 2000 uyu mwene Yozefu na Mariya abambwe inyabihanga.
Uyu mugabo usanzwe uzobereye mu mategeko yagize ati “Ntanze ikirego kuko ari inshingano zanjye guharanira ukuri ku byabaye kuri Yezu, kandi nagiye mu Buholandi njyanywe no gushakira ubutabera umugabo w’i Nazareti.”
Dola Indidis wigeze kuba Umuvugizi wa Polisi muri Kenya yongeye ati “Uko urubanza rwa Yezu rwaciwe ntibikurikiye amategeko agenga uburenganzira bwa muntu. Ponsiyo Pilato yakoze amakosa akomeye yo gucira urubanza Yezu Kristo mu gihe yari yabuze ibimenyetso bimuhama.”
Ubwo iki kirego cyatangwaga bwa mbere cyatanzwe n’uyu mugabo mu izina ry’Incuti za Yezu, bagendeye ku ngingo ya 65 n’iya 67 y’itegeko nshinga rya Kenya, aho baregaga Tiberius wabaye Umwami w’Abami w’Abaromani kuva muri 42 mbere y’ivuka rya Yezu kugeza muri 37 nyuma rye.
Muri iki kirego baregaga Ponsiyo Pilato wari Guverineri w’Intara ya Yudeya muri icyo gihe, baregaga Ananiya wari Umunyamategeko Mukuru, uwari Umwigisha mategeko mukuru, Umwami Herodi, Repubulika y’u Butaliyani ndetse na Leta ya Israel.
Muri iki kirego, Kayifa wari Umutambyi Mukuru ashinjwa kuba yarafashe Yezu akamucira urubanza nta kintu ashingiyeho, ahubwo ngo yabikoze mu rwego rwo ku mwigaranzura kuko yabonaga azamwambura ubuyobozi.
Pilato we ashinzwa kuba yarabonye nta cyaha uyu mwana w’Imana afite akarenga akamutanga ngo yicwe bityo amahoro aboneke mu gihugu.
Dola Indidis yagize ati “Ntibyari binemewe ko Pilato acira urubanza n’umuntu arimo gukubitwa, umucamanza kandi aba agomba guhagarara ku cyemezo cye ariko uyu we yakoreshejwe n’amarangamutima y’abantu.”
Uyu mugabo n’abo batanyije kurenganura Yezu wigize umuntu akaza mu isi akubyarwa na Mariya agapfa, agahambwa ndetse ku munsi wa gatatu akazuka kugira ngo acungure isi (nk’uko bamwe babyizera) bavuga ko n’uburyo bwa koreshejwe ubwo Yezu yahatwaga ibibazo butemewe n’amategeko.
Indidis abajijwe niba ibyo arimo gukora atari ukwigiza nkana yagize ati “Ibi ntabwo ari ugushaka gushyenga ni ikibazo cyo kureba ko amategeko yakubahirizwa, hagamijwe kandi kureba ko amategeko yakumvikana kugeza ku yindi ntambwe.”
Uyu mugabo wamaze imyaka icumi atekura iki kirego avuga ko yacyize neza cyane ndetse ngo afite ingingo zifatika zimwizeza intsinzi mu gihe cyose azaba aburana uru rubanza.
Tubitege amaso!
©The Nairobian
UM– USEKE.RW
0 Comment
Good luck.
Nanjye nzajya kumufasha pe Yezu yararenganye cyane.
Ndabasuhuje
Abantu dukunze gutinda ku mibabaro ya Yezu nyamara dushishoje twasanga atari nayo yamwishe du moins ko ibye birenze iriya mibabaro ituma twibababaza tugira ngo nibyo byadukiza.
Niko tutabeshye ntituzi abantu ku isi bababaye kurenza Yezu? Si ukuvuga rero ko kubabara cyane aribyo bifite agaciro.
-Yezu akiri mu gashyamba ka Getsemane yari yatangiye no gupfa aho yari yatangiye kuva amaraso mu mutwe…
-Ikindi n’uko yari abambanywe n’abandi babiri nabo bababaye bagasanga yapfuye abandi bikaba ngombwa ko babaca amaguru ni ukuvuga ko yapfuye we mu buryo budasanzwe.
-Mu byukuri Yesaya 53:10 iravuga ngo
Mais il a plu à Dieu de le briser par la souffrance.
Bien que toi, Dieu, tu aies livré sa vie en sacrifice de réparation,
il verra une descendance.
Il vivra de longs jours
et il accomplira avec succès ce que désire l’Eternel.
Imana niyo yateguye uriya mugambi ko adupfira ahubwo na Shitani yashakaga ko atadupfira avuga ngo namanuke ku musaraba. Shitani yashakaga ko apfa urupfu ishaka ntadukize ariko Yezu aramutsinda.
Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.
Yohani 3:16
Twemere icyo gitambo tumukunde kuko yabanje kudukunda.
Ni byiza ariko azagira ikibazo cy’abatanga buhamya kuko uretse BIBILIYA YERA ntabundi buhamya dufite. Kandi bitewe n’igihe kirekire gishize icyi cyaha cyarakozwe, rushobora kutazaburanishwa. ikindi n’uko abaregwa nabo babona uburenganzira bwo kunganirwa. Mu gihe abaregwa bazaba batsinzwe n’irihe tegeko rizabahana. Yewe nibirebire cyane. Kandi ntimwiyibagize ko Yesu YAJE KW’ISI AJE KWITANGIRA ABANTU KUGIRANGO TUBABARIRWE IBYAHA BYACU. Abamwishe bazahanishwa umuliro w’iteka. Ngurwo urukiko rwemewe muri iki kirego kandi JEHOVAH yarangije kubahanda kandi Yesu yima ingoma itazahanguka.
nanjye ndamushigikiye ariko ntabwo kizemerwa bazamu bwirako batagishoboye
Imana izabiguhere umugisha imyaka yose ishize ntawundi wagize igitekerezo nkicyawe ?
yes uyu muntu kabisa Imana izamujye imbere turebe uko bizagenda ariko namwe mujye mudukurikiranira aho bigeze pe .
babandi bakina film bafi he? Urabona ukunyu ari scenario ya hatari kdi iri original. Mureke gushishura mufate igitekerezo cy’umwimerere mukibyaze umusaruro.
Yesu yarabababariye nubwo urukiko rwabakatira Yesu yarababohoye,hubwo cunga ubugingobwawe,kuko ugenzuye,wasanga mubyo yazize warabigizemo uruhari
Uyumugabo yizamategeko koko arandangije ko YESU YARARENGANYE amategeko agomba guhana ababikoze bikaba akabarore kubandi bahemukira uzirakarengane kbyerekeye ibyabona birahari BIBILIYA YERA IKUBIYEMO ubuhamya nakarengane Yesu yagiriwe nanjye ngiye kugushakiringingo mubyanditswe byera
Yemwe mwabapfafamwe baba pfayongo,mweretswe yesu nku bambwe kumusaraba.:… Nuyu mugabo ari muba pfayongo.inkigisho mwigisha namatege yabantu;;; marko 7-7
Ibi byo noneho ni bishya! Kubyumva no kubisobanukirwa birasaba imyumvire mishya! Amateka ya Yezu, amutubwira nk’ umucunguzi wacu, wagombaga gupfa kugirango aducungure, hanyuma azuke, nk’ ikimenyetso cyo gutsinda urupfu na sekibi kumugaragaro. Bivugwa ko byari isezerano ryagombaga gusohoza, bityo abantu dugakira icyaha cy’ inkomoko cya Adam na Eve. None se icyo nibaza, ko byagombaga kugenda kuriya kugirango bisohoze, bariya babikoze bo babikoze ku bushake bwabo cyangwa babikoreshejwe nizo ngufu mwuka zagombaga gusohoza umurimo wa Yezu ku isi!?
Ariko mwa bantu mwe Yezu, burya yakorewe iyicarubozo, sha wa munyamategeko we tubwire uko twateranya inkunga yacu tugushyigikire muri iyi nzira yo gushakira Yezu ubutabera rwose.
Abo baJenosideri bivuganye Yezu bazabakatire birundu y’umwihariko kuko mbona nta mpamvu nyoroshyacyaha!!
Aaaaaa,nashangaa sana,nasikiya eti huyo nimtu wa Kenya,ebu Kifo cha Jesus yeye alikuwepo,basi aanze afwatilie yakwao miaka iliopita kulitokea mzozo nyingi hata mauwaji yakawa ndaniyake ;Ebu aanze kwahayo ashitaki walio husika kwahayo mauwaji,basi kabla ya hayo ndio aingie kwa mengine.
1. Icyaha ni gatozi kuwagikoze, abona arinde uzahanwa ukiriho kuriyisi ya Nyagasani mubishe YEZU?.
2. Habaye ubuzime bw’ikurikiranacyaha (Ikirego cye ntashingiro gifite).
3. Inyungu afite mururwo rubanza nizihe? (usibye gushaka kumenyekana mu mateka).
4. Jye ndabona uyu mugabo afite ibibazo bikomeye muri we, so, ndatanga inama y’uko abaganga n’abashinzwe umutekano gukurikirana ibye neza.
5.Niba haraho nibeshye ndasaba abanyamategeko kunkosora, n’aho ahandi ntawahagarara ku maguru abiri kuriyisi yuyumunsi yo mu mwaka wa 2013 ngo asobanure cq atange ubuhamya kurupfu rwa YEZU, Niba ariho azanshake tugirane ikiganiro kandi IMANA izabidufashemo.
Ukoze nk` umunyamategeko nubwo utabanje kwiyizera !!!
Ariko buriya mission ye irihishe cyane !
Wowe ubwawe iti : Nta nyungu afite mu rubanza ibi nibyo ni amategeko , ariko buriya arahatsindiye niba abakristo nta nyungu bafite mu rubanza bikazemerwa n` urukiko, ubwo bibiriya yaba itubeshya . nguwo umutego wa mbere ateze abizera !
.2. Bazamubaza umwiriondoro we najya kuwutanga Abo mu muryango wa israel bati mwene Benjamin wawundi wabayeho ……… washatse umugore witwa ….. wabyaye abna bitwa …… bityo nabwo abe aragitsinze igitego cye cya 2 kwereka abantu ko bibiriya ibeshya … anticristo niko akora .
Gusa urukiko nirugira amahirwe rugasanga baracyise ubuhotozi …. bazavuga ko habaye ubuzime bw` ikurikirana cyaha bityo babe banafashije ukwizera abantu bafite
None ku bwawe urumva abantu bagomba kurebera ikibi cyabaye ngo nuko nta urega uhari?Ese ubu haramutse hagize undi urengana kariya kageni abantu baceceka?None kuki bitabaye?Kuki abandi bose barenganurwaga uretse Yezu?Ese ni kuriya PIRATO yari asanzwe aca imanza?Ni akarengane gakomeye. Ku kijyanye n’ubuhamya:urupfu rwa Yezu ruranditse kandi ntaho rwigeze ruvuguruzwa(ntaho nzi kereka wahandusha).Iyo abishe Yezu baza kubona barengana (cg hakagira undi ubibabonera) baba baranditse urupapuro ruvuguruza ibyavugwaga muri Bibiliya.BIBILIYA RERO NI UKURI.NTACYAGAKWIYE KUBUZA URUBANZA KUBA.
Yesu agiye kugaruka abacire imanza ahubwo!!!
Icya mbere mbona muri iyi dossier penal ya Avocat wa Yezu, ndabona urukiko yaregeye(ICJ) rudafite ububasha bwo guca uru rubanza, kuko ICJ ica imanza z’impaka zabaye hagati ya za Leta gusa.
Ikindi kandi uyu Avocat aravuga ngo Pilato yakoze amakosa yo gucira Yezu urubanza kandi nta bimenyetso bimuhama, sinzi niba uyu Avoka afite KOPI URUBANZA NYIRIZINA RWACIWE umuntu akaba yaheraho amenya ingingo zitubahirijwe n’icyemezo cy’urukiko.
Hanyuma ndasubiza uwiyise Kaboss:
1. Uragira uti gatozi ku wagikoze.
Aho ndemeranya nawe kabisa tureke
abumva ko hari uwakwikorera icyaha
atagizemo uruhare.
2. Kuvuga ngo habaye ubuzime (Prescription de l’action publique) sinzi uko iki cyaha ugifata, njye mbona Yezu yarakorewe icyaha cyibasira inyoko muntu , kandi bene icyo ntigisaza.
3. Uravuga uti inyungu (Interet) afite muri uru rubanza ni izihe? Mbega urashaka kuvuga ko Sans interet pas d’action?
Bene ibyo bikora mu manza mbonezamubano (proces civil/civil matters) naho mu mpanabyaha (proces penal/criminal matters) uwo ariwe wese ashobora kurega kuko icyaha ntigikorerwa victime nyirizina, ahubwo gikorerwa Society.
Muri uru rubanza rero, n’ubwo baishe Yezu baba batakiriho, ariko indishyi z’akababaro zikomoka ku cyaha zigomba kuboneka zigahabwa Society, si ngombwa ko ziba amafaranga, kuko habaho na domage moral (gusana imitima yangiritse) kubera icyaha cyakozwe.
Abandi bagira icyo bankosoraho, murakoze.
Uyu mugabo afite igitekerezo cyiza gusa ndatekereza ko umutangabuhamya afite ari BIBILIYA, ikindi ni uko atazatsinda kuko bazamubwira ko bibiliya ntawayisinyeho bityo bikazafatwa nka tract( inyandiko mpimbano).
Hari ibihamya byataburuwe mu matungo kandi nicyo gihe barandikaga hari indi mizingo itari bibiliya
MWEUSI Dinosaure , urakoze cyane ku bisubizo umpaye
Reka nkwibarize akandi gato, tuve mu mategeko ho gato, uyu mugabo urega wowe umwiyumvisha ute, kuriki gikorwa cya case ya yezu?
Bavandimwe muritonde kuko yezu ajya kuza mu isi yarazi ibizamubaho byose.muribuka igihe abanzi be bamufataga petero agashaka kurwanisha imbaraga za muntu? byagenze bite?
Nanjye ndagushyigikiye rwose, Yezu yabaye muri iyi si, ab’iyi si nibo bamwishe urwo yapfuye, bikwiye gusubirwamo rero.
Niba ibyamubayeho byaragombaga kumushyikira se ko dore yanabibabibwiraga ntibabyemere, babyivangiyemo iki ko wumva n’ubundi yari kuzipfisha?
Courage yenda yenda byazatuma habaho ivugururwa ry’amategeko yo mu isi cyangwa se azagenga ijuru, erega turi mu isi tugomba kubaho nk’abari mu isi, tukagengwa n’amategeko y’isi.
Nitugera mu ijuru nabwo tuzagengwa n’amategeko y’ijuru ari nayo tugoma kubahiriza. None se ko badusaba kubahiriza amategeko yo mu ijuru kandi tukiri muri iyi si, aho nitugera mu ijuru ntibashobora kuzadusaba kubahiriza ayo mu isi? Gusa mureke tujye twera imbuto nzima ariko zo mu isi kandi zibereye ab’isi, niturigeramo kandi nabwo tuzahabwa amabwiriza agenga abari mu ijuru.
vangaresi@com
Courage bwana ,kwifuza ko amategeko asobanuka nibyo , ikibabaje nuko abamurenganije bose batahutse nubwo leta zidahinduka akaba ashyira mu majwi Israel na Italie, ubundi ruzacimana.
iki kirego cyarashaje
Iki kerego nicyakirwa gishobora kuzasiga abacamanza bacitsemo ibice kubera imyizerere ya buri wese
1.Bibiliya iti “Yazize ibyaha byacu” sinzi niba uyu wareze yamera ko arimo cyangwa se abacamanza.Kwaba ari nko kurega uwo uregera cyangwa kwirega.
2.Bibiliya ubwayo yita YUDA”UMUGAMBANYI” ni ukuvuga ko na Yezu ubwe atigeze yishimira ibyamukorerwaga ahubwo yarihanganye bikomeye kubera umugambi Se{IMANA} yari idufiteho kandi nawe akaba yaradukundaga(ni ko mbyemera.Bityo nawe {YEZU}yarenganurwa.
3.Kuba yarabyemeye ntibibivuga ko atarenganye.Bityo rero niba icyaha nk’iki kidasaza, ntacyabuza urubanza kuba.
4.Yezu yari afite kamere ebyiri(double nature):Kamere Mana na Kamere Muntu(nature divine et nature humaine).Niba rero yaraducunguye nk’Imana ntibibuza ko yarenganye, agakubitwa, agacunaguzwa nk’umuntu.Guca uru rubanza rero ntibyakuraho “NATURE DIVINE “ye ari nayo yaducunguye.
5.Kurengana kwa Yezu kandi yari Imana yigize umuntu(yaturushaga ububasha)kandi akaba atarenganurwa biducira amarenga ko tuzahora turengana nk’abantu.Amahirwe yonyine ni uko tukimufite nk’umucamanza utabera muri bwa bumana bwe, bivuze ko amaherezo tuzarenganurwa.NAWE RERO AKWIYE KURENGANURWA!
Murakoze
N’akataraza kazaza mube maso mubyitegure gusa.
yewe uru rubanza ruzakemurwa na Yezu na se
Yezu yoherejwe n’Imana ngo aze apfire abantu bashobore gucungurwa.
Yari gahunda y’Imana rero kandi Imana niyo Nyirububasha. Niko rero yari yarabiteganyije, twebwe abantu ntacyo twakongeraho cyangwa ngo dukureho.
Uyu munyakenya namugira inama yo kuzenguruka ibihugu bya Afurika akareba aho abantu barengana ndetse banicwa bazira ubusa, akaba aribo aburanira. Naho ibya Yezu nabirekere Yezu n’Imana bonyine.
Ikibazo si ugupfa ahubwo iyicarubozo n’itotezwa ndabona ariryo rihagurukije inshuti za Yezu!
yezu we humuriza uwo mugabo
Ahahahaha!!!! Murasetsa cyaneeee!!! Ni gute abantu bacira Imana urubanza? Ntabwo mwemera ko Yezu ari Imana?? Wasanga ari Imana yashyize icyo gitekerezo muri iriya mugabo ngo biber bariya bacamanza nk’iby’i Baberi!!! Haahhhhaaaaa!!!!!
Gusaba ko amategeko yubahirizwa ni byiza, ariko kandi uriya mugabo ntabwo aba yarahereye ku Rubanza rwa Jambo kandi hari abantu bazwi barimo barengana areba n’uyu munsi ,keretse niba yarashatse guhwitura abanyamategeko ba none nk’uko la Fontaine na Socrate bajyaga babigenza.
umva mugabo njye ndumva ahubwo uri umusazi pe!kuko yezu ubwo yazukaga ntiyigeze aburanango bamuciriye urubanza nabi kuko mukuzakwe yarafite intego yogukiza abanyabyaha!ikindi kdi aracyariho ntiyigeze akubwirango umuburanire!ahubwo wowe ntaminsi usigaje!
please tugire ubwenge muby’ukuri yesu yaje gukora iki? si ukudupfira none se ari mu biki
Urupfu Yezu yapfuye rurababaje cyane. Nanjye buri mwaka iyo nakurikiye la sainte saine ndira amarira menshi cyane. Uyu nawe ubu ni ko kurira kwe, gusa nibacira abamwishe urubanza bazahane nde ko bapfuye? Izi Leta nazo zibaye nk’iyacu yishyura ibyaha byakozwe n’abandi (Jenoside y’abatutsi, aho bitaniye ni uko abahekuye u Rwanda bo bakiriho wasanga bari no mu buyobozi kukohari abatazwi,gusa bahunga icyaha bakoze ukagirango birakibavanaho.Erega kwica ni bibi mwa bantu mwe. Buri wese akwiye kubyirinda
Burya rero,buri muntu afite uko yakira ijambo ry’Imana ariko biragoye kwiringira ko ubutaboneka muri Bible bufite aho buhuriye n’ibya Kristo.Hagati aho rero iyo niyo Meditation y’uwo muntu w’Imana kandi iyo usomye neza Ijambo tugenderaho usanga Yesu yarishwe ubutabera bwariho butubahirijwe.
Nsoza,ibyo ni bimwe mu bimenyetso byo kugaruka k’Umukiza w’abantu.
ariko se koko mumbwire namwe ibyuriya mugabo uburanira YESU nonese ko yazutse ,aravuga ko bamwishe yakwerekana aho umurambo we uri? cg yabuze ikindi akora yishora murubanza nyirarwo atarumuhaye kdi ariho,bamubaze niba hari ubrenganzira yahawe nuwo aburanira ngo amukurikiranire urubanza,niba ntabwo ikirego cye ntibazacyakire.ahaaaaaaaaaaaaaaa
Comments are closed.