Digiqole ad

Ku myaka 12, abo muri EXPO arabereka impano ye yo kuvuza umuduri

Ibikoresho gakondo biri kugenda bisigara mu bakuru, si kenshi uzasanga umwana w’imyaka 12 usibye no kubikoresha cyangwa kubivuga azi ; umuduri, icyembe, iningiri, gukaraga umurishyo, kwivuga, gusaakuza n’ibindi. Manishimwe Patrick niyo myaka afite, muri EXPO 2013 arashakisha igiceri anerekana iyo mpano ifitwe na mbarwa mu bangana nawe mu Rwanda.

IMG_0019
Manishimwe Patrick atwereka impano ye

Manishimwe, avuga ko yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, ubundi akaba atuye mu Kiyovu cy’abakene mu mujyi wa Kigali aho abana n’ababyeyi be ngo ari nabo akuraho iyi nganzo.

Uyu mwana w’umungu ntabwo avuza umuduri neza gusa kuko aherekeranya n’uturirimbo tw’ikinyarwanda kirimo amateka macye yabwiwe ukumva bifite injyana.

Aganira n’umunyamakuru w’Umuseke yagize ati «  EXPO se ko yatangiye nararangije ibizami, nahise rero nza gushaka uko nzajya mbona akantu ntahana nanjye nkabacurangira. »

Mu minsi itatu iyi EXPO igiye kumara, nibura buri munsi acyura amfaranga ibihumbi bitatu nk’uko abyemeza.

Ati «  Si ubwa mbere hari n’izindi EXPO nacurangiyemo bakampa nka 200 cyangwa ijana, akaba menshi. »

Tumubajije icyo akoresha amafaranga avana muri iyi mpano ye, avuga ko ayakusanya akaguramo amakayi n’utundi dukoresho tw’ishuri iyo bagiye gutangira. Avuga ko mu gihe cy’amasomo adakorera amafaranga cyakora mu rugo kuwa gatandatu no ku cyumweru ngo afata umwanya akavuza umuduri we akanaririmba ngo atazabyibagirwa.

Manishimwe intego afite we ngo ni ukwiga gusa. Tumubajije tuti ese urumva umuduri uzawukoresha iki cyangwa uzakugeza kuki ? ati « Simbizi, numva nziyigira gusa ariko nkajya nanacuranga. »

Reba impano umwana wawe afite umufashe kuyizamura.

IMG_0013
Patrick akubitamo aka jeans n’agakoti ke akikinga izuba n’akagofero akazana umuduri we i Gikondo gushakisha
Afite impano idafitwe na benshi b’ikigero cye
Afite impano idafitwe na benshi b’ikigero cye

 

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • komera kibondo,numva ufise ibitekerezo vyiza cyane kuko gikuru ni kwiga.courage Imana ikuje imbere.

  • nuko

Comments are closed.

en_USEnglish