Digiqole ad

Ububyutse bukomeye mu giterane cy’urubyiruko Ku rusengero rwa Healing Centre

Mu giterane cyateguwe n’urusengero Healing Center Church rubarizwa i Remera aho bazanye umuhanzi uva mu gihugu cy’u Burundi Dudu Theophile Ndizihiwe aha hanagaragayemo n’abandi bahanzi benshi batandukanye binaha mu Rwanda barimo Patient Bizimana ndetse n’abavugabutumwa barimo umu nya Nigeria wahoze ari Ambasaderi wicyo gihugu mu bwongereza Bwana Toye Okanlawon, Dr Apostles Gitwaza na Dr.Musepa umunya Africa yepfo.

Urubyiruko mu giterane i Remera
Urubyiruko mu giterane i Remera

Nkuko twabitangarijwe na Gato Damien umwe mubateguye kino gikorwa, ngo iki giterane cyatangiye kuri icyi cyumweru tariki ya 21/07/2013 cyikazasozwa ku cyumweru tariki ya 28/07/2013.

Kiba buri munsi nimugoroba guhera saa kumi n’imwe (17h00’/5pm) mu minsi y’imibyizi naho kuwa Gatandatu no ku Cyumweru kikazajya gitangira saa cyenda z’amanwa. Kuri uyu wagatanu bakaba bataramiye Imana ijoro ryose bari kumwe na Dudu ndetse na Patient Bizimana n’abandi bahanzi bo kuri urwo rusengero.

Uru rusengero rufite abakristo biganjemo urubyiruko, ruyoborwa na Pasiteri Ntayomba Emmanuel, akaba umwe mubazigisha ijambo ry’Imana, kandi ngo kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu, kikaba kirimo kubera i Remera ku kicaro cyuru rusengero inyuma ya Gare y’i Remera.

Nkuko twabibonye ubwo twageraga muri iki giterana, gifite ubwitabire bwinshi cyane kuburyo hari nabarebera ibiri kuba muri za Ecran geant ziri hanze y’urusengero abandi bakaba buzuye mu rusengero kandi bakurikiye neza buri kintu gikorerwa muri iki giterane.

Intego yakino giterana ikaba igira iki “Redeeming time in evil days….” Iboneka mu gitabo cya Bibiliya muri Abefeso 5:16.

Pst Sammy Musepa kuva muri Afurika yepfo
Pst Sammy Musepa kuva muri Afurika yepfo
DSC09151
Barahimbaza Imana
DSC09181
Urubyiruko ruhimbaza Imana

 

Patrick KANYAMIBWA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • njendabona kambisa ururubyiruko rwariruberewecyanepe imanaibogerereumugishape

Comments are closed.

en_USEnglish