Digiqole ad

Umutima wanjye wambujije amahoro

Bakunzi basomyi b’Umuseke nkunda ubufasha bw’ibitekerezo mbona muha abantu hano, ndagira ngo mungire inama ndumva mu mutima wanjye rusibana.

Niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanze n’ubwo nari nkiri muto nk’uko byumvikana ariko narinzi ubwenge kubera ibyabaye muri uru Rwanda namwe muzi.

Naje gukundana n’umukobwa wigaga muwa gatanu ariko ntabwo twari duturanye kuko yari aturanye no kwa masenge (agace ntavugira aha).

Mu biruhuko nahitaga ntesha umutwe mu rugo ngo njye gusura masenge kugira ngo nzibonere uwo mwana.

Mufata nk’aho ariwe rukundo rwanjye rwa mbere.

Yaje gutangira amashuri yisumbuye njye nkiri mu abanza, dutangira kuburana kubera ko natangiye no kwisuzugura (complex d’infériorité).

Najyaga kumusura mu biruhuko rimwe na rimwe ntitubonane, ngasanga yagiye gusura abo bigana cyangwa yagiye kwiyigira cyangwa yagiye mu isomero, bituma numva mucitseho ariko ntawusezereye undi.

Mu by’ukuri ntabwo yari azi iwacu kuko yambonaga gusa nza kumureba mu gihe cy’ibiruhuko kandi twari bato sinamurenganya.

Ndi mu biruhuko bisoza umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, we yari arangije. Igitondo kimwe ku gasusuruko gacyeye neza mbona ageze iwacu yayoboje.

Mu by’ukuri yambwiye ko akinkunda ariko kubera igihe tumaze tutabonana yari asigaye yaremereye undi.

Urukundo rwarushijeho kundya kuko njye nari ntarakundana n’undi muntu, ariko uwo munsi yanyeretse urukundo ruhagije arataha.

Nyuma yaho twaje kongera kuburana kuko natwe aho twari dutuye twahise twimuka.

Twongera kubonana arangije kaminuza, nanjye niga mu mwaka wa gatatu kaminuza.

Twongeye kubonana nanjye mfite uwo dukundana, tubonana mukumbuye, nawe ankumbuye twemeranya ko kugira ngo tumarane urukumbizi twasohoka tukajya ku Gisenyi.

Tumaze iminsi tuvuyeyo yambwiye ko namuteye inda.

Muby’ukuri ndacyamukunda ariko nibaza uko uwo twari dusigaye dukunda azabifata niyumva ibyo bintu.

Kandi kumubwira ngo tureke gukundana ntacyo dupfuye nabyo numva nta bumuntu burimo n’ubwo n’ibyo namukoreye atari byiza.

Mungire inama.

UMUSOMYI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ukwiye gukoresha DIN ubundi ugasenga Imana niyo izakwereka muri abobombi uwawe ntibyoroshye ariko Imana yo Ireba imitima .

  • Wowe ugisha inama wadushyize imbere ya fait déjà accompli. Ubwo se wowe urumva utigiza nkana. Wigiriye amahirwe yo kubona your first love none uri kwibarisha ubusa. kuba mwarigeze kubyumva kimwe akagera n’aho akwigemurira, ukamutera inda byose biraca amarenga y’ukuntu umuntu wese waba obstacle y’urukundo rwanyu yahura n’ingorane. Ndagusabye komezanya n’uwo mwana, ubigirire kandi kutazatera agahinda gahoraho uwo w’undi mwari mwarakundanye. Erega n’uwo muhungu nawe yishukaga ngo afite umukunzi, urumva ko nawe yazicwa n’agahinda abavumbuye mumuca inyuma. Kubera izo mpamvu zose mvuze wongeyeho ko ugomba no kwirerera umwana, hita ukururira mu mago wihuse.

  • Warahubutse cyane ari mu gukundana nundi ari no kujyana nuwo wagarutse ku gisenyi.
    ntuzi ibyo yabagamo mu gihe utamubonanaga ikindi nacyo uzi neza ko yakundanye nabandi hagati aho.ayo marangamutima ufite si urukundo.umukobwa uza mukaryamana kandi akubwira ko afite undi wagombaga kumwibazaho.nawe nturi shyashya ariko mbese muri kimwe aho.
    ndi wowe nashaka amakuru y’ubuzima bwuwo mukobwa.umufitiye amarangamutima menshi ariko sinzi ko wakunda uwo utazi kandi ntumuzi pe.sinamenya niba iyo nda ari iyawe nubwo ntabihakana.ni wowe ugomba kubigenzura ubundi ugakora igikwiye nk’umugabo.
    hagati aho ganiriza uwo wa 2, umubwire uko byagenze kandi umusezereho.naho ibyo wivugisha ngo kumusezera ntacyo mupfuye se urabona koko nta gihari?kuba utamukunda ntibihagije?wimutesha igihe nibyo bizatuma muba abanzi ba cyane nyuma yaho.umubwire ko waparanganye ko ukeneye igihe cyo gutekereza ukamenya iyo urimo kuganisha ubuzima bwawe.guparangana byo byakubayeho ukeneye kwicara hamwe ugatekereza pe.nubwo utavuze imyaka ufite ubu biragaragara ko utarakura mu mutwe neza.itonde rero naho ubundi ingeso mbi zirakokamye.Imana igufashe rwose.

  • Gwe deja hari icyo mupfa, kuba byonyine warateye umukobwa inda, ni motif ya bien yuko mwatandukana, ahubwo ubwoba ufite ni uko wahemukeye uwo mwari kumwe. Bumugabo ukemure amakosa wakoze, kimwe wakora ni ukubwiza ukuri uwo mwakundanaga hakiri kare ibintu bitaraba birebire.

  • Ariko ko uru rurubuga rumaze kuba indiri y’abaswe***nyi gusa?sha murarata abana impyisi zihuma!abandi cyatwumiyeho,twabuze n’uduha aka bizou ku itama none ngo wamuteye inda?iyo ayikwepa se cg ukarangiriza inyuma?muba mudutera amafemba man!

  • zirika ako kaboro kawe gatera abana babandi inda… cyangwa uzavanemo amasasu ujye urasa ari vide…. ariko inama yakigabo nukwo wakwigarurira Yesu Kiristo akakubera umurengezi abadayimoni batuma ukora ibyo akabirukana. niba ubyemera jya kuri Church on Sunday ubibwire umukozi w’Imana agusengere kandi ubicikeho burundu. Imana izakwigisha nuburyo ubyitwaramo. ariko ube ukaziritse katongera gutera nundi inda dore ko wagirango niko kazi wiyemeje

    • Ndebera nk’amagambo utangije!nayo uherukije!Sha ibi ninko gusekana imikori uhetse umukobwa!

  • Nshuti yanjye ibyakubayeho ntawe bitabaho mbere yabyose senga imana kdi uzirikane umwana wawe nkuko wanga ubupfubyi uwomwana murinde nyinawundi noneho uwomukobwa umutware kubera umwana nahubundi nawe ntabundi bupfura bwe wasanga yaraje nokuyikwegekaho

  • Umva nshuti ntamuntu bitabaho,ngewe ndinkawe nakunda uwonateyinda kuko niwe mugorewawe nubwo mutasezeranye,cyanekO wumva unamukunda nanone nuko wasanga nuwo mwana atarinuwawe yenda yishakira kumugutwerera.

  • Ishyutiyawe nuwo mwakundanye mbere kuko mutigeze musesa amasezerano cyane ko afite umwana wawe munda uwo niwe buzima bwawe niwe maman wabana bawe niwe shutiyawe tutwire itarike yubukwe?.

  • Ubwo se uwo mukobwa urumva adashaka kukugerekaho urusyo umuntu mutaherukanaga yakundanaga nundi musore nawe wariboneye undi aje akubwira ngo musohoke kugisenyi ubwo urumva ataragirango abone uko muryamana akugerekeho iyonda njye ndabona arimitwe ashaka kugukina mubihe nkibi ibyo bintu bireze shishoza neza njye ndabona uwo mukobwa ashaka kugutwerera inda.

  • Ubwo se uwo mukobwa urumva adashaka kukugerekaho urusyo umuntu mutaherukanaga yakundanaga nuni musore nawe wariboneye undi aje akubwira ngo musohoke kugisenyi ubwo urumva ataragirango abone uko muryamana akugerekeho iyonda njye ndabona arimitwe ashaka kugukina mubihe nkibi ibyo bintu bireze shishoza neza njye ndabona uwo mukobwa ashaka kugutwerera ina.

  • We musore kukise mwasohokanye mukanaryamana uziko wabonye undi icyambere wige kunyurwa nutwo ufite kandi ukomezanye nuwo wateye inda niba udashaka kumwana wawe yitwa ikinyendaro undi azabona undi mugabo

  • Ihangane umutware

    • Musore uwo wimitse mbere m’umutima n’uwo. ufite amahirwe ko mugikunda. perereza neza nusanga umwana ari uwawe ufatireho.

  • Jyana uwo wateye inda ntu! Ni we ukunda. Uwo wundi wamufashe nk’ umupira widunda.

  • sha ndakugaye pe!!
    Muri abasambanyi butwi wowe nuwo wateye inda nta rukundo rurimo n,irari gusa gusa , ubwo se uwo mwana wabandi umuhoye iki?
    Tu n,est pas un garcon serieux iyo nzakumenya uwo mwana mba mubwiye akakuvaho utaramuhemukira birenze , kuko ni muramuka mubanye uzakomeza kumuhemukira umuca inyuma wa musambanyi we!!

  • Umva musore nawe wakozikosa ryogusohokana nuwo mukobwa kanduziko ufite undi mukundana ikindi kuki wemeye gukundana none se niba mwarakundanaga mukiri bato nyuma mugatandukana bitewe namasomo kuki wemeye gukundana nundi mukobwa kandi uzinezako uwowundi atarakuva mubitekerezo gusa njye nkugiriye inama reka kubabaza uwowundi murikumwe ahubwo mubwize ukuri ukuntu byagenze niba agukunda byukuri muzafatanya kurwana urworugamba kandi useng’IMANA IZAGUFASHA KUKO NIYO ISHOBORA BYOSE.IHANGANE UBUZIMZ N’UBUZIMA.

  • Ahahaha! Ahubwo tangira utegure ubukwe n’uwo ukubwira ko wamuteye inda kuko niwowe wemeye ko mukorera aho hanyuma n’ukoresha DNA ugasanga umwana atari uwawe uzamubwire amusubize nyirawe. Iba respo kuko ibyo mwakoze wari wabipanze naho umwihakanye waba umuhemukiye n;amateka mufitanye

    Hari igihe abakobwa babeshya abasore ko babateye inda kugirango barebe uko babyifatamo, uzabanze umupimishe urebe ko ayifite

  • mbere ya byose mwihane icyaha mwakoze kuko warenze ku mategeko y’IMANA nurangiza uganire nuwo wateye inda maze akubwire icyo abitekerezaho maze wegere ishuti warufite uyi bwire byose ntacyu muhishye nawe wumve ibyagusubiza maze byose numarakubyumva uzafata icyemezo ariko ntuzigere ubogama kuko nubogama uzicuza pe kugira ngo ugere kugisubizo nyakuri uziyambaze IMANA

  • Twara uwo mukobwa wateye inda umugire umugore koko kubyarana n’igihango gikomeye muba mwagiranye rinda uwo mwana atwite kwitwa imfubyi kandi afite se ikindi bwiza ukuri uwo mukobwa mwari musigaye mukundana unamusezerere icyo nicyemezo cya kigabo

  • Wakoze icyaha cy’ubusambanyi, Usabe imbabazi Imana isumba byose, izababarira. Ikindi biroroshye kugenekereza niba ariwowe wamuteye inda. Uzamuherekeze kwa muganga umenye niba iyo nda ifite ibyumweru bingahe urebe igihemwagiye ku gisenyi. Probabilite yakuha nibura idee ko ari wowe cyangwa yakujyanye kugirango ayikwitirire.
    Niba ubona biri mumurongo ko yaba ari wowe, sezera uwo mwari kumwe umubwiza ukuri hanyuma ushire uwo ugufitiye umwana murugo kuko :
    1. umwana ni umugisha, hari benshi bamwifuza ntibamubone
    2. first love, ni amahirwe yo kongera kubana nawe niba koko umutima wawe ukimukundo byukuri

  • umva mwese murakundana nubwo mwagiye mugerageza kuzindi mpande,ndumva aho mugeze mwabwiza ukuri abo mubeshya kuko ntimubakunda maze mukibanira.Hanyuma muzabwize ukuri abo mwahemukiye nabo bazababarira kuko gufata umwanya mukajya i gisenyi mufite uko mwabibonye byatumye muhitamo kuryama,bazabyakira kuko mwahemutse.ahubwo gira vuba uwo mukobwa wundi atarabimenya ngo imbabazi zawe azazice amazi

  • kumarana urukumbuzi ntibivuga gusambana irengere ingaruka utware uwo wateye inda ubwize ukuri uwo uvuga ko wakundaga.

  • Emwe!burya sibyumwe !naba nawe njyeweho birababaje cyane nakunye numukobwa ariko ibya agiye kunkorera birababaje ubu byantunguye kumva agiyegusanga undi!ku tariki15|08|2013 atarigeze abimbwira akaba agiye gusanga uwo batamaranye nu kwezi njye twatumaranye imyaka ibiri dukundana basomyi nanjye nipfashe mbigenze nte?mungire inama.

  • Uwo uvuga ko mwari kumwe ntumukunda by’impamo sha! Iyo uba waramaze guhitamo ntuba warateye inda! Kandi mbere yuko umutera inda hari ibi bitendo byaciyemo hagati ari nako kandi ubikorera uwo uvuga murikumwe umubeshya! Fata uwo wateye inda sanga ugukunda vuba araba anakubyariye ikibondo!

  • hum!shishoza man nusanga umwana aruwawe typette umujyane ntakundi niba mucyemeranwa nibyo!

  • You need God. You already became the same fresh with whom you impregnated. She is biblically your wife. Whatever you will do beyond that, you will be committing double adultery. Confess to God what you did, and marry your wife.

  • nge ndabona ugomba gukoresha umutima nama kuko wasanga niyonda atari iyawe ariko ariyawe urukundo ni urwambere kandi wiguma kubeshya uwa 2 mubwize ukuri arabyumva THXS

    • ariko kuki abahungu batera inda abakobwa bagatangira kwivuga ngo abana si ababo?ubwose ko muba maryamanye kuki utumva ko probility ataba uwawe?iyo iba ari imitwe yo gushaka guta umwana ngo nyina ariwe umuruhana gusa,abahungu nkabo badafite ubumuntu barateye bakobwa mube maso,nge namugira inama yo gutwara uwo baryamanye kuko namureka umwana akaba ari uwe,yitegure imivumo izasakara kuri we nabandi bazamukomokaho.murakoze

  • Umva nshuti utwite wamutesheje uwo bakundanaga ubu, uwo mwakundanaga nturi sure ko azemera gukomezanya nawe wirirwa muri ambiance nabandi bagore. Wowe ishyire mumwanya wa buri umwe niba uri sure ko icyo kibindo ari icyawe, saba imbabazi uwo mwakundanaga ukomezanye nuwo mwakundanye. Nyuma yibyo ariko ucike kubusambanyi ni icyaha cyangwa n’Uhoraho kdi uzirikane ko ahaca inda hanyura na SIDA si non ntaho waba ukana

  • uwo mukobwa umitondere ndahamya ntashidikanyako iyo nda atari iyawe 99/% si iyawe ariko nawe nturi serieux namba ntuzi gufata ibyemezo.kuki ujarajara nubikomeza uzakuramo imbwa yiruka sengacyane ucike kuri iyo ngeso

  • UMVA FATA ICYEMEZO CYA KIGABO UBANE NUWO WATEYE INDA GUSA UBANAZE USHISHOZE KUKO WASANGA NIYO NDA ATARI IYAWE,ARIKO NIBA ARI IYAWE BYUKURI ,WEMERE MUBANE,GUSA UZABA UBABABAJE UWO MWANA WARI WEMEYE KUGUHA URUKUNDO

  • Uwavuga ko uri indaya ntiyaba abeshye gusamtwese ntawuragera aho satani atageza imyambi. First of all saba Imana imbabazi kdi wiyemeze kutazongera ingeso nkizo ubundi be sure of incoming baby niba ari uwawe mubere se wemewe ubwize ukuri umukobwamwakundaga ubu kuko impamvu yo gutana yo irahari. Ndakwizeza ko burya gufata umwanzuro arikintu kigora ari since when you decide uzasanga uciye amazi ibyo wabagamo byose ndahamya ko nyuma yo gufata umwwanzuro uvuye mu iyo dilemma uzaba umugabo pe kdi uhamye

Comments are closed.

en_USEnglish