Digiqole ad

Abanyamakuru Nkusi Agnes na Mukakibibi bagabanyirijwe igifungo

05 Mata  –  Urikiko rw’ikirenga rugizwe n’abacamanza batatu bayobowe na perezida w’Urukiko rw’ikirenga Sam RUGEGE, kuri uyu wa kane rwakatiye Uwimana Nkusi Agnes wari umuyobozi w’ikinyamakuru Umurabyo  igifungo k’imyaka ine rumaze kumuhamya ibyaha bibiri naho Mukakibibi Saidati rumukatira igihano k’imyaka itatu, rumaze kumuhamya icyaha kimwe.

Saidat Mukakibibi na Uwimana Nkusi Agnes
Saidat Mukakibibi na Uwimana Nkusi Agnes

Uwimana Nkusi Agnes yari yahamijwe n’urukiko rukuru ibyaha bine birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gupfobya Genocide, Gusebya umukuru w’igihugu hamwe no gukwirakwiza amacakubiri, binyuriye mu nyandiko z’ikinyamakuru umurabyo.

Urukiko rw’ikirenga nyuma yo gusuzuma uko abaregwa bisobanuye hamwe n’ababunganira, no gusesengura ibikubiye mu nyandiko z’ikinyamakuru Umurabyo zanditswe n’Uwimana Nkusi Agnes, rwamuhanaguyeho icyaha cyo gupfobya Genocide n’icyo gukurura amacakubiri.

Urukiko rwahise rugenera Uwimana Nkusi Agnes igihano cy’imyaka itatu rumaze kumuhamya icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, aho ruvuga ko ibyo yandikaga ari ibihuha.

Urukiko kandi rwamuhamije icyaha cyo Gusebya umukuru w’igihugu, rumugenera igihano cyo gufungwa umwaka umwe. Bityo ahabwa igihano cy’imyaka 4. Igihano cyavanywe ku myaka 17 n’ihazabu ingana 250.000 yari yarakatiwe n’Urukiko rukuru, akazafungwa imyaka 4, wabariramo ko yatawe muri yombi muri Nyakanga 2010 akaba asigaje gufungwa imyaka 2.

Mukakibibi Saidat we, nyuma yo kujurira igihano k’imyaka irindwi yari yakatiwe n’Urukiko rukuru rumuhamije icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, Urukiko rw’Ikirenga rwongeye kukimuhamya, gusa ruvuga ko yahawe igihano kiremereye kandi ko atahabwa igihano kinyuranye n’icyamugenzi webarengwa icyaha kimwe.

Bityo rumugabaniriza imyaka iva kuri irindwi ijya kuri itatu, habariwemo n’iyamaze afunze,  kimwe nka mu genzi we, Mukakibibi Saidati urukiko rw’ikirenga rwavuze iko ibyo yanditse ari ibihuha, nta bimenyetso bifite. Mukakibibi nawe watawe muri yombi muri Nyakanga 2010 akaba asigaje igifungo cy’umwaka umwe.

Urukiko rwavuze ko bimwe mu byaha bibahama nubwo bwose bo bagaragaje ko mu kwandika byari ugutanga ibitekerezo byabo nk’abanyamakuru, kandi bigenwa n’amategeko ndetse n’amahame mpuzamaha ku bwisanzure.

Urukiko ruvuga ko nubwo bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, bafite n’inshingano zigenwa n’amategeko zo kutabangamira uburenganzira bw’abandi.

Uwimana Nkusi Agnes na Mukakibibi Saidati, batawe muri yombi muri muri Nyakanga 2010. Uretse ibihano bahawe byo gufungwa, bakaba banagomba kwishyura amagarama y’ibyatanzwe mu kuburana angana 77.000Frw.

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • reka sha mugihe abantu badatanga ibitekerezo byabo mubona atangazamakuru riganahe ;D

  • Mujye mumenya ibikwiye kuvugwa byubaka, naho ibidusenya ntabyo dukeneye rwose, Leta numubyeyi ufite inshingano ikomeye yo kurinda ikintu cyose cyahungabanya abanyagihugu!!

    Uyu uvuga ngo itangazamakuru ridatanga ibitekerezo ntaho rigana, aribeshya cyane!

    Ibitekerezo twarabibonye, by’itangazamakuru rya Ngeze Hassan, irya Kantano, Bemeriki Valerie nabandi nkabo, ndumva nta munyarwanda ugikeneye abanyamakuru bafite imitekerereze nkiyaba mvuze hejuru!

    Ntidukeneye izindi ngaruka, izo twabonye zirahagije kdi byaduhaye isomo ryo kwirinda iyi myuka mibi aba banyamakuru badufuherezamo!!

  • ……..le silence est l’or

  • Nizigende izamarere zirabikwiye kandi zirashoboye pe,zizabe inyanga mugayo nkizazi bandirije.

Comments are closed.

en_USEnglish