Nyagatare: Imyumvire y'abaturage yarazamutse mu kwibuka
Nyuma y’inama yo gutegura icyumweru cy’icyunamo yabaye kuri uyu wa kabiri Mata, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare butangaza ko hari icyizere ko iki cyumweru kizitabirwa na bose bushingiye ku kuba imyumvire yabo imaze kuzamuka. Ibi ni ibyatangajwe na Musabyimana Charlotte umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wanasabye abazatanga ibiganiro kubitegura neza bikazaba ibyubaka.
Muri iyi nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare abafatanyabikorwa bako, harebewe hamwe aho imyiteguro y’icyumweru cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18 igeze. Muri rusange ngo imyiteguro imeze neza, aho ubu abazatanga ibiganiro hirya no hino mu midugudu bamaze gutegurwa no guhabwa amabwiriza bazagengeraho imirenge ikaba yaratanze urutonde rukaba rwarageze mu karere.
Ibi birajyana no gutegura uburyo bwo gufasha abaahura n’ikibazo cy’ihungabana. Gusa mu cyifuzo cy’akarere ubu bufasha bwakagombye gutangirwa mu nzego z’imidugudu no ku bigo nderabuzima, ku buryo ibitaro byazajya byakira abafite ibibazo bikomeye. Ibi ngo birashoboka kuko abazabafasha nabo bamaze gutegurwa n’inzego z’ubuvuzi zikaba zarateguye neza abajyanama ku ihungabana.
Ku bwitabire bw’abaturage Musabyimana Charlotte avuga ko bizeye ko buzazamuka bashingiye ku myumvire yazamutse kandi buri wese ibikorwa byo kwibuka akaba yaramaze kubigira ibye. Ibi kandi bizagerwaho ku bw’ubukangurambaga bwakozwe mu nzego zose z’abaturage aho nk’abacuruzi bamaze kubiganiraho n’akarere, ibi bikazatanga umusaruro kuko basobanuriwe ko kwibuka bitandukanye n’ibindi bikorwa usanga baha agaciro gacye bakajya kwirayamira bakize amaduka.
Usibye gukangurira abaturage kwitabira ibiganiro mu cyumweru cy’icyunamo abazatanga ibganiro barasabwa kwitondera iki gikorwa nk’uko bitangazwa na Musabyimana Charlotte ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Nyagatare, wabasabye kuzatanga ibiganiro byubaka birinda imvugo n’imyambaro bikomeretsa nk’uko babisobanuriwe mu nama itegura icyunamo ku wa kabiri Mata.
Nk’uko byemejwe muri iyi nama bahagarariye amadini bazakangurira abayoboke babo kwitabira ibikorwa by’icyunamo, hirya no hino hakazanagenwa umwanya w’ituro ryo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside. Iyi nkunga ngo izaba iyo guhanga imishinga irambye, bitandukanye n’iy’ubushize aho abacitse ku icumu baguriwe inka muri miliyoni zirindwi zari zabonetse. Orinfor
0 Comment
natwe urubyiruko tuzahora tubibuka
Comments are closed.