Ishuri ry’abahinde ryigisha kwihangira imirimo rije mu Rwanda
Bimwe mu bihugu bya Africa biritegura kwakira ishuri rikuru ryigisha kwihangira imirimo. Entrepreneurship Development Institute (EDI) ryo mu buhinde rizafungura amashami mu bihugu bitanu bya Africa birimo n’u Rwanda.
Mu Ukuboza 2012 iri shuri rizaba rimaze kugera mu bihugu by’u Rwanda, Namibia, Gabon, Zambia na Senegal.
Kuza muri Africa kw’iri shuri rikuru ni kimwe mu byemejwe hagati y’Ubuhinde n’umuryango wa Africa y’unze ubumwe mu nama yiswe “2nd India-Africa Summit 2011”.
Iri shuri ubusanzwe rifite amashami muri Cambodia, Laos, Myanmar na Vietnam, ryigisha ibijyanye no kwihangira imirimo n’amajyambere.
Dinesh Awasthi, umuyobozi mukuru wa ririya shuri rikuru yatangaje ko bagiye guhugura abayobozi batanu (bo muri biriya bihugu) bazahagararira ririya shuri muri biriya bihugu bitanu. Bakazahugurirwa ku kicaro cya ririya shuri mu Ubuhinde.
Amashami (faculté) y’iri shuri mu Rwanda no muri biriya bihugu bya Africa rizazamo, azigisha ku bijyanye cyane cyane no kwihangira imirimo no guteza imbere imishinga mito.
Iri shuri rivuga ko ritazoroherwa na gahunda zaryo mu bihugu bya Senegal na Gabon aho risabwa guhindura porogaramu zaryo mu rurimi rw’igifaransa gusa.
Entrepreneurship Development Institute ivuga ko muri iriya nama yahuzaga Ubuhinde n’umuryango w’Ubumwe bwa Africa yatoranyije biriya bihugu bitanu bya Africa ngo ijyane yo amashami yaryo kuko ari ibihugu byanyuze ririya shuri muri gahunda bifite z’iterambere.
Source: dnaindia.com
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
verry nice
Good news indeed!
Umuseke mwaramutse nibyiza ubwo mutubwiye ririya shuri rizigisha kwihangira umurimo ariko nkiri ku murimo mujya mutugezaho ahantu hari akazi ntimutugezeho aho bakorera. Nkaba nabasabaga kutubwira aho bariya batangaje akazi bakorera CHAI Rwanda (Cliton Health Access Initiative) bakorerahe ngo umuntu azajye kudepoza yo dossier isaba akazi?Niba hari undi uhazi yamenyesha
Yes, kuwifuza kumenya aho CHAI ikorera ni hejuru gato ya kimicanga kuri kaburimbo ica hasi igatunguka kwa Premier ministre aho makuza yari atuye ni munzu ya Mutsindashyaka
Nirize niryo dukeneye maze twiteze imbere.
Inkuru nziza cyane.Muri gahunda ya leta yiswe vision 2020 harimo gushyigikira abikorera nyuma yo kwihangira imirimo. Nanjye ndifuza kuryigamao ahubwo batubwire ibisabwa kuwifuza kuzaryigamo kugira ngo umuntu ategure dosiye hakiri kare.
Kwiyandikisha ni ryari,ni anagahe yo kwiyandikisha ,Minerval izaba ari angahe,tuzajya twigira he? kandi gute?
Murakoze
Comments are closed.