Month: <span>April 2011</span>

Volleyball: RRA imaze gusezererwa

Ikipe ya RRA yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafrika ku makipe yabaye aya mbere iwayo mu rwego rw’abari n’abategarugori,imikino iri kubera i Nairobi muri Kenya kuri ubu ni uko imaze gusererwa muri kimwe cya kane cy’irangiza ikuwemo n’ikipe ya Pipelines y’aho muri Kenya ku maseti 3-0(25-21,25-19,25-15). Iyi kipe rero y’umutoza Jean Luc Ndayikengurukiye ikaba […]Irambuye

Gutungurana k’umuhanzi Edouce.

Mumpera z’umwaka wa 2010 nibwo benshi batangiye caller tune, kubakoresha umurongo wa MTN, y’indirimbo ya Edouce yitwa “Akandi kumutima” iyo ndirimbo yafashije benshi kunvikanisha kubo bakunda aho urukundo rubageze byumwihariko ifasha uyu muhanzi kumenyekana mu gihe gito. Gukundwa kw’iyi ndirimbo no kumenyakana cyane k’umuhanzi Edouce byatumye umuseke.com umwegera ngo tumenye uyu muhanzi ni inde: EDOUCE […]Irambuye

Ikiyaga cya Kivu,ubuhungiro ku rubyuruko.

Mu gihe ku mupaka utandukanya u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu hari umubare munini w’urubyuruko rwakunze kujya rufatirwa mu bucuruzi butemewe (fraude), ubw’ibiyobyabwenge no kubinywa, bamwe muri uru rubyuruko bibumbiye mu ikipe Natation yo muri club Vision Jeunesse nouvelle ikora siporo yo koga mu kiyaga cya Kivu baratangaza ko kubera amazi y’ikiyaga cya […]Irambuye

Real Madrid vs Shakira

Ntandirimbo ya Shakira izongera gucurangwa ku kibuga cya Real Madrid, Santiago Bernabeu. Umuhanzi kazi w’umunya kolombiya Shakira umaze iminsi ukunzwe n’abakunzi ba Real madrid muribi byumweru bishize mu ndirimbo ye waka waka yakoreye igikombe cy’isi giheruka cya 2010, ubu ntazongera kumvwa kuko indirimbo ze zakuwe ku rutonde rw’indirimbo abafana bazajya bumva. Impamvu ntayindi nkuko tubitangarizwa […]Irambuye

“Mubarimo umwenda”: Dr. Aisa Kirabo.

Mu kiganiro yagiranye n’abayobozi ku nzego zitandukanye mu karere ka Kayonza ubwo yabasuraga, umuyobozi w’intara y’iburasirazuba Dr. Aisa Kirabo kacyira yabasabye gukorera abaturage, bakabegera bakumva ibibazo byabo kandi bakabikemura. Yabasabye gukoresha imbaraga nyinshi nk’izo bakoresheje biyamamaza kugirango batorwe “ Ati mubereyemo umwenda ababatoye, kandi mugomba kubishyura mubageza ku iterambere”Dr. Aisa Kirabo. Yakomeje asaba aba bayobozi […]Irambuye

Rwandatel yambuwe uruhushya rwo gukora

Bitarenze saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatanu tariki 8 z’ ukwa kane 2011, abafatabuguzi ba rwandatel bose bazaba batakibasha guhamagara, guhamagarwa, kohereza ubutumwa bugufi ndetse n’ ibindi bikorwa bakoreshaga telephone zabo. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ya Leta RURA, aho cyambuye uruhushya rwo gukora Rwandatel, […]Irambuye

Shampiyona mu mikino yo kwishyura

”Kiyovu n’amanota 25 ni yo kipe igwa mu ntege APR FC iri ku isonga ku rutonde rwa PNFL n’amanota 33” Imikino yo kwishyura irasubukurwa uyu munsi muri shapiyona y’igihugu ishyigikiwe n’ikinyobwa PRIMUS (PNFL). Amakipe 12 ayigize akaba yari amaze hafi amezi 2 mu kiruhuko, uretse ayakinnye ibirarane. Umunsi wa 12 ukaba uhishiye byinshi abakunzi ba […]Irambuye

Igitangaza ku mpanga mu bwongereza

Akubye inshuro 3 impanga ye Umukobwa w’imyaka 16 yatangarije ikinyamakuru Thesun uburyo budasanzwe mu mibereho y’umubiri (rare genetic condition) bwatumye ubu akubye impanga ye inshuro eshatu ingano. Sophie Harris nubwo acungana cyane nibyo arya ariko apima ibiro bisaga 150kg mu gihe impanga ye Shane Harris ipima ibiro 55kg, ikindi gitangaje ngo ni uko Shane, ukunda […]Irambuye

Kinshasa:Impanuka y’indege ya LONI

Impanuka ikomeye yindege ya loni ku kibuga cy’indege Kinshasa Indege ya LONI yashwanyukiye kuri kibuga cy’indege i Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ikaba yahitanye abantu icumi nkuko loni ibitangaza. Iyo ndege yahanutse ahagana mu ma saa saba ku kigeranyo ngenga masaha GMT, ubwo umudereva wayo yashakaga kugwa ku kibuga mu mvura nyinshi yahagwaga. […]Irambuye

President Nkurunziza ari mu Rwanda

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo President Pierre Nkurunziza w’u Burundi yinjiye mu Rwanda, akaba aje kwitabira inama y’inteko nshingamategeko y’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (East African Legislative Assembly, EALA ). President w’u Burundi Pierre Nkurunziza (Photo Internet) President Pierre Nkurunziza, akaba yakiriwe na Minisitiri w’uburezi Dr. Murigande Charles ari kumwe na Guveriniri w’intara […]Irambuye

en_USEnglish