Digiqole ad

Volleyball: RRA imaze gusezererwa

Ikipe ya RRA yari ihagarariye u Rwanda mu marushanwa nyafrika ku makipe yabaye aya mbere iwayo mu rwego rw’abari n’abategarugori,imikino iri kubera i Nairobi muri Kenya kuri ubu ni uko imaze gusererwa muri kimwe cya kane cy’irangiza ikuwemo n’ikipe ya Pipelines y’aho muri Kenya ku maseti 3-0(25-21,25-19,25-15).

Iyi kipe rero y’umutoza Jean Luc Ndayikengurukiye ikaba isezerewe imaze gukora amateka kuri yo dore ko bwari ubwa mbere mu mateka yayo igera kuri iyi ntera ya kimwe cya kane ku marushanwa nkaya.

Ikipe ya Pipelines yavanyemo RRA ikaba ari ikipe ihabwa amahirwe kuko ari nayo ifite iri rushanwa umwaka ushize. RRA ikaba yari yazamutse mu itsinda rya kane aho yari yahuriye n’amakipe yo muri n’amakipe yo muri Cameroun, Reunion na Algerie.

 

Tuyishime Fabrice

Umuseke.com

en_USEnglish