Digiqole ad

Igitangaza ku mpanga mu bwongereza

Akubye inshuro 3 impanga ye

Umukobwa w’imyaka 16 yatangarije ikinyamakuru Thesun uburyo budasanzwe mu mibereho y’umubiri (rare genetic condition) bwatumye ubu akubye impanga ye inshuro eshatu ingano.

Sophie Harris nubwo acungana cyane nibyo arya ariko apima ibiro bisaga 150kg mu gihe impanga ye Shane Harris ipima ibiro 55kg, ikindi gitangaje ngo ni uko Shane, ukunda gukina umupira w’amaguru, we anarya ibiryo byinshi kurusha Sophie.

Ikindi gitangaje kuri aba bana n’uko nyina ubabyara, Tracey Woodall, 47 yavuze ko uyu muhungu ubu muto avuka yari munini kurusha mushiki we Sophie yagize ati: “biratangaje kuko Sophie avuka yarafite 2.2kg mu gihe Shane we yapimaga 4.3kg”

Impanga zikiri nto (Photo: The Sun)
Impanga zikiri nto (Photo: The Sun)

Sophie ngo niwe mwongereza wenyine wahuye n’iki kibazo cy’umubyibuho ukabije udatewe n’ibyo kurya yafashe, ahubwo watewe n’imihindagurikire idasanzwe y’umubiri we (rare genetic condition).

Muganga CAROL COOPER wo muri kaminuza ya Metabolic Science Institute yahitwa Cambridge Cambridge mu bwongereza yatangaje ko uyu mubyibuho udasanzwe kuri uyu mwana uterwa n’ikitwa MC4R gene, Melanocortin receptor 4 ngo mubyo itera habamo no kuba umubiri ushobora gutakaza ubushobozi bwo gutangira (Control) umubyibuho niyo waba uwuha ibiribwa bituma utabyibuha, uyu musemburo wa MC4R ukaba ngo ushobora guhererekanywa mu miryango (Heritage) ukaba rero ngo mu gihe bari batwiswe, waragiye kuri Sophie ntufate Shane, akaba ariyo ntandaro yuku kutangana kwizi mpanga.

Samba Cyuzuzo
Umuseke.com

en_USEnglish