Digiqole ad

Ikiyaga cya Kivu,ubuhungiro ku rubyuruko.

Mu gihe ku mupaka utandukanya u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu hari umubare munini w’urubyuruko rwakunze kujya rufatirwa mu bucuruzi butemewe (fraude), ubw’ibiyobyabwenge no kubinywa, bamwe muri uru rubyuruko bibumbiye mu ikipe Natation yo muri club Vision Jeunesse nouvelle ikora siporo yo koga mu kiyaga cya Kivu baratangaza ko kubera amazi y’ikiyaga cya Kivu baciye ukubiri n’ibi bikorwa.

Urubyuruko ku kiyaga cya KIVU
Aba ni bamwe murubyiruko ruhurira kuri siporo yo koga mu kiyaga cya kivu

Icyahoze ari umujyi wa Gisenyi ubu uzwi ku izina rya Rubavu uturanye n’umujyi wa Goma wo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC), ku mupaka utandukanya u Rwanda na Congo Kinshasa. Umubare munini w’abatuye muri aka gace kabarizwamo urubyuruko rwinshi, babeshejweho n’ubucuruzi bakorera muri iyi mijyi yombi.

Nyamara mu cyo benshi mu bahatuye bakunze kwita gufora cyangwa gushora ni uburyo bambutsamo ibicuruzwa babikuye muri Congo mu buryo bunyuranije n’amategeko. Benshi mu bakora aka kazi k’ubufozi bakunze kuba bahunga imisoro bakwa ku bicuruzwa baba bazanye. Abandi bigaterwa no kuba ibyo baba bambutsa bitemewe mu Rwanda nk’ibiyobyabwenge bitandukanye ukunze gusanga bikoreshwa bikanacuruzwa ku mugaragaro mu mujyi wa Goma na Congo muri rusange.

Nk’uko byemezwa n’inzego za polisi muri aka gace, umubare munini w’abakunze gufatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi butemewe n’ubw’ibiyobyabwenge ngo ukunze gusanga wiganjemo urubyuruko ruba rubyikorera cyangwa rwakoreshejwe. Ibi kandi ngo bikajyana no kuba hari rumwe muri uru rubyuruko rufatwa rubinywa.

Ntirenganya Ashadad ni umutoza w’ikipe yo koga muri vision jeunesse nouvelle, we na bagenzi be tukaba twarabasanze ku mazi y’ikiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu. Yagize ati « Nk’ubu turi muri vacance iyo tuje hano ku mazi ni byinshi tuba duhunze. Turaza tukoga, tugategura amarushanwa kuburyo ntawe uba mu bwigunge ngo abe yakishora mu busambanyi cyangwa ajye kunywa ibiyobyabwenge. Iyo turangije tuganira ku bintu bitandukanye uwo dukeka ko abinywa tukamugira inama, cyangwa yaba yambutsa fraude tukamwereka ingaruka zirimo nko kuba yafungwa n’ibindi. »

Muri vision Jeunesse Nouvelle habarizwamo urubyuruko rutandukanye rurimo urwiga n’urutiga rwo mu mujyi wa Rubavu no mu nkengero zawo. Uru rubyuruko rukora siporo zinyuranye. Imwe mu makipe ayigize, Natation, ikora siporo yo koga mu kiyaga cya Kivu ikaba igizwe n’urubyuruko rusaga 60. Nyuma yo gukora siporo uru rubyuruko rukaba ruhurizwa hamwe mu bikorwa byo kurwanya SIDA n’ibindi bishuko bigaragara muri aka gace bishorwamo urungano.

Johnson Kanamugire

Umuseke.com

2 Comments

  • buriya mu migi ikunze kuba iri ku mipaka haba ibyaha byinshi,kandi ugasanga urubyiruko rwiganje muri ibyo byaha,ririya shyirahamwe ni ryiza kuba rifasha urubyiruko

  • hakwiye umutekano naho urubyiruko ruzahakwa nokurohama

Comments are closed.

en_USEnglish