Digiqole ad

Real Madrid vs Shakira

Ntandirimbo ya Shakira izongera gucurangwa ku kibuga cya Real Madrid,
Santiago Bernabeu.

Umuhanzi kazi w’umunya kolombiya Shakira umaze iminsi ukunzwe n’abakunzi ba Real
madrid muribi byumweru bishize mu ndirimbo ye waka waka yakoreye
igikombe cy’isi giheruka cya 2010, ubu ntazongera kumvwa kuko
indirimbo ze zakuwe ku rutonde rw’indirimbo abafana bazajya bumva.
Impamvu ntayindi nkuko tubitangarizwa n’ikinyamakuru cyitwa Marca ngo
ni uko ubu Shakira akundana n’umukinnyi w’ikipe y’abakeba Barcelone
ariwe Gerard Piqué.

Iyi couple imaze iminsi ivugisha abantu benshi muri Show Bizz
ntishimishije na gato abafana ba Madrid kugeza ubwo bafashe umwanzuro
wo guhagarika gukina indirimbo za Shakira.
Abantu benshi bakaba bategereje amagambo Shakira azatangaza kuko yanze
ko azagira icyo atangaza nyuma y’umukino wa retour wa La liga kuri 17
zukwa kane.

Jimmy Shyaka
umuseke.com

en_USEnglish