Digiqole ad

Gutungurana k’umuhanzi Edouce.

Mumpera z’umwaka wa 2010 nibwo benshi batangiye caller tune, kubakoresha umurongo wa MTN, y’indirimbo ya Edouce yitwa “Akandi kumutima” iyo ndirimbo yafashije benshi kunvikanisha kubo bakunda aho urukundo rubageze byumwihariko ifasha uyu muhanzi kumenyekana mu gihe gito. Gukundwa kw’iyi ndirimbo no kumenyakana cyane k’umuhanzi Edouce byatumye umuseke.com umwegera ngo tumenye uyu muhanzi ni inde:

Umuhanzi nyarwanda Edouce
Umuhanzi nyarwanda Edouce

EDOUCE ARATANGIRA ATWIBWIRA:

Umuseke.com: Edouce ni muntu ki?

Edouce: nitwa IRABIZI Thaddy aka EDOUCE ndi umuhanzi nyarwanda wavutse taliki eshanu z’ukwezi kwa gatandatu muri 1991 navukiye I RUSIZI i Cyangugu nkaba ndi uwakane muryango wabana umunani .

Umuseke.com: utuye he?

Edouce: Ntuye I nyamirambo ahitwa mu Nyakabanda .

Umuseke.com: ukora iki mubuzima busanzwe?

Edouce: Ndi umunyeshuli mukigo cyitwa GLORIA ahahoze ULK , mumwaka wa gatandatu M.C.I

Umuseke.com: watangiye ubuhanzi ryari? waba umaze gukora indirimbo zingahe ?

Edouce: Natangiye mu kwezi kwa munani 2010, ntangirira ku ndirirmbo yitwa SINAKWANGAGA ikorwa na producer LICK LICK muri unlimited. Kugeza ubu mfite indirimbo enye arizo SINAKWANGAGA, AKANDI KUMUTIMA, ZAHABU na NDERUYE. Hakaba hari indi iri muri studio yitwa WINSIGA ikaba iri mu njyana ya Zouk .

Umuseke.com: Twakumenye cyane mundirimbo AKANDI KUMUTIMA yaba ari true story? Cyangwa? tubwire ibanga ryayo.

Edouce: oya ntabwo ari true story gusa njye naricaye ntekereza ukuntu ushobora gukundana numuntu noneho mukajya muvugana kuri telephone ariko iyo yanze kukwitaba birakubabaza ugahangayika noneho ukaba wamwingiga ngo yitabe kugirango umubwire akakuri kumutima . ikindi nayivugaho nuko yakorewe muri NARROW ROAD na PASTOR P mu kwezi kwa cyenda ikaba yaranarabaye indirimbo yambere muri caller tune za MTN ikoreshwa n’abantu barenga ibihumbi mirongo ine .

Umuseke.com: waba ufite manager?

Edouce: yego ariko tuzamutangaza ubutaha kuko hari ibyo turimo turuzuza ku masezerano ,tuzabaha inkuru ihamye ubutaha njye na manager ROBERT IRAMBONA dusanzwe dukorana kuberako durashaka gukora team kugirango tubikore neza buri wese munshingano ze.

Umuseke.com: Hari ikizere wiha muri Salax awards mu kiciro cya best new comer artist urimo ?

Edouce: Njye ubwanjye nifitiye ikizere ariko nkuko tubizi abakunzi b’umuziki nyarwanda nibo batora rero kugeza ubu ndabona bakimfitiye nkurukije uko batora muri Sunday night mucyumweri gishize.

Umuseke.com: Album launch yawe tuyitegereze kugeza ryari?

Edouce : Binkundiye mu kwezi kwa 12 uyu mwaka nzashyira hanze album yanjye .

Umuseke.com: tukubaza kubuzima busanzwe ukunda gusohokera he? Ni ayahe mafunguro ukunda?

Edouce: murin top tower hamwe ninshuti zanjye kandi nkunda ikinyobwa kitwa FIESTA ibiryo byo nkunda ifiliti ni fi.

Umuseke.com:Ufite Girlfriend?

Edouce :Oya

Umuseke.com: uwinzozi zawe azaba ameze ate?

Edouce : agomba kuba ari umunyarwandakazi w’imico myiza, muremure ariko utansumba, kuberako njye mfite 1.80 ibiro 70 kandi akaba uw’imibiri yombi useka neza .

Umuseke.com: Ni ikihe kintu cyagushimishije kurusha ibindi mu buzima?

Edouce: Kwinjira muri muziki ngahita menyekana mugihe gito nibyo bintu byanshimishije cyane.

Umuseke.com: icyakubabaje cyo cyaba ari igiki mu buzima?

Edouce: nababajwe cyane na Jenocide ku buryo numva nzandika igitabo kubyabaye mu gihugu cyacu. Ni amateka akomeye ababaje atazibagirana.

Umuseke.com: ni abahe bahanzi ukunda?

Edouce: mani martin kuko ari umuhanga , East Africa: Juliana Kanyomozi naho hanze nkunda Kanye West .

Umuseke.com: agakoryo wakoze ukumva nawe biragutunguye ni akahe?

Edouce: nandikiye akabarwa umukobwa w’inshuti yanjye noneho ngaha mugenzi we ngo akamuhe agasiga mu ishuli baragafata banshyira kuri rassamblement ngo mbisobanure cyane ko nari nanditse mu cyongereza urabyumva ibiboko barampata karahava (aseka cyane)

Umuseke.com: Urakoze cyane Edouce, amahirwe menshi!

Edouce: Murakoze namwe Plaisir.

Plaisir N

Umuseke.com

en_USEnglish