Digiqole ad

Kinshasa:Impanuka y’indege ya LONI

Impanuka ikomeye yindege ya loni ku kibuga cy’indege Kinshasa

Indege ya LONI yashwanyukiye kuri kibuga cy’indege i Kinshasa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ikaba yahitanye abantu icumi nkuko loni ibitangaza.

Iyo ndege yahanutse ahagana mu ma saa saba ku kigeranyo ngenga masaha GMT, ubwo umudereva wayo yashakaga kugwa ku kibuga mu mvura nyinshi yahagwaga.

Nkuko inkuru ikomeza ivuga, iyo ndege yavaga mu burasirazuba bw’amajyaruguru yerekeza ku murwa mukuru Kinshasa.

Impamvu yateye iyo mpanuka ntiramenyekana neza hategerejwe icyo LONI iributangaze kuri iyo mpanuka.

LONI yatangarije kandi Reuter’s ibiro ntaramakuru by’abongereza ko hari n’abandi cumi na batandatu bayikomerekeyemo bikomeye. Batangazako indege yangiritse cyane ku buryo yahise icikamo ibice bibiri nyuma inafatwa n’inkongi y’umuriro.

Twabamenyeshako ko intumwa za LONI muri Congo zihari guhera 1999 ubwo mbere yitwaga MONUC ariko ubu ikaba yaraje gufata izina rindi ariryo MONUSCO kandi ubu butumwa bukaba buzarangira mu kwezi kwa gatandatu.

Ntagimba Oscar
Umuseke.com

4 Comments

  • congo nayo indege zirwa nku tu velos

  • nta narimwe MONUSCO izava mumaboro guys! Nawe ngo mu kwagatandatu!

  • dion nibyiza ku informa MINUAR mu rwanda ntiyarangije mission ikagenda na monusco nayo mission yayo izaba expired muri june

  • indege nta gihe zitazagwa kuko ibyuma ntibijya inama!iyo kirwaye ntikibivuga ngo kivuzwe cyangwa ngo ntukigemo,ubwo rero impanuka ni twibanire!

Comments are closed.

en_USEnglish