Tags : Uwamariya Beatrice

Muhanga: Imitungo itimukanwa ya CAF ISONGA igiye gutezwa cyamunara

*Abo iki kigo kibereyemo umwenda wa miliyoni 26 Frw bari mu rujijo… Itangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rimanitse ku biro by’Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye rivuga ko bitarenze tariki ya 30 Gicurasi 2017 umutungo utimukanwa wa CAF ISONGA uzaba watejwe cyamunara. Iri tangazo ry’urukiko rw’ubucuruzi rwa Huye rivuga ko hari bamwe mu banyamuryango […]Irambuye

Muhanga: Umurenge wa Nyamabuye usakaje amategura ngo ntukijyanye n’igihe

*Uyu murenge nta bwiherero bw’abawugana ufite Mu nama yahuje Abikorera bo mu mujyi wa Muhanga n’inzego zitandukanye z’Akarere, bamwe mu baturage beruye bavuga ko inyubako  y’umurenge wa Nyamabuye ikwiye kuvugururwa kuko ibatera ipfunwe basaba ko hubakwa ijyanye n’icyerekezo ndetse n’igishushanyombonera cy’Akarere. Muri iyi nama aba baturage bavuga ko  hari zimwe mu mpamvu bashingiraho basaba ko […]Irambuye

I Murambi aho Guverinoma ya Sindikubwaho yahungiye…Imodoka ye iracyahari

Mu mudugudu wa Murambi  Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe niho hahungiye Guverinoma yiyise iy’abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside, uyu munsi mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi wahabereye none bazirikanye amateka mabi y’iyo Leta yabahungiyeho iyobowe na Sindikubwabo Theodore, n’imodoka yagendagamo niho ikiri. Sindikubwabo Theodore yibukwa cyane mu magambo […]Irambuye

Ubu umugore na we ni umutware w’urugo- Itegeko ry’Umuryango

*Itegeko rishya riha n’abagabo uburenganzira bwo kwitwa amazina y’abagore babo Ubwo hatangizwaga itorero ry’abagize Komite nyobozi z’imidugudu igize utugari two mu mirenge ine  yo mu Karere ka Muhanga, Umunyamategeko muri aka Karere, Tuyizere Polycalpe yabwiye abagize iyi komite ko ijambo umutware w’urugo ryaharirwaga umugabo ryakuwe mu itegeko rishya agenga abantu n’umuryango ahubwo abagabo n’abagore bakaba […]Irambuye

Muhanga: Agakiriro ka Miliyoni 250 Frw ngo uyu mwaka urarangira

Mu gikorwa cyo gusura ibikorwa remezo biri mu mugi wa Muhanga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi w’aka karere, Uwamariya Béatrice yavuze ko  imirimo yo kubaka ahakorerwa ibikorwa by’ubukorikori hazwi nk’Agakiriro izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 ku buryo uyu mwaka uzarangira hatangiye gukorerwa. Aka gakiriro ngo kazuzura gatwaye Miliyoni 250 Frw. Ni […]Irambuye

Uwamariya ngo yiteguye gushyira Muhanga mu turere twesa imihigo

Umuyobozi  mushya w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice afite ingamba nshya mu mikorere y’akarere ke, ndetse ngo Muhanga nk’akarere katoranyijwe mu kugira umijyi minini wunganira Kigali, ngo ntigakwiye guhora kaza mu turere twa nyuma mu kwesa imihigo. Mu kiganiro cyihariye n’Umuseke, Uwamariya Beatrice yadutangarije ko mu karere ke kagizwe n’imirenge 12, ine muri iyo ikaba iri […]Irambuye

Ba Mayor bashya; UWAMARIYA wa Muhanga, Dr Nyirahabimana wa Kicukiro…..

Mu matora y’abagize Inama Njyanama, abahagarariye Inama y’igihugu y’Abagore ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere ahatandukanye mu gihugu, amatsiko menshi ari ku bari butorerwe kuba abayobozi b’uturere. Muri aya matora mu turere dutandukanye mu gihugu aho batoye Mayor mbere y’abandi ni i Muhanga. Aha hatowe Beatrice Uwamariya wari umaze imyaka ine ari Umunyamabagna Nshingwabikorwa w’Umurenge wa […]Irambuye

en_USEnglish