Tags : Ubutabera

Guhuza amakuru mu nzego z’ubutabera bizafasha gutanga ubutabera bunoze

Musanze: Abakozi bashinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu nzego 10 zigize urwego rw’ubutabera, bamaze icyumweru mu mwiherero wo kugenzura ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’itangazamakuru n’itumanaho y’imyaka itatu irangiye. Muri uyu mwiherero banashyizeho indi gahunda ndende y’imyaka irindwi izafasha mu kubaka abakozi bashinzwe iyo myaya, kubaka inzego n’ubufatanye hagati y’izi nzego. Uyu mwiherero ngo ni inzira nziza […]Irambuye

Min. Busingye avuga ko nta muntu ugipfa kujyana Leta mu

*Minisitiri w’Ubutabera yasabye abunganira Leta kujya batsinda 100% imanza bayiburanira, *Umubare w’imanza Leta yajyaga itsindwa mu myaka ine ishize ungana n’izo isigaye itsinda, *Uhagarariye abunganira Leta avuga ko bishoboka ko Leta yatsinda 100% imanza iburana, *Ku mwaka, MINIJUST yishyuraga amafaranga agera kuri Miliyari imwe mu manza yatsindwaga…ubu ntarenga 18%. Mu mahugurwa yahuje abanyamategeko bunganira Leta […]Irambuye

Ku 7 000 bari bafunze binyuranyije n’itegeko ngo hasigaye ikibazo

*Ngo Gereza ntiyemerewe gufunga udafite icyemezo cy’Umucamanza *Mu myaka ya 2013-2015 hagaragaye ibibazo 227 by’abantu barengeje iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo kigenwa n’Umucamanza. * Mu nzego z’ubutabera ngo ntihashobora gukorerwa iyicarubozo Aganira na Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena kuri uyu wa 16 Gashyantare Minisitiri w’Ubutabera […]Irambuye

“Umucamanza akwiye kurangwa n’ubunyangamugayo” – Kagame

Kigali – Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza mu Rwanda, inzego z’ubucamanza zagaragaje ko nubwo hari byinshi byagezweho hakiri abacamanza badakurikizi amahame y’umwuga wabo ndetse Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba yabwiye abacamanza ko mu bya mbere bigomba kubaranga harimo ubunyangamugayo nk’uko yabigarutseho kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Nzeri 2014 mu Nteko Nshingamategeko ku […]Irambuye

‘Kwa Gacinya, ‘kwa Kabuga’ ntabwo ari ahantu hafungirwa – Busingye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama, Minisitiri w’Ubutabera yasobanuye kuri radio KFM yumvikanira mu Rwanda ko aho bamwe bavuga ko hafungirwa abantu, hakorerwa iyicarubozo n’ibindi bita kwa Kabuga no kwa Gacinya ibi atari ko bimeze kuko atari ahantu hafungirwa abantu nk’uko bamwe babyumva. Minisitiri Johnston Busingye yatangiye asobanura ko ubutabera bw’u Rwanda iyo […]Irambuye

Mukamutembe araburana ubutaka n’abakomeye

Isabelle Mukamutembe n’umuburanira hamwe n’ababuranira Hon Mudidi Emmanuel na Senateri Tito Rutaremara kuri uyu wa 03 Mata bari ku Rukiko Rukuru ku Kimihurura mu bujurire Mukamutembe aregamo bariya bagabo bombi, bazwi cyane mu gihugu, gushaka kumuriganya ikibanza we avuga ko ari icye anafitiye ibyangombwa. Uyu munsi Urukiko Rukuru rwumvise impande zombi hagamijwe kubanza kumva niba […]Irambuye

Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha na Charles Twagira

Hashize iminsi micye urubanza rwa Simbikangwa rushojwe, n’ubwo yajuriye, Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha undi munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenocide. Byamejwe kuri uyu wa kane ko Charles Twagira abacamanza batangiye kwiga ku biregwa uyu mugabo wahoze ari umuganga, ubu ukekwaho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi. Twagira yari muganga mukuru ku bitaro bya Kibuye mu gihe cya […]Irambuye

Icyifuzo cya Mugesera ku buhamya bwa “PME” cyubahirijwe

Kimihurura – Mu rubanza ruburanishwamo Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi; kuri uyu wa 13 Werurwe urukiko rukuru rwatesheje agaciro inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya bw’umutangabuhamya wiswe PME nk’uko byari byasabwe n’uregwa ashingiye kuba hari ibyo ibura kandi bisabwa n’amategeko. Mu gusubukura urubanza Urukiko rukuru rwabanje gusoma imyanzuro ku cyifuzo cy’uregwa aho yari yagaragaje […]Irambuye

en_USEnglish