Digiqole ad

Ku 7 000 bari bafunze binyuranyije n’itegeko ngo hasigaye ikibazo kimwe gusa – Min Busingye

 Ku 7 000 bari bafunze binyuranyije n’itegeko ngo hasigaye ikibazo kimwe gusa – Min Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye

*Ngo Gereza ntiyemerewe gufunga udafite icyemezo cy’Umucamanza

*Mu myaka ya 2013-2015 hagaragaye ibibazo 227 by’abantu barengeje iminsi 30 y’igifungo cy’agateganyo kigenwa n’Umucamanza.

* Mu nzego z’ubutabera ngo ntihashobora gukorerwa iyicarubozo

Aganira na Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena kuri uyu wa 16 Gashyantare Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko nta gereza yemerewe gufunga umuntu udafite icyemezo kimufunga cyatanzwe n’Umucamanza anavuga ko mu bantu 7 000 bari bafunze binyuranyije n’amategeko ubu ngo ibibazo byabo byakemutse hasigaye ikibazo kimwe gusa.

Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye
Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye

Minisitiri w’Ubutabera yavugaga kuri raporo y’ibyakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2014-2015 aho iyi komisiyo yagaragaje ko mu Rwanda hakiri ibibazo by’abantu bafatwa bakanafungwa mu buryo budakurikije amategeko.

Iyi komisiyo yagaragaje ko ibi bibazo byiganjemo ibyerekeye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 nko kuba abantu bafatiwe ibi byemezo barenza iki gihe kigenwa n’Umucamanza.

Minsiitiri Busingye yavuze ko mu myaka ya 2013-2015 ibibazo by’abantu bafunzwe bakarenza igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 byari 227 ariko ko kugeza ubu byose byabonewe umuti.

Minisitiri Busingye avuga ko uretse kuba itegeko rigena ibihe ntarengwa ibi bikorwamo ubu risigaye rinagena ibihano uwirengagije nkana gukurikiza icyo itegeko rigena.

Ati “…twese (inzego z’Ubutabera) ntawe ufite uburenganzi ku muntu ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo igifite uburenganzira ni amategeko.”

Iyi ntumwa Nkuru ya leta yabwiye Abasenateri ko ku itariki ya 31 Ukuboza 2015 inzego z’Ubutabera zicaye hamwe zigafatira hamwe ingamba kuri aka karengane aho urwego rw’amagereza rwahawe ububasha buzatanga umuti w’iki kibazo.

Ati “uru rwego rw’amagereza rutanashinzwe kubanza kumva icyo izindi nzego zanga cyangwa zemera ahubwo rukwiye kwandika urwandiko ngo uyu muntu nimutamukorera ibi bikurikira (ibigenwa n’itegeko) mu minsi runaka ndamurekura, ibi twarabibemereye.”

Minisitiri Busingye uteruraga ngo agire uwo atunga agatoki muri aya makosa, yavuze ko urwego rw’amagereza rwasabye gushyiraho uburyo buhamye buzajya bufasha izindi nzego kumenya igihe umuntu asigaje kugira ngo afatwe nk’ufunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “…niba bidakozwe twashyizeho Umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze n’Umugenzacyaha ku rwego rw’umurenge ntabwo dushaka ko uwo muzigo wikorerwa n’ushinzwe Gereza.”

Busingye wagarutse cyane kuri iyi ngingo yavuze ko mu gihe uwafunzwe akurikiranyweho icyaha gikomeye ku buryo ashobora gutoroka bidakwiye kwibukwa na Gereza imucumbikiye ahubwo ko Umushinjacyaha wasabye ko afungwa aba ari we ukwiye gufata iya mbere akabisobanurira Umucamanza amusaba gukomeza gufunga uyu muntu.

Busingye wibanze ku nshingano zahawe amagereza yagize ati “niba bateretswe icyemezo ntibakwiye gufungura imiryango ngo yinjiremo nkw’uwinjiza inka.”

 

Mu nzego z’ubutabera ngo ntihashobora gukorerwa iyicarubozo

Mu manza zimwe na zimwe abaregwa bavuga ko bakorewe iyicarubozo n’inzego z’Ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha ndetse bakabitanga nk’impamvu yo kuba baremeye ibyaha batakoze nko mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Girikare bukurikiranyemo Col Byabagamba na bagenzi be aho Srgt (Rtd) Francois Kabayiza yabwiye Umucamanza ko yakorewe ibabazamubiri.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, Busingye yabajijwe niba Minisiteri ayoboye hari uruhare igira mu gukurikirana ibi bivugwa.

Asubiza, Busingye yatangiye agira ati “ndashaka kumara Abanyarwanda impungenge, ntabwo mu nzego zacu z’ubushinjacyaha, iz’Ubugenzacyaha n’iza gereza hashobora gukorerwa ibikorwa byo guhohotera umubiri w’umuntu.”

Busingye avuga ko abavuga ibi ari ukubeshyera inzego ndetse ko bigaragazwa no kuba batajya bemera kujya kuvuzwa ahubwo bakagaragaza ko barajwe inshinga no gukomeza kuburana.

Agaragaza ko ibi bitashoboka, Busingye yagize ati “ kuri station ya police mwese mujyayo, hariya hantu hakora ku manywa y’ihangu, imiryango iba ifunguye, Gereza zikora ku manywa y’ihangu, Ubushinjacyaha bukora ku manywa y’ihangu, hariya hantu hari akumba kihariye bashyiramo umuntu bakaba bamutera ibikwasi? Hari ako mubona?

Ministiri w’Ubutabera avuga ko nka Minisiteri ayobora aya makuru abageraho bakabikurikirana ariko ko ababivuga batabigaragariza ibimenyetso.

Mu bibazo by’abantu 7000 bari bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo hasigaye kimwe.

Mu mwiherero uhuza inzego zo mu butabera wa 2015 hagarutswe ku kibazo cy’amadosiye y’abantu 7099 bari bafunzwe mu buryo bunyaranyije n’amategeko barimo abatari bafite dosiye n’abasoje ibihano byabo nk’uko byari byaragaragajwe n’Urwego rw’Igiuhgu rushinzwe Imfungwa n’abagororwa RCS.

Minisitiri Busingye wemeye ko iki kibazo cyabayeho ariko akavuga ko cyatewe n’ibibazo Bitandukanye birimo kuba amadosiye ya bamwe yari abitse nabi nko kuba icyemezo gifata umuntu kiri aho adafungiwe ndetse n’imyandikire y’amadosiye itanoze.

Busingye yavuze ko kuva mu Ugushyingo 2014, inzego zibishinzwe zahagurkukiye iki kibazo ati “…magingo aya nta na kimwe dusigaranye byose twarabikemuye , ibyasanzwe abantu badakwiye kuba bakiri muri Gereza, inzego zibishinzwe zarabarekuye; ibyasanzwe ko ari ibyemezo biri ukubiri na ba nyirabyo byarahujwe, uyu munsi icyo batubwiye ni uko kuri ibyo bihumbi 7 hasigaye ikibazo kimwe.”

N’ubwo ateruye; Ministiri w’Ubutabera yavuze ko iki kibazo kimwe gisigaye kitarakemuka biterwa n’impamvu zihariye ku buryo kiba haba hakenewe n’imbaraga zihariye ariko ko nacyo kizakemuka.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Minister iyicarubozo uryemera iyo rikugezeho.

  • icecekere Businge we uzaribona Kuko nkubeshye ko ritazakugeraho naba mpemutse pe. ubonye Iyo wikiza uti tuzakora iperereza, naho wakishe umugabo asusumira yibeshyera? Karugarama wakubanjirije ntiyagejeje aho
    ubu se arihe ariko uwo bahaye ubuyobozi ubanza bumuha numuti watangira gushira bakamwirukana
    Kuko sinjya numva ukuntu umuntu abona mugenzi we akanyazwe undi akaza gutyo abantu. babona nta kibazo
    yewe mwirire ntimukampeho

  • Uyu Busingye nibyiza ibyavuga ariko umunsi bizamugeraho ntazaze ataka.Ese izo gereza ziba zifunguye ku manywa yihangu uvuga izitazwi zo uzi ibiberamo? Uti ntazibaho, niba ntazibaho se watubwira aho kizito na bagenzi be bamaze ibyumweru baraburiwe irengero? Ese uribuka amashusho mwatwerekaga polisi yambaye imyenda yumweru ngo irafata empreinte yamamodoka bamushakisha kandi abitswe na polisi? Ese icyo gihe mwabaga muri kubeshya nde? Ibi rero bigaragazako nta narimwe umuntu yakwizera ibyo mwivugira imbere yabanyamakuru.

  • Ariko Busingi iyo avuga ngo nta yicarubozo ribaho na nijoro aba ari kuri polisi?
    Nge ndabizi byabayeho nirebara abapolisi bakubita umuntu azira ibihumbi 400 000.
    Gusa kimwe gitangiye kugaraga muri uyu mwaka ni ruswa zari muri zimwe munkiko zo mu majyepfo ziri kugabanuka, rwose icyo kirikugaragara natwe abaturage tukabibona kuko yarigiye kutwica. Icyo turi kugishima nigicika burundu bizatunezeza cyane naho ibindi nuko nyine

Comments are closed.

en_USEnglish