Digiqole ad

Mukamutembe araburana ubutaka n’abakomeye

Isabelle Mukamutembe n’umuburanira hamwe n’ababuranira Hon Mudidi Emmanuel na Senateri Tito Rutaremara kuri uyu wa 03 Mata bari ku Rukiko Rukuru ku Kimihurura mu bujurire Mukamutembe aregamo bariya bagabo bombi, bazwi cyane mu gihugu, gushaka kumuriganya ikibanza we avuga ko ari icye anafitiye ibyangombwa.

Mukamutembe araburana na Senateri Rutaremara na Hon Mudidi
Mukamutembe araburana na Senateri Rutaremara na Hon Mudidi

Uyu munsi Urukiko Rukuru rwumvise impande zombi hagamijwe kubanza kumva niba ubujurire bwa Mukamutembe Isabelle ujuririra icyemezo cy’urukiko rukuru rwa Nyarugenge bwemerwa cyangwa buteshwa agaciro.

Ikibanza numero 312 kiri mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akagali ka Rugenge mu mudugudu wa Bumanzi, uwunganira Mukamutembe avuga ko ari ikibanza cye kuva mu 1982.

Icyangombwa cy’ubutaka kigaragara ko cyatanzwe n’urwego rubishinzwe tariki 16/06/2011 ndetse n’ibindi byangombwa bigiherekeza aba baburanyi bari bitwaje bigaragaza ko ikibanza cyanditse kuri Mukamutembe Isabelle.

Atanga impamvu z’ubujurire bw’umukiliya we, Maitre Uwamungu J.M.V wunganira Mukamutembe yabwiye Urukiko ko Senateri Tito Rutaremara na Hon Emmanuel Mudidi bareze ndetse bakaburana na Mukamutembe mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ariko uregwa atabimenyeshejwe ndetse ngo agakatirwa gutsindwa adahari.

Maitre Uwamungu yavuze ko imyanzuro y’Urukiko rwisumbuye yateshwa agaciro kuko uru rukiko rwategetse uregwa gusubiza ibyangombwa yahawe n’inzego zitanga ibyangombwa by’ubutaka, ikibanza cye kikagabanywamo igice cya Hon Emmanuel Mudidi afatanyije na Senateri Tito Rutaremera, uregwa ataburanye.

Uwunganira Mukamutembe yavuze ko adashidikanya ko ikibanza ari icy’uwo yunganira kuko anafite urwandiko yakiguriyeho mu 1982 ngo kigaragaza igihe yatangiye kwitwa nyiracyo.

Ikibanza cya Mukamutembe ngo urukiko rwategetse ko cyo n’icy’umuturanyi we witwa Bigirimana Zeffa buri cyose kivanwaho igice maze ikibanza kivuyemo kikaba icy’aba bagabo bazwi muri Politiki y’igihugu nk’uko bivugwa n’uwunganira Mukamutembe.

Indi ngingo uwunganira Mukamutembe atanga asaba ko imyanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yateshwa agaciro, ngo ni uko iyo myanzuro ivuga ko icyo kibanza kibaye icya Kigali Tyre service kandi muri iyo myanzuro hakaba nta na hamwe hagaragara ko Senateri Rutaremara Tito na Hon Emmanuel Mudidi aribo bahagarariye iyo sosiyete ya Kigali Tyre service

Ndetse ngo muri iyo myanzuro y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ivuga ko icyo kibanza kiba mu Murenge wa Rugenge , akarere ka Kicukiro mu gihe ako karere nta murenge wa Rugenge kagira.

Ahawe umwanya, Maitre Rukundo Emile wunganira Hon Mudidi Emmanuel na  Tito Rutaremara, yavuze ko ubu bujurire nta gaciro bwakabaye buhabwa niba ubuzanye avuga ko atigeze aburana mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Asaba urukiko rukuru ko uwazanye ubujurire yumva budakwiye kwakirwa ahubwo urubanza rwe rwasubirwamo niba koko ataraburanye cyangwa ataramenyeshejwe ko aregwa ngo aze aburane mu rukiko rwisumbuye.

Maitre Rukundo yatangaje ko ibyangombwa by’ubutaka uruhande rwa Mukamutembe Isabelle ruvuga ko rufite, nawe uruhande yunganira rufite ibyo byangombwa ku kibanza nimero 5664 gifitwe na Hon Mudidi Emmanuel na Senateri Tito Rutaremara.

Abacamanza b’Urukiko rukuru nyuma yo kumva impande zombi rukaba ruzafata imyanzuro y’uko ubujurire buzakirwa cyangwa bugateshwa agaciro ku itariki ya 18 Mata 2014.

IMG_8897
Ibyangombwa Mukamutembe agaragaza
IMG_8906
Byanditseho amazina ye
IMG_8909
Iyo pariseri niyo avuga ko bashaka ko akebaho
IMG_8910
Aya ngo ni amasezerano y’ubukode bw’ubutaka bw’igihe kirambye yahawe

Ibi byangombwa agaragaza ariko n’uruhande avuga ko rushaka kumuriganya urwunganira avuga ko ibi byangombwa rubifite n’ubwo bitazanwe mu rukiko none.

 

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aha rero dore ikorosi mu butabera uwampaye inka!
    Muzatumenyere umusozo, ndashimira u Rwanda ubu butabera ruri kugaragaza
    Niba abakomeye basigaye bahurira mu rugereko n’aboroheje

    • dore amashoti,dore amacenga nanjye nkaba indorerezi.ahahahaaaa.mama se none ho ko paul yagowe ruriya rwo ararucirahe?araruca ate se?uriya mukecuruse we mama aho bizamuhira? wenda Nyakubahwa azapanga gusura umujyi wa Kigali abonererho abaze dore ko wagirango imanza nkaziriya barazmiterereje.ariko tu prezida ndamwemera ararunangura nkikibazo cyibikingi mumutara. pruuuuuuuuu ifirimbi yanyuma? aka nakabarore ndababwiye?umuvunyi,depite numugore !ururubanza nurucabana nadababwiye.uyumwunganizi nawe ndabona ari mu ihurizo ritoroshye???leta nayo ise mama irivuguruza ko yatanze icyangombwa yibeshye? ko ikoranabuhanga se rikataje mama yaba yaratanze icyangombwa inshuro mbiri ahantu hamwe mudasobwa ikabyemera ko wumva idasobwa?mbega urunyuranyurane rwinsumbanyagaciro weeee???  xy 3xy 2x-y=3xy trouver y si y = 2 umvako mwize

      • Wakishe !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!  Nyine se niba y=2,turirirwa tuyishaka? Ahubwo tubaze x!

    • Byonyine no guhagararana n’umukecuru nk’uriya uri kumurenganya kandi uhagarariye urwego rushinzwe ku muvugira  bitesheje agaciro. Ubu se bariya bagabo bumva nta soni bafite?nka Mudidi we mbona ari n’umu pasteur muri Restoration, Rutaremara ngo yari ashinwe kurenganura abantu

  • Uru rubanza rurakaze sana, ubutabera bushishoze

  • Tubihanze amaso twese ahubwo na TV zijye zibitugezaho.Dore aho bahereye bahuguza rubanda rugufi.Bizanabera urugero abandi.

  • Ari jye narekeraho. Kuburana na bariya bagabo bakomeye kuriya! Icyakora bitumye uriya Mukecuru amenyekana.

    • Ariko wowe uvuga gutyo wari wabona umuntu aza kuguhuguza ibyawe yitwaje ko azwi ?Ibyo nagasuzuguro buriya se uzi inshuro uriya mumama yirutse kuri biriya bya ngombwa? reka sha, Utaranigwa agaramye agirango ijoro riba hafi.Njyewe biriya byambayeho.

      • Nimwirekere. Ntimuzi ibyo muri Nyaruguru : Meya, ba gitifu b’imirenge N’abandi bakomeye bigabanyije isambu z’abarescape bo mu mudugudu wa Sinayi babanje kubeshya Leta ngo bagiye kuhubaka ibikorwa by’inyungu rusange. Ubu bamaze kwigabanya iby’ababyeyi bacu badusigiye da naho twebwe twaranduranywe n’imizi. batwanitse ku gasi ngo kuko turi banyakamwe tutagira abatuvugira. N’akumiro.

  • Noneho birimo biraza ubwo hatangiye kugaragazwa imanza zirimo nka ba Hon. TITO RUTAREMARA… hahaa angaho ndebe ko Izabella azabahemura.. murek ubutabere bwigenge rwose,maze ndebe aho banyura biriya byangombwa!! Dore urubanza….

  • Umuseke nsigaye mbemera cyane.mukomeze mudukurikiranire iyo nkuru rwose.

  • Uwahoze ari umuvunyi mukuru arwanya ruswa n’akarengane se ubwo nawe yareganya abandi? reka tubitege amaso wampay’inka!!!!!

  • Uwahoze ari umuvunyi mukuru arwanya ruswa n’akarengane se ubwo nawe yareganya abandi? reka tubitege amaso wampay’inka!!!!!

  • ndashaka kumenya aho uwunganira uriya mudamu witwa Maitre Uwamungu JMV telephone nº ze kuko hari nundi ubuyobozi bwa karere ka Burera butakurikiranye ikibazo cy’ubutaka aho abashinzwe ibirura ry’ubutaka babaruye ikibanza kimwe ku bantu babiri ibyo nabyo n’ikibazo none nyiracyo akaba agiye kukibura aho bariye urubanza rwe

  • ubundi ikigaragaza ko ubutaka ari ubwa mukamutembe ni ibyangombwa yahawe n’ikigo cyubutaka, abo banyakubahwa rero bo ntibigeze banagira n’igitekerezo cyo gusaba ibyangombwa. Ese ubundi bari bakoze iki kugira ngo umuyobozi w’akarere abahembe ikibanza, bapfana iki se, nirihe shoramari baribagiye kuhakorera, umuyobozi agatanga ikibanza atanamenye na nyiracyo niba ahari. ubundi se akarere hari ibibanza gafite mu murenge wa muhima. ahaa banyamuzavuba nibo bamenya amatongo yabapfuye kuruta ba kavukire. ubwo se ko abacamanza bagowe uru rwo bararuca bate ra.

  • umukecuru afite impapuro z’igihe yaguriye ikibanza,n’izo mu kigo cy’ubutaka.Ibyo birahagije ngo habeho gukosorera aba bayobozi bacu,kuko twese twarakosoje!

  • Kubikorwa rusange cyangwa kubaka amazu ajyanye ni cyerekezo cyu mujyi banyakubahwa baba bashaka kuhakorera birashoboka ko uwo mucecuru bamwimura gusa bakamuha ingurane kandi nawe akabyumva cyangwa we akabihashyira ntitukihute kuvuga nkaho umuyobozi aba atarumuturage nkabandi cyangwa we aba adafite uburenganzira nkabandi baturage bose. impanvu nuko mbona ntacyo bo babivuzeho cyangwa umuseke wabivuzeho ahubwo bakatubwira ibyu ruhande rumwe gusa.Bariya bagabo bose bazwiho ubunyangamugayo kuburyo nje ntemera ko bahungabanya umucecuru w’umuturage. Imana ibayobore!! cyimbagira wowe wamenye ko iyi si yacu aricumbi 

  • Mubyukuri iki kibazo kirakomeye ariko si cyane kuko aba basaza bombi ni inyangamugayo pe jye ndemeza ko batahuguza uyu mukecuru ahubwo nabo barabeshye kuko byo ikigaragara umukecuru afite ukuri jye ndumva imanza bazireka bakumvikana n’umukecuru bakongera bakamugurira na cyane ko niba barahahawe batatanze amafranga menshi nibagurire umukecuru bave mumanza ibyo Imana yabahaye birahagije kandi twese tuzabisiga Imana ibahe gushishoza icyo tubaziho gikomeye ni inyangamugayo pe ntawabura kubivuga si abagabo b’ibisambo ntabwo bagwira inda turabazi bihagije nibareke konona izina ryabo bagurire umukecuru ntampamvu yo kumutesha umwanya mu nkiko kandi babibona ko afite ukuri

  • Uyu Mukecuru bamubaze amafaranga ashaka hanyuma bayamuhe kandi barayafite hanyuma ibintu bive mu nzira kuko bigaragara ko ba nyakubahwa bari mumafuti.

  • yebabawe iki kibazo nkizi kuva keraaa ahubwo uyu mukecuru yari yaranabatsinze kera ahubwo sinumva uburyo bamujyanye mu nkiko , kandi kereka umucamanza natinya aba bagabo akarenganya uyu mukecuru kuko rwose baramurenganyije ahubwo bazamuhe n’indishyi z’akababaro kukp biteye agahinda , nukuri urukiko ruzashishoze , turuteze amaso,

  • biteye gusa agahinda kubona abantu babayobozi aribo barenganya abaturage nukuri

    • aha niho ubutabera bugaragarira nzaba ndeba uko umucamanza azarenga kuri ibi byangombwa by’uyu mukecuru byose akamwambura ikibanza cye , ahubwo bazamuhe nindishyi z’akababaro koko kujyana umukecuru mu nkiko

  • Ibitangaza byo ntabyo mbona. kuburana n’abakomeye  si ikibazo ni cyo amategako aberaho.  Ahubwo niba  urubanza  TGI Nyarugenge  yararuciye umukecuru adahari  aho arumenyeye nibura yagiye  kurusubirishamo  mu minsi 15 yemererwa n’amategeko? Abaye  atarabikoze  Avoka we yaba yaramuyoboye  nabi.  Kumenyekana  kwe  byo ntacyo  byaba  bivuze kuko twese tuyoborwa n’amategeko.

    • BIRABABAJE KANDI BITEYE  GAHINDA KUBONA UMUSAZA TITO ABANTU BOSE BUBAHA .AJYA MUMANZA ZAMAHUGU .AFITE AMAFANGA AHAGIJE.KUVA INTAMBARA YARANGIRA NTAKWEZI ADAHEMBWA. AKAJYA MUMAHUGU KOKO YAHAMUREKEYE AGASHAKA AHANDI.

  • NIBA ARI ABAGABO, BABISHATSE BAKIMUHARIRA KANDI NTACYO
    BYABATWARA. UWITEKA YAZABIBAHEMBERA….

  • Tito na Mudidi basezeranye ivangamutungo ? Ubwo rero ni ukuvuga ko leta y’ú Rwanda  yemera ubutinganyi.

  • Birakomeye ! Aba bayobozi bararengana. Ntabwo bihaye iki kibanza. Baragihawe. Aba basaza n’inyangamugayo rwose ! Kugirango birangire mu mutuzo nibareke iyo VURUGUVURUGU.yo mu manza hato batazatsindwa.

    • Nibadatsindwa tuzamenya ko harumuntu wahamagaye kuri Mobile.

  • Aho relo niho bipfiriye ! Nimusigeho rwose.

  • Ntabwo aba bayobozi bakwiye kurengana niba hari igice uwo mupfakazi yiyongereyeho abizi neza ko hatari ahe, ubutabera nicyo buvuze barebe ukuri batitaye kumarangamutima ngo umupfakazi ngo abayobozi nkaho ubupfakazi= Kurenganya, abayobozi=Kurengana ngo n’uko ari abayobozi  nabo ni barenganurwe, amakosa mu butaka yarabonetse aho umuntu yazaga akibaruza kubutaka butari ubwe.

    • Ariko koko abantu bazarengana kugeza ryari ko ?ubu se abs bagabo iyo Baba bafite ukuri ntibaba bararangije kubaka kuva bari Barahawe ikibanza nk’uko bivugwa,njye ndabona nabo amanyanga yabo yarabafashe,kuko nta zindi mbaraga uyu mu mama afite imbere y’ibi bikomerezwa,Ni Imana irebera abapfakazi n’imfubyi yikorera ibyayo kdi igikomeza kwigaragaza,kuko iyo itaba yo n’urwo rukiko ntiyari kugeramo

    • Ariko wowe uvuga utyo,ubona uyu mubyeyi afite izihe mbaraga zo kurenganya aba bagabo?Imana irabireba kdi ihoora ihoze

  • Bibliya iravuga ngo havumwe umuntu wese urenganya impfubyi n’abapfakazi, biteye isoni kubona abantu nkaba babakire bafite ibifaranga byinshi nibyubahiro byisnhi bisuzuguza bashaka kwambura umuphakazi

  • Bibliya iravuga ngo  BAZABANISHYANO ABARENGANYA ABAPFAKAZI NIMFUBYI, biteye isoni kubona abantu nkaba babakire kandi babanyacyubahiro bisuzuguza bigeze aka kageni bashaka kwambura umupfakazi warenganijwe n’interhamwe none akaba yongeye kurenganywa naanubu ubwo se azaba uwande?

  • Ariko koko abantu bazarengana kugeza ryari ko ?ubu se abs bagabo iyo Baba bafite ukuri ntibaba bararangije kubaka kuva bari Barahawe ikibanza nk’uko bivugwa,njye ndabona nabo amanyanga yabo yarabafashe,kuko nta zindi mbaraga uyu mu mama afite imbere y’ibi bikomerezwa,Ni Imana irebera abapfakazi n’imfubyi yikorera ibyayo kdi igikomeza kwigaragaza,kuko iyo itaba yo n’urwo rukiko ntiyari kugeramo

Comments are closed.

en_USEnglish