Digiqole ad

‘Kwa Gacinya, ‘kwa Kabuga’ ntabwo ari ahantu hafungirwa – Busingye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 20 Kanama, Minisitiri w’Ubutabera yasobanuye kuri radio KFM yumvikanira mu Rwanda ko aho bamwe bavuga ko hafungirwa abantu, hakorerwa iyicarubozo n’ibindi bita kwa Kabuga no kwa Gacinya ibi atari ko bimeze kuko atari ahantu hafungirwa abantu nk’uko bamwe babyumva.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye avuga ko ubutabera mu Rwanda uyu munsi buhagaze neza
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye avuga ko ubutabera mu Rwanda uyu munsi buhagaze neza. Photo.John Mbanda

Minisitiri Johnston Busingye yatangiye asobanura ko ubutabera bw’u Rwanda iyo arebye aho bwavuye n’aho bugeze ubu abona bukora neza.

Atanga ingero ati “ibihugu bimwe nka Norway, Netherlands, Denmark, urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’uburayi, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha n’abandi, aba bose amaze iminsi bikurikiranya bemeza ko mu Rwanda hari ubutabera bwo kwizerwa.”

Abajijwe ku gira icyo avuga ku hantu hamwe na hamwe bivugwa ko hafungirwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bikavugwa ko hakorerwa iyicarubozo nk’aho bita Kwa Kabuga (ku Muhima) no kwa Gacinya (i Gikondo), Minisitiri Busingye ibi yavuze ko ari ibivugwa gusa ariko bidafite ishingiro.

Minisitiri w’Ubutabera yatangiye avuga ko abantu badakwiye no kuhita ayo mazina y’abantu kuko haba aho i Gikondo no ku Muhima nta gereza zifungirwamo abantu zihari.

Yavuze ko i Gikondo nta gereza ihari ko ari ‘transit center’ yashyizweho na Leta igashyirwamo abantu bigaragara ko bashobora guhinduka ikibazo kuri bo ubwabo no ku gihugu muri rusange.

Ati “aba bantu ni abantu bato baba bakoresha ibiyobyabwenge bigatuma begeranywa. Hariya (i Gikondo) hafitanye isano n’ahitwa Iwawa, n’ahitwa i Gitagata…Leta ntishaka kubihorera ngo ubuzima bwabo bube ubwo. 

Hariya i Gikondo barahajyanwa bagakorerwa igenzurwa n’abafite inararibonye mu kugenzura abakoresha ibiyobyabwenge maze hagafatwa icyemezo bamwe bajya Iwawa abandi i Gitagata kugirango bahinduke.”

Minisitiri Busingye avuga ko mu buhamya buhari, abarenga 6 000 baciye hariya i Gikondo barangije imyuga itandukanye aho Iwawa ubu ari abantu bandi.

Avuga ko nubwo hari abashobora kuva muri iyo gahunda badahindutse, ariko inshingano Leta ifite ari ukugerageza. Ko mu 10 iyo barindwi bahindutse biba ari ikintu kiza.

Ati “aho bita kwa Gacinya rero ntabwo ari ahantu ho gufungira abantu. Ni ahantu hegeranyirizwa abo bantu baba ari ikibazo kugirango Leta igerageze guhindura ubuzima bwabo. Naho ku Muhima ho nta hantu hahari hafungirwa abantu.

Kuki imiryango mpuzamahanga ikora raporo zinenga ibyo? 

Minisitiri Busingye yasobanuye ko imiryango mpuzamahanga ikora za raporo zivuga ko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda bubangamirwa aho itumvikanira na Leta y’u Rwanda ni ibyo bo bita uburenganzra bwa muntu.

Ati “Ntabwo nzi neza impamvu bakora izo raporo ariko mbona bishobora guterwa n’imyumvire y’icyo bita uburenganzira bwa muntu. 

Hari abumva ko ubu burenganzira ari ugukora icyo ashaka. Hari abumva ko ubwo burenganzira ari uko udashobora guhagarika umuntu ngo umuvane mu buzima nk’ubwo (mu biyobyabwenge) atabishaka cyangwa atabikwemereye mu nyandiko… 

Hari abatekereza ko mu gihe umuryango utaremera ko umwana yabananiye yafatwa akajyanwa, bakumva ko ari uguhohotera uburenganzira bwe. Ibyo bishobora gutuma hari abumva ko uburenganzira bwa muntu bubangamiwe kubera uburyo babyumva.”

Kuri Minisitiri Busingye asanga nta burenganzira bwo kuba indaya ku myaka 14,18…ukarara ku muhanda cyangwa ngo ugire uburenganzira bwo kuba ikibazo ku muryango no ku gihugu.

Johnston Busingye avuga ko iyo miryango mpuzamahanga ngo iyo ije ikagera kuri aba bafashwe gutya, ikagera ku miryango yabo cyangwa mu nshuti zabo bashobora kubabwira ko abana babo uburenganzira bwa muntu bwabo bwahohotewe. Raporo zigakorwa zityo.

Yasobanuye ko icyo Ministeri iri gukora ari ukugerageza kumvisha no kugaragariza abanyarwanda muri rusange inyungu z’iyi gahunda.

Ati “ Nta mpamvu abantu bakwiye kuva ko biriya bigo ari detention, ari ‘torture’, abantu bakwiye kumva ko ari ahantu bajyanwa kugirango bajye aho bahindurwa bave mu kuba ikibazo ku Rwanda babe igisubizo.”

Minisitiri Busingye yemeje ko mu gihe gishize (nko mu mezi atatu) umubano w’u Rwanda n’umuryango wa Human Right Watch wari wifashe nabi kuko ngo byageze aho Leta  itekereza ko bari muri gahunda zishyigikira icyahungabanaya umutekano w’abanyarwanda.

Nyamara ngo Leta hamwe n’imiryango nk’iyo biba byarasezeranye byiyemeza gusenyera umugozi umwe  wo kurinda no kubaka uburenganzira bwa muntu mu gihugu.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yabandikiye inabasobanurira ko ibyo bakora babona bitandukanye n’ibyo basezeranye, asobanura ko ubu impande zombi ziri mu gihe cyo kunoza ibyo batumvikanyeho bagendeye kubyo bumvikanye mbere byo gusenyera umugozi umwe.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kizito Mihigo icyumweru cyose yaraburiwirengero se yarafungiye he?

  • None se Minister ntabwo azi ko kwa Kabuga no kwa Gacinya byose biba Gikondo kandi byegeranye? Kwa Gacinya ho habagaho nambere ya 1994 s’ahubu, mugihe kwa Kabuga ho haje nyuma ya 1994 hakaba hafungirwa abo yatubwiye ariko nabandi bafashwe bitwa inzererezi nk’abacuruza udutaro. Nk’intumwa ya Leta yihunga ikibazo ahubwo nadusobanurire abahafungirwa abo aribo kandi numva byose biba mukurinda umutekano n’inyungu z’igihugu ntampamvu yo kubinyura iruhande.

  • hariya hantu kwa Kabuga ntabwo araho bafungira abantu kuko abahajya bose ntabwo bahatinda kuko bahita bajyanwa ahabugenewe kandi njye mfite ikifuzo nk’abanyarwanda tureke gukoera amakosa kuko leta icyo ishyize imbere si ukudufunga ahubwo ni ukudufasha.

  • Uburenganzira bwa muntu bushingiye ku kugira imibereho myiza. Guhitamo kwigira nabi, kwiyanga, kwiheba,kwishyira mu kaga kimwe no kubigirira abandi ibyo byose si uburenganzira, ahubwo ni akaga. Gufashwa kubivamo ni bwo burenganzira. 

    • Ariko Itangazamakuru ryo mu Rwanda wagira ngo rikorera Leta, mwagiye mwandika inkuru mwacukumbuye ntimwandike ibyo mwabwiwe gusa,muzabaze na bamwe mu bahafungiwe hanyuma munyomoze uyu mu minisitiri.

Comments are closed.

en_USEnglish