Tags : Tour du Rwanda

Batandatu begukanye Tour du Rwanda2015 ntibazakinira ikipe y’igihugu uyu mwaka

Harabura amezi abiri ngo mu Rwanda hatangire Tour du Rwanda 2016, Abanyarwanda 18 bahamagawe ngo bitegure iri siganwa muri bo ntiharimo abakinnyi batandatu bafashije u Rwanda kweguna Tour du Rwanda2015. Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, Tour du Rwanda 2016 rizatangira tariki ya 13-20 Ugushyingo 2016. Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY, butangaza, ko imyiteguro […]Irambuye

Emile Bintunimana yasezerewe muri Team Rwanda kubera kutagira “discipline”

Nyuma yo kuva mu isiganwa rya La Tropicale Amissa Bongo, Bintunimana Emile yahise aburirwa irengero, aho agarukiye asanga yirirukanywe muri Team Rwanda. Nk’uko twabitangarijwe na Johnathan Boyer umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, Bintunimana Emile yasezerewe muri Team Rwanda kubera ikibazo we yita kutagira ikinyabupfura (Indiscipline). Johnathan Boyer umuyobozi wa Team Rwanda yagize ati “Yari […]Irambuye

Areruya Joseph ngo yizeye gutwara Tour du Rwanda uyu mwaka

Nyuma yo kwegukana “Circuit International de Constantine”  Areruya Joseph w’imyaka 20 gusa, yabwiye Umuseke ko abona 2016 nk’umwaka we, kandi ko Tour du Rwanda ariyo ntego ye uyu mwaka. Uyu musore uri kwitwara neza muri Algeria, ngo abona intego ze arimo kugenda azigeraho afatanyije na bagenzi be bakinana. “Mfite ikizere ko nzatwara na Tour du […]Irambuye

Mu karere, u Rwanda nirwo gusa ruzaseruka mu magare mu

Hadi Janvier, niwe murikinnyi muri aka karere wabonye amanota atuma azakina imikino Olempike izabera i Rio de Janeiro muri Brazil, ni umwe mu banyafrica 10 gusa bazaseruka, harimo abarabu batanu. U Rwanda mu bihugu byo muri aka karere nirwo gusa rufitemo umukinnyi nk’uko bigaragara ku rutonde rwa nyuma rwaraye rutangajwe na Union Cycliste Internationale ( […]Irambuye

Nsengimana Jean Bosco muri 6 BikeAid izakinisha ‘La Tropical Amissa

Nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’umwaka umwe, Nsengimana Jean Bosco yamaze gutoranywa mu bakinnyi 6 bazahagararira ikipe y’abigize umwuga, BikeAid yo mu Budage, mu irushanwa ry’amagare rya mbere muri Afurika “La Tropical Amissa Bongo” ryo muri Gabon rizaba hagati y’itariki 18-24 Mutarama 2016. Tariki ya 9 Mutarama 2016, nibwo Nsengimana Jean Bosco azerekeza mu Budage, aho […]Irambuye

Tour du Rwanda 2016 izagera na Rusizi – FERWACY

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, Aimable Bayingana yatangaje amatariki Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaberaho, ndetse ko izagera no mu Karere ka Rusizi ubundi kadakunze kugerwamo n’ibikorwa byinshi by’imikino. Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) rivuga ko muri rusange umwaka ushize wa 2015 wagenze neza ku ikipe y’igihugu Team Rwanda, dore ko […]Irambuye

Team Rwanda: Buri umwe yahawe asaga Miliyoni 3 nk’ishimwe ryo

Nyuma yo guhesha ishema u Rwanda bakegukana isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda, “Tour Du Rwanda” ry’umwaka wa 2015, abakinnyi, abatoza n’abatekinisiye ba ‘Team Rwanda’ buri umwe yahawe ishimwe na Minisiteri y’umuco na Siporo ingana n’amafaranga y’u Rwanda 3 145 000. Kwitwara neza kw’amakipe atatu yari ahagarariye u Rwanda muri iri siganwa, byatumye arisaruramo amafaranga y’u […]Irambuye

Umufaransa wakinnye Tour du Rwanda ngo avanye mu Rwanda isomo

Jérémy Bescond umufaransa w’ikipe ya Haute-Savoie Rhône-Alpes wari mu irushanwa rya Tour du Rwanda ndetse wabaye uwa kane ku rutonde rusange rw’abakinnyi. Yatangaje ko yagize ibihe bidasanzwe mu Rwanda, ko yahuye n’abantu bakirana urugwiro, ko yabonye igihugu cy’imisozi, ibibaya n’ibiyaga byiza akishimira kwakirwa neza bidasanzwe akahavana isomo ry’ubumuntu. Yasubizaga ibibazo by’umwanditsi w’ikinyamakuru kibanda ku gusiganwa […]Irambuye

Nsengimana Jean Bosco yegukanye Tour du Rwanda 2015

Kuri iki cyumweru tariki 22 Ugushyingo, Nyuma yo kuzenguruka ibice binyuranye by’Umujyi wa Kigali mu gace ‘etape’ ka nyuma k’irushanwa kareshya n’Ibilometero 120, umusore w’Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 niwe wegukanye ‘Tour du Rwanda 2015’ yabaga ku nshuro ya 7, akoresheje 23h54’50’’ mu minsi Umunani (8) bamaze bazenguruka ibice binyuranye by’u Rwanda. Kuva kuri Stade […]Irambuye

en_USEnglish