Digiqole ad

Tour du Rwanda 2016 izagera na Rusizi – FERWACY

 Tour du Rwanda 2016 izagera na Rusizi – FERWACY

Imyiteguro ya Tour du Rwanda yatumye amasiganwa y’imbere mu gihugu asubikwaA

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare, Aimable Bayingana yatangaje amatariki Tour du Rwanda y’uyu mwaka izaberaho, ndetse ko izagera no mu Karere ka Rusizi ubundi kadakunze kugerwamo n’ibikorwa byinshi by’imikino.

Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015 (Photo: TourduRwanda).
Jean Bosco Nsengimana wegukanye Tour du Rwanda 2015 (Photo: TourduRwanda).

Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWACY) rivuga ko muri rusange umwaka ushize wa 2015 wagenze neza ku ikipe y’igihugu Team Rwanda, dore ko umusore w’imyaka 22 Jean Bosco Nsengimana yanegukanye Tour du Rwanda, ndetse we na bagenzi bandi batatu bahita babona amasezerano mu makipe y’ababigize umwuga.

FERWACY yagennye ko Tour du Rwanda 2016 izaba hagati y’itariki 13-20 Ugushyingo; By’akarusho ariko noneho ikaba izanagera hirya y’ishyamba rya Nyungwe mu Karere ka Rusizi.

Mu kiganiro na The Newtimes, Aimable Bayingana atangaza gahunda y’uyu mwaka ya Team Rwanda, ndetse no kuri Tour du Rwanda 2016 , yavuze ko uyu mwaka utoroshye.

Yagize ati “Bizaba bikomeye by’umwihariko kuri Team Rwanda. Babiri mu bakinnyi bacu beza, Jean Bosco Nsengimana na Janvier Hadi bazaba bakinira Bike Aid. Tugomba gutangira gutegura abasimbura babo, no kuzamura impano nshya.”

Kuri gahunda y’ikipe y’igihugu ‘Team Rwanda’, ngo hagati y’itariki 18-24 Mutarama 2016, izakina irushanwa rya mbere ku mugabane wa Afurika ribera muri Gabon ryitwa “La Tropicale Amissa Bongo”.

Hanyuma, ku matariki 21-26 Gashyantare bajye guhatana mu mikino nyafurika izwi nka “African Championships” mu gihugu cya Morocco; mu kwezi kwa Werurwe kuzakurikira bwo bakazajya gukina irushanwa rwo kuzenguruka igihugu cya Algeria.

Hadi Janvier wasoje umwaka wa 2015 ari ku mwanya wa 9 ku mugabane wa Afurika, byamuhesheje itike yo kujya mu mikino Olimpike izabera mu Mujyi wa Rio de Janeiro, muri Brazil. Akazajyana na Gasore Hategeka we uzaba ahatana mu marushanwa yo mu misozi.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish