Tags : Rweru

Rweru: Amanyanga n’amakosa akomeye muri Gahunda ya Girinka

*Umuturage wituye inyana bamusaba kwitura kabiri kandi bitemewe, *Inka iyo ipfuye Komite y’Ubudehe irayigurisha umuturage akazagurirwa indi nka azamara igihe arera, kandi yagahawe inka ihaka. *Hari umuturage wagurishirijwe inka imyaka irashira indi irataha ntaragurirwa indi. *Sheikh Hassan Bahame Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’abaturage muri MINALOC ngo ibyo ni amakosa. Mukanyandwi Jeanne, ni umwe mu baturage […]Irambuye

Rweru: Bigirabagabo aburana isambu kuva 2010, yayitsindiye muri 2013 ariko

*Ikibazo cyari kigiye gukurikiranwa mbere gato y’uruzinduko rwa Perezida Kagame mu murenge wa Rweru, ariko birangirira aho, *Kubera kujuragizwa, akajya mu nkiko, akagaruka mu zindi, ngo byagezeho abonye ko kumurangiriza urubanza byanze arituriza. Bigirabagabo Faustin wo mu mudugudu wa Rwibinyogote mu kagari ka Nemba mu murengewe wa Rweru, mu karere ka Bugesera, avuga ko amaze […]Irambuye

Rweru: Hari abakennye bisanze mu cyiciro cya gatatu n’icya kane

*Hari abavuga ko badafite imitungo, inzu cyangwa amatungo bakaba ari n’abapfakazi ariko bisanze mu cyiciro cya gatatu, *Bamwe bavuga ko batazabona amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, bagasaba ko ikibazo cyabo gikurikiranwa. Abaturage bo mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru bavuga ko ibyo babonye ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe ruheruka gusohoka bitandukanye n’ukuri kw’amakuru batanza mu […]Irambuye

Rweru: Abaturage bonesherezwa imirima bakanakorerwa urugomo n’abashumba

Abaturage bo mu karere ka Bugesera, mu murenge wa Rweru mu kagari Batima baratabaza ubuyobozi ngo bubarenganure ku kibazo cy’uko bonesherezwa ndetse bagakorerwa n’urugomo n’abashumba, iki kibazo cyo konesherezwa ngo cyateje inzara yo kutagira imyumbati, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera avuga ko iki kibazo kigeze kubaho ariko ngo akarere kagikemuye gahuza abanesherejwe n’abonesha. Muri uyu murenge […]Irambuye

Rweru: Nyuma y’imyaka 40 banywa ibirohwa by’ikiyaga amazi meza yahageze

*Umunyamakuru w’Umuseke yiboneye aya mazi, mu mudugudu wa Mbuganzeri, *Abaturage ntibemera ko azahamara igihe kirekire ngo azasubiranayo na Perezida uteganya kubasura, *Umuyobozi w’akarere ka Bugesera aramara impungenge abaturage ko amazi azahaguma. Bugesera kimwe na twinshi mu duce tw’Intara y’Uburasirazuba amazi abona umugabo agasiba undi, ubwo Umuseke wasuraga umudugudu wa Mbuganzeri uzimurirwamo abaturage bo mu kirwa […]Irambuye

Abari mu bwigunge ku kirwa cya Mazane bagiye gutuzwa mu

Abaturage bo ku kirwa cya Maazaane kiri mu kiyaga cya Rweru no hakurya y’uruzi rw’Akagera ahitwa Sharita bategerezanyije amatsiko gutuzwa mu nzu nziza bubakiwe na Leta  mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru hagamijwe ku bavana ku manegeka no mu bwigunge. Ubuzima ku kirwa cya Mazane buragoranye, abana benshi bigaga ntibarenze amashuri abanza, kwivuza […]Irambuye

Bugesera: Uburobyi mu Kiyaga cya Rweru bubangamiwe na ba rushimusi

Abarobyi bakorera muri Koperative ‘Koperwe’ ikorera uburobyi mu kiyaga cya Rweru, mu Karere ka Bugesera barataka ko umusaruro w’amafi babonaga buri munsi ugenda ugabanuka ngo bitewe na ba rushimusi b’amafi. Iki kiyaga cya Rweru giherereye mu Karere ka Bugesera ni kimwe mu biyaga bitanga umusaruro w’amafi mu Rwanda. Gusa, ubu abarobyi bagikoreramo baravuga ko batakibona […]Irambuye

Bugesera: Abantu 1000 batuye ku kirwa cya Mazane umwe ni

Abaturage bo ku kirwa cya Mazane giherereye mu kiyaga cya Rweru mu karere ka Bugesera, bavuga ko kugira ngo bige ari ibintu bibakomereye kubera ko bakikijwe n’amazi bityo mu myaka isaga 100, ngo umuntu umwe rukumbi ni we warangije amashuri yisumbuye umwaka ushize nubwo atarabona akazi. Mu buzima busanzwe bwo kuri iki kirwa ngo abaturage […]Irambuye

en_USEnglish