Tags : Rwanda

“RDF ntikeneye ingwizamurongo kugira ngo yubahurize ihame ry’uburinganire,” Gen Kabarebe

Kuwa kabiri tariki ya 3 Kamena 2014, ubwo Minisiteri y’Ingabo z’igihugu yatangarizaga komisiyo y’Ubukungu n’Ingengo y’Imari ibijyanye n’uko yakoresheje amafaranga yahawe mu mwaka ushize, ikanatanga ingengo y’imari izakenera, Minisitiri w’Ingabo Gen Kabarebe yahakaniye abadepite ko RDF itashyira mu gisirikare abakobwa badashoboye ngo kugira ngo gusa yubahirize ihame ry’uburinganire. Nk’uko bisanzwe, buri rwego rwerekana uko rwakoresheje […]Irambuye

Casa arava mu Amavubi niba adahawe amasezerano

Casa Mbungo André umutoza wungirije w’ikipe w’igihugu yatangaje kuri uyu wa 04 Kamena ko nibigera mu cyumweru gitaha adahawe amasezerano nk’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu azahita yisubirira mu ikipe ya AS Kigali. Casa yaganiriye n’umunyamakuru w’Umuseke kuri uyu mugoroba ubwo yariho atoza ikipe ya AS Kigali, muri iyi kipe ariko akaba atarahasinya naho amasezerano kuko […]Irambuye

Mu matangazo, uyu munsi u Rwanda rwahakanye ibyo USA yanenze

Mu itangazo ryasohowe n’ishami ry’ububanyi n’amahanga rya Leta zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa 04 Kamena, rivuga ko Amerika ihangayikishijwe n’itabwa muri yombi n’ifungwa ry’abantu mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda. Mu masaha yo kuri uyu mugoroba Leta y’u Rwanda nayo ku rubuga rwayo yahise isohora itangazo rivuga ko Polisi n’inzego z’umutekano mu Rwanda […]Irambuye

Executif w’Akarere ka Muhanga yatawe muri yombi

Ahagana saa mbili z’ijoro kuri uyu wa 03 Kamena nibwo Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yinjijwe muri bridage ya Muhanga, Polisi y’u Rwanda imaze iminsi mu iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga no gutanga sheki zitazigamiwe ku bakinnyi b’ikipe ya AS Muhanga igenzurwa n’Akarere. Mu kwezi gushize umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief […]Irambuye

Ni uwuhe mukino uri gukinwa na FDLR?

Kuri uyu wa mbere tariki 02 Kamena 2014 byari bitegerejwe ko umubare munini w’abarwanyi ba FDLR ushyira intwaro hasi muri Congo, ntawari ubyizeye ko biri bube, ntabwo byabayeho. Kuwa gatanu tariki 30 Gicurasi abarwanyi 105 nibo bashyize intwaro hasi. Imbere y’intumwa za Loni, MONUSCO, Leta ya Kinshasa, SADC…bamwe bavuga ko ari umukino FDLR iri gukina […]Irambuye

DRC: Abarwanyi 105 ba FDLR nibo bashyize intwaro hasi

Abarwanyi bagera ku 105 ba FDLR nibo bonyine bazanye n’imbunda zigera ku 100 bavuga ko bamashyize ibirwanisho hasi, umuhango wo kwakira aba barwanyi babereye ku ishuri ribanza rya Kateku hagati y’uduce rwa Walikale na Lubero muri Kivu ya ruguru. Uyu mutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda bivugwa ko ubu ufite abarwanyi bagera ku 1 […]Irambuye

Inteko rusange ya Rayon Sports yabaye yemeje ibishya byinshi

Rayon Sports Basketball Club, Amakarita adasanzwe ku bafana ba Rayon Sports, ubuzima gatozi bwa burundu, kuba Rayon Sports itazigera iva i Nyanza na rimwe ni bimwe mu byigiwe mu Nteko rusange y’umuryango wa Rayon Sports yateranye kuri uyu wa 30 Gicurasi ku Kimihurura i Kigali. Nyuma y’iyi nteko rusange y’umuryango mugari wa Rayon Sports ugizwe […]Irambuye

Ingabo z’u Rwanda,Kenya,… zemeje imikorere izagenga y'ubufatanye bwa gisirikare

Kigali – Kuri uyu wa 30 Gicurasi, abaminisitiri b’Umutekano n’ab’Ingabo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Kenya, u Burundi na Sudani y’Epfo bashyize umukono kuri raporo z’amatsinda y’impuguke mu byagisirikare agena imiterere n’imikorere y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibyo bihugu. Gusinya aya masezerano bibaye nyuma y’umwiherero w’iminsi itanu yari ihuje impuguke mu byo gucunga no kubungabunga […]Irambuye

Imirwano ikaze hagati ya FDLR na Maï-Maï Cheka.

 Hashize iminsi imirwano ya hato na hato ishyamiranya umutwe wa FDLR n’uwa Maï-Maï Cheka muri Kivu ya ruguru mu gace ka Walikale. Inzu nyinshi z’abaturage n’amashuri ngo byatwitswe na FDLR nk’uko kuri uyu wa kane byemejwe na bamwe mu bahatuye. Ku rundi ruhande ariko FDLR ngo irashyira intwaro hasi kuri uyu wa gatanu tariki 30 […]Irambuye

Kuki umutungo kamere wa Africa utadukiza ubukene?

Afurika niwo mugabane w’Isi ukungahaye ku mutungo kamere kurusha indi, amabuye menshi y’agaciro, amashyamba y’ibiti by’agaciro, ubutaka buhingwa bukera neza, peteroli, gaze n’ibindi, ibi ntibibujije ariko kuba ariwo mugabane urangwamo ubukene, inzara n’intambara ndetse ibi by’agaciro Africa ifite usanga bijyanwa mu nganda ku yindi migabane bikaba aribo bikiza Afurika yo igakomeza gukena cyane. Hakenewe impinduka? […]Irambuye

en_USEnglish