Justin Hagena yatorewe kuyobora inama ya “Gender” ku isi
World Congress of Global Partneship ni inama iba mu myaka ibiri igahuza urubyiruko rwo ku migabane yose. Ihuza urubyiruko rusaga 400 ruba ruganira ku buringanire n’iterambere ry’umugore.Ubu igiye kuyoborwa na Kakumba Hagena Justin umusore w’imyaka 26 w’umunyarwanda watoranyijwe muri bagenzi be.
Mu nama ya kabiri (iba buri myaka ibiri) itegurwa na UN Women yabaye kuwa 4 kugeza kuwa 15 Kanama 2014 muri Seoul mu gihugu cya Koreyayari yahuje urubyiruko rusaga 400 harimo abahungu/abagabo batarenze 20. Uyu musore w’umunyarwanda nyuma yo kwandika asaba kubyitabira akemererwa yagezeyo atorerwa kuzahagararira bagenzi be muri iyi myaka ibiri.
Mu nyandiko y’amagambo 500 yanditse abisaba harimo igitekerezo ku bijyanye no “Guteza imbere uburezi bw’Abana b’abakobwa” aho igitekerezo cyari gikubiyemo amagambo agaragazaga ko uburezi bwiza atari bufite ibikoresho n’ubushobozi bwinshi ahubwo ko ari ubutanga amahirwe angana ku bana bose.
Justin Hagena avuga ko ubu u Rwanda ruhagaze neza mu guha agaciro abana bose ariyo mpamvu kubyerekanira mu mibare n’uko byagezweho mu Rwanda, avuga ko biri mu byamuhesheje agaciro n’ikizere muri bagenzi be ku isi.
Muri iyi nama mu byigiwemo ngo barifuza gukorana n’ibigo n’imiryango itandukanye ku isi mu rwego rwo gukomeza iterambere ry’abagore mu bihugu byinshi cyane iby’Africa.
Kakumba yabwiye Umuseke ko kuba yarabashije kugirirwa ikizere mu bantu 400 ndetse Abahungu/abagabo bakaba batararengaga 20 ngo yafashijwe n’ubumenyi yagiye abona mbere aho yahugurwaga n’umuryango wa “Dot Rwanda” ku bijyanye na ‘Gender’.
Ati “Nababwiye Imyirondoro yanjye neza ndetse mbereka ko ndi umwe mu bagabo n’abasore bake bajya bashishikazwa n’ibintu bya Gender muri Africa. Barantoye kuko bambonagamo ubushake bwinshi mpita nsimbura umukobwa w’umushinwa”
Avuga ko kuba baramutoye ari umuhungu bitamutunguye kuko asanga Gender atari iy’abakobwa gusa ngo ntiyari yizeye gutorwa ku mwanya wa Perezida w’iyi Congres.
Ajya inama ko abagabo bakwiye kugira uruhare muri Gender kuko atari iya bamwe ndetse n’abagore ngo ntabakwiye kuyihererana ngo bumve ko aribo ireba gusa ahubwo impande zombi zuzuzanya.
Avuga ko mu nshingano afite bigoye kuba yahita akora ibidasanzwe cyane ko ibyinshi bikorerwa kuri Internet, gusa ngo azaharanira uburyo iyi inama yazajya yitabirwa n’abanyarwanda benshi bashoboka.
Avuga ko muri iyi nama no mu zindi u Rwanda ruba intangarugero mu kugira abagore benshi mu nzego zifatirwamo ibyemezo ndetse rukarusha n’ibihugu bifite ba Perezida b’abagore nka Koreya y’Epfo, Argentine n’ibindi.
Nyinawumuntu Colette umukoze ushinzwe Gender muri Dot Rwanda avuga ko ikintu cya mbere mu buzima ari ubushake gukora mu bijyanye na “Gender “ bidasaba kuba uri umusore cyangwa umukobwa.
Avuga ko Gender idakwiye kwitirirwa ibibazo by’abagore ahubwo n’abagabo bibareba mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’igihugu muri rusange.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nishimiye kuba dufite abasore bareba kure
ni byiza cyaneee nkwifurije guhesha ishema igihugu cyacu
Justin, all the best, banyarwanda ku mpanvu z’ubuyobozi bwiza dufite, twamaze kurenga imbibi/ kwambuka ( cross over) igisigaye nukwigirira icyizere muli byose but turashoboye; bityo mugihe gito abatoza bacu aribo leaders b’igihugu bazajye baza tubakirize ” AWARDS” z’ubudashyikirwa kwisi. Rubyiruko dukoreshe igihe cyacu neza.
Uzakorera he Nyakubahwa?Ibiro byiyo service biba he?