Digiqole ad

Brig Gen (rtd) Frank Rusagara yatawe muri yombi

Frank Rusagara uri mu basirikare bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka ushize yatawe muri yombi muri iki cyumweru nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita yabitangarije ikinyamakuru NewTimes.

Uwahoze mu ngabo ari Brig Gen Frank Rusagara
Uwahoze mu ngabo ari Brig Gen Frank Rusagara

Iperereza ku byo ashinjwa ngo riracyakorwa nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Brig Gen Nzabamwita.

Mbere yo gusezererwa mu ngabo, Rusagara yari arangije imirimo yari yashinzwe nka ‘attaché militaire’ muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza.

Uyu mugabo yigeze kuba umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ingabo, yabaye kandi umuyobozi w’urukiko rukuru rwa gisirikare ndetse anaba umuyobozi w’ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama.

Frank Rusagara, umubyeyi w’abana batanu ni umunyamateka yayoboye kandi urwego rw’ingabo rushinzwe ikusanyamakuru n’amateka.

Kugeza ubu ntabwo biratangazwa impamvu yo gufatwa kwe. Amakuru y’ifatwa rye ariko akaba yarahwihwishwe kuva kuwa mbere  tariki 18 Kanama, akaba yemejwe uyu munsi n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda.

Mu gushaka impamyabumenyi yo ku rwego rwa PhD yanditse ibitabo bitandukanye bivuga kuri ‘Ubusugire bw’igihugu, amateka y’ingabo z’u Rwanda’, ku nkiko Gacaca  nk’uburyo bwo kunga u Rwanda nyuma ya Jenoside, ku makimbirane muri Africa mu gihe kiri imbere n’ibindi.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • buri muntu agira icyo azira cyane cyane nko mugisirikar dusanzwe tuzi discipline ibagenga waba waranakivuyemo biba bikikureba, ndatekereze rero ko uyu rusagara nawe hari ibyo akurikiranyweho kandi ubutabera nicyo bumaze, kandi uwukoze icyaha aragihanirwa. umuco wo kudahana erega mu Rwanda waracitse 

  • Byaba byiza umuvugizi w’ingabo atanze amakuru make (atabangamira iperereza) kubyo abantu nk’aba baba bakekwaho kuko bigabanya ibihuha kandi murabizi hari benshi bakunda ibihuha. Ni igitekerezo.

  • ok

  • Dorere, uyu musaza ko ariwe watwigishaga ndi Umunyarwanda se burya aba acyatsa? Nibadusobanurire impuha zituririraho cyane ko atari akiri n’umusirikare.

  • mugiye kwigiha abantu akazi se? ko abandi mutabasabira ibisobanuro se, hari umugani uvuga ngo ingoma uyirira inkuna igahaka nkunzi

  • Yeah ari mu kiruhuko cy’iza bukuru ariko aracyari umusilikare reserve force/Inkeragutabara),ubwo ntabuze ibyo akekwaho, ariko byaba byiza wa mugani mugiye mwandika inkuru mukageragerageza no kuyuzuza: yatawe muri ryombi akekwaho ikintu iki n’iki, bimara amatsiko twebwe abasomyi

  • Nyuma yo gusoma iyi nkuru irebana n’ifatwa rya G. Brigade Frank Rusagara yasohowe n’iki Kinyamakuru Umuseke, ndabona idafite ibisabwa kugira ngo yitwe , ahubwo ndabona ari itangazo!!!!!! Nk’abasomyi beza ndetse n’abanyamakuru , tumva neza ibintu bitandukanya inkuru n’itangazo ryaturutse mu nzego zaritanze. Umuseke rero yatanze itangazo ryatanzwe n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda “Brig. Gen. Joseph Nzabamwita”Umunyamakuru wayishyize ahagaragara rero twizere ko azadushakira impamvu mu buryo burambuye niba atari ibanga ry’igihugu…Ntarugera François

    • Ikaze iwacu niyo yabitangaje mbere ndetse inatangaza icyo bamuziza.

  • Wowe wayisomye se bavuze ko azira iki?

  • ndamwibuka kera agikora muri minadef asobanura amateka yo kwibohora avuga yuko hari abantu b’intwari bitangiraga abandi ku rugamba bakahasiga ubuzima(mbere y’umwaduko w’abazungu);sinibuka izina yabitaga ariko bwari ubwa mbere numva iryo zina.

  • Inkuru y’ikaze iwacu ni iyakera, uretse ko byose bibaye mu kwa Munani wasanga bari mugihe cyo kwibuka abazize accident yo kwa Rwigara. Kwandika ibitabo byo ntaruta KIZITO Mihigo waririmbiraga n’Imana. kumwikanga.com

    • Ahhhhh ibyiwacu irwanda ntihajyire uwirirwa amuseka kuko nabamaze imya muboro sibacye anabatarafungwa muzajyamo

Comments are closed.

en_USEnglish