Iyo utari kumwe n’urubyiruko ruba ruri mu bindi, bikunze kuba bibi – Bamporiki
Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda riba muri Amerika ryakomeje imirimo yaryo y’umunsi wa kabiri ari nawo wa nyuma kuri iki cyumweru mu gitondo i Fort Worth-Dallas uri Leta ya Texas (nimugoroba ku masaha yo mu Rwanda). Urubyiruko rwaganirijwe runaganira n’abayobozi b’inzego zitandukanye ku bintu bitandukanye bigendanye n’iterambere ry’u Rwanda, imiyoborere, uburezi, akazi….
Abagejeje ibiganiro kuri uru rubyiruko ni Eng.Albert Nsengiyumva Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, Minisitiri Julienne Uwacu w’Umuco na Siporo, Prof Shyaka Anastase w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), Rosemary Mbabazi Umunyamabanga uhoraho muri MYICT na Depite Eduard Bamporiki.
Prof Anastase Shyaka yasobanuriye uburyo nyuma ya Jenoside abafashe ubutegetsi bahisemo inzira ebyiri zikomeye zo gusangira ubutegetsi n’andi mashyaka basanze mu Rwanda ndetse no gushyiraho politiki ishingiye ku bwumvikane ku gikwiye gukorwa aho guhangana.
Iki ngo ni kimwe mu bisubizo u Rwanda rwishatsemo mu rwego rwo kubaka imiyoborere myiza mu Rwanda rwari ruvuye mu kaga.
Prof Shyaka avuga guha umugore ijambo, ari politiki nshya y’u Rwanda yatumye igice kinini cy’abanyarwanda kitahabwaga umwanya kiyumva mu iterambere ry’igihugu ndetse gihabwa nibura umwanya ungana na 30% kugira ngo kigire amahirwe kitagize mbere mu iterambere ry’igihugu.
Indi politiki y’u Rwanda ubu rugenderaho ngo ni uguha ijambo umuturage, kumwumvisha ko ibikorwa ari ibye kandi akwiye kubigiramo uruhare rutaziguye cyane cyane mu kwishakira ibisubizo ku bibazo bihari.
Izi politiki ngo nizo ziri kuganisha u Rwanda aho rwerekeza mu miyoborere myiza n’ejo hazaza.
Nta handi mu karere Leta yitaye ku rubyiruko nko mu Rwanda – Mbabazi
Rosemary Mbabazi wo muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga yibukije ko hejuru ya 78% y’abanyarwanda bari munsi y’imyaka 35, mu gihe aba bafite ubumenyi ibi ngo ni ingufu aho kuba ikibazo ku gihugu.
Uru rubyiruko ngo nirwo cyane ruri mu mirimo ariko hari ikibazo cy’umusaruro rutanga ukurikije amasaha 46 agomba gukorwa mu cyumweru kuko usanga akorwa neza ashobora no kuba 1/2 cy’aya.
Ikindi kibazo gihari ngo ni ukunoza ubumenyi butangwa mu ishuri n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Ibi ngo nibyo Leta iri kugera gukora yigisha urubyiruko amasomo yiganjemo ay’ubumenyingiro inashyira imbaraga muri gahunda zo guhanga imirimo nibura 200 000 buri mwaka muri gahunda ya National Employment Program iri muri gahunda y’Imbaturabukungu ya II (EDPRS) nk’uko byasobanuwe na Eng Albert Nsengiyumva wo muri Minisiteri y’uburezi.
Rosemary Mbabazi yasobanuye ko Leta y’u Rwanda ariyo mu karere ifite gahunda zihariye zo guha amahirwe urubyiruko mu iterambere ryabo nk’aho yashyizeho ikigo cyishingira kuri 75% mishinga y’Urubyiruko narwo rukishakira 25% kugira ngo abone inguzanyo, Leta ikaba yishingira cyane cyane Urubyiruko rwishyize hamwe.
Ati “Iki kigega nk’iki nta handi kiri mu karere. Ni ikigaragaza ko Leta y’u Rwanda yitaye cyane ku rubyiruko uyu munsi kigira ngo hategurwe ejo hazaza.”
Mbabazi avuga ko urubuga nk’uru rwakoranyije Urubyiruko ruba muri Amerika ari umwanya mwiza kuko nta handi ibihugu bitegura ibikorwa nk’ibi Leta zigasanga urubyiruko rwazo mu mahanga bakaganira ku iterambere ry’iwabo.
Habyarimana yari yaribagiwe Urubyiruko – Bamporiki
Depite Eduard Bamporiki we yavuze ko iyo arebye ibyo Leta y’u Rwanda ikora mu guha umwanya urubyiruko uyu munsi abona ko Leta ya Perezida Habyarimana na mbere yasaga niyibagiwe imbaraga z’urubyiruko.
Ati “Najyaga numva no mu ndirimbo bavuga ngo ‘u Rwanda rw’ejo ruzamenya gusoma, ruzafata ikaramu, rwihandagaze…’ urebye ntiharimo gahunda zitaye ku rubyiruko. Ushaka ku kwima akubwira ko azaguha ejo, wamugeraho ati nzaguha ejo…Urubyiruko icyo gihe icyo rwigishijwe mwarakibonye mubyo rwakoze.”
Hon Bamporiki yavuze ko ku bw’amateka mashya y’igihugu n’ubutegetsi buha umwaya buri munyarwanda nawe ubwe atari kwisanga mu Nteko ishinga Amategeko uyu munsi akurikije ayo mateka, ariko kubera gahunda nka ‘Ndi umunyarwanda’ igihugu kiri kugenda gikira ibikomere by’amateka mabi ndetse Urubyiruko rw’ubu rufite amahirwe menshi kuko ruri gukurira mu gihugu gishya.
Bamporiki ati “Leta y’u Rwanda ubu izi neza imbaraga z’urubyiruko ndetse izi neza ikibazo cyo kutaba kumwe narwo. Iyo utari kumwe n’urubyiruko ubwo ruba ruri mu bindi nyine, kandi akenshi ntibiba ari byiza. Niyo mpamve Leta ubu yahisemo kuba hamwe n’urubyiruko.”
Imirimo y’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda yaberaga Fort Worth-Dallas muri Leta ya Texas ikaba imaze gusozwa na Matilde Mukantabana Ambassaderi w’u Rwanda muri USA.
UM– USEKE.RW
25 Comments
Bamporiki niba iwanyu bari baraguhejeje inyuma y’ishyiga cg inyuma y’ihene ntumbaze ntukabeshye abana bakiri bato ko mbere ya génocide urubyiruko rutari rwitaweho…Ese nta na radio mwagiraga?? Ntabwo gukena ari ingeso da ariko se n’abaturanyi nta radio bagiraga??
Nkwibarize ikiganiro cyitwaga “EJO NZAMERA NTE” cyari kigenewe nde? Si urubyiruko!!
Wari uziko cyatangaga inama nziza ku buryo uwari kuzikurikiza atari gusigara ari intamenya nkawe.
Ndabona wowe warahuye nibyo numva bita Magayane!!
Niko hari ikiganiro cyacaga kuri radio ntibuka neza ariko cyatangirwaga na publicité ivuga ngo “Ecoutez de la musique et des idées” waba utarigeze ugira amahirwe yo kucyumva?? Urababaje kandi nubwo ntakuzi ariko baKWIGEHO cyane kuko niyi government yakwizeye nkeka uyibwira ibitakuva ku mutima!!
Imana yo itanga ubwenge nyabwo ikugenderere.
@aha, Ibyo biganiro narabikurikiraga, La musique et des idées cyatangiraga 7h30 kigatangwa na Muhuri JMV.Cyari ikiganiro kiza cyane.
Ikiganiro” Ecoutez de la musique et des idées” cya MUHURI JMV cyabaga mu gifaransa gusa cyumvwaga na nde? Ikiganiro ” Ejo nzamera nte” cyatangwaga na ba Demokarasi J Damascène ( baje nyuma kwigaragaza icyo bari cyo!!!) nako yari Virus yari muri benshi bakoreraga ORINFOR ni mu gihe kandi babaga ari indobanure z’amoko n’uturere cyane cyane kuri abo bari bafite ibiganiro batanga!! murumva namwe nta wutanga icyo adafite bivuze ngo urubyiruko nta kintu kizima bungukiye muri ibyo biganiro ariko se Iyo”ejo nzamera nte?” yarimo iki? les idées za Muhuri zo se?? Bamporiki we courage!!! kuko uburere bubi ntibwakwaritse mo warabwigobotoye naho ushaka kwerekana ko urubyiruko rwo hambere ( mbere ya génocide) rwari rwitaweho urwo rutari inyuma y’ihene, rukagira n’amaradiyo yo kumviramo ibiganiro bajye barebera ku byo rwakoze( si rwose ariko urwinshi),
@uwamwezi Belina ntabwo nemeranywa nawe.Niba ikiganiro cyarabaga mu gifaransa sinzi niba ntabagikurikiranaga kuko kiri mu gifaransa, kimwe nuko ubu utavuga ko abatarumvaga igifaransa barutwa nabumva icyogereza ubu.Ikindi, kuvuga ngo ejo nzamerante ntacyo yarimaze nagusaba gusubiza amaso inyuma ukareba niba abakoraga icyo kiganiro kuri Orinfor bari bayikomeyemo kurusha Murebwayire Agnès n’abandi,Ubu koko ubajije Mfizi Christope wayoboraga ORINFOR yakwemeranywa nawe? Ntabwo arumuntu se usobanutse kugezea iki gihe kandi ntiyibereye hano mu Rwanda? Ikindi, niba tugiye kugereranya tujye tugereranya ibigereranywa.Igihugu kiba mu ntambara nikitayirimo biratandukanye cyane.si mu Rwanda gusa, murebe kwisi hose kuko ikintu intambara izana bwa mbere nurwangano. Ubundi twese turabanyarwanda kandi ndashima ko tutapfiriye gushira ko harababayeho icyo gihe bashobora kunyomoza abandi igihe batangiye kwivugira cyangwa kwiyandikira ibyo bashaka.Imana irinde u Rwanda n’abanyarwanda.
Bayobozi bacu name rubyiruko rw’u Rwanda Imana ibahe imigisha. Julienne congratulations.
Ubuse bamuhoriki niwe wabuze ijambo ryubaka muri ino forum gusa. Cg nukwibonekeza. Aho uva ntihakuvamo di. Depite muzima ugurisha amazi muri quartier. Genza buhoro di. Umurunga wawe urajishwa.
Agurisha amazi muri quartier?mbega inda!aracyafite ifemba y’amafaranga.
Ahaaaa,ni akumiro pe,bamporiki ati iki ???ngo leta ya Habyarimana ntiyitaga ku rubyiruko ?ahubwo wowe wabaga he ??ubu narumiwe!,ariko se ko bakugabiye ikindi ushaka n’iki?,wagabanyije gusebanya ra?comment y’a Aha yanditse ibyo nanjye nunva nagombaga kwandika,siniriwe nsubiramo!
Je regrette fort, umuntu wizeye BAMPORIKI akamushyira mu mwanya arimo n’ingano y’ubwenge bwe ituma akora analyse nk’iriya kuri iriya ndirimbo yarahombye cyane. BAMPORIKI, icara wirire umukati bon appetit.
IYO BAVUZE IBIGORAMYE IBI BINDI BIRARAKARA! IYO BAVUZE HABYARA ABA NOSTALGIQUES NTIBIHANGANA,ubwose Depite na “AHA” aho batavuga mimwe nihe ko mubabajwe gusa ko yavuze “UWAPFUYE” Habyara……Dep yavuze ko ibiganiro bya ba jeune yari program yejo…namwe nibyo mwavuze…ngo hari ikigairo citwa musique kdi cyiza nta wubyanze nonese mu kiganiro cyo kuri radio cg tv cya kubonera akazi, cya guhuza na antrepreneurs….cyaguhugura kwishakira imirimo/kuba rwiyemeza mirimo?kuri habyara ninde 1 gusa yari yaba D.G Directeur General munsi ya 24 ANS???mbakubwire benshi?NOSTALGIE WEEE..NIYO IBABUZA KUBONA IBYIZA BYUBU!MWIBAGIWE KO IMODOKA YA CYANGUGU YARIFIE PLAQUE YA CUANGUGU KUZA I KIGALI WASORAGA NKUWUVUYE GOMA????UZI KUBA UMUNYAMAHANGA IWANYU???????????????? NI MWEMERE UBU SI BUNO GUSA HARI MURI 1990 UBU NI MURI ZA 2015. ARIKO NI MUREBE IBYO SANKARA THOMA YASIGIYE IGIHUGU NI BYO NUBU BAGIFITE HASHIZE IMYAKA INGAHE…BURKINA FASSO YARAZIMYE…igihu ni aba jeune bagikunda…si AMAHANGA AGIKUNDA!!!!!!BYIBAZEHO!!!!!!!!
ariko Gahimbare nkunda kubona ibitekerezo bye, ariko wagirango afungiye muri dome kuburyo hari imbibi bitarenga!
none se mu byo bavuze ko njye nta nostalgie mbonamo!
ahubwo kuki abantu bamwe bibabera ikibazo kumva ko ku zindi ngoma naho habayeho ibikorwa byingirakamaro ndetse twanakwigiraho n’ubu?
“u Rwanda rw’ejo ruzamenya gusoma”, keretse niba ikinyarda cyaramubanye gicye ariko “ejo” muri iyi nteruro bivuze “future” ni kimwe n’ “u Rwanda rw’ejo ruzaba nka singapour” haha,nuko kimwe kirimo amakabyo menshi!
kandi ntagitangaje kuko nubu kubivuga ntacyo bitwaye kuko haracyari abanyarwanda benshi batabizi ndetse nawe nubishobora uzihugure mu “myandikire y’ikinyarwanda”
twinjiye ku ngingo z’ingenzi mubyo wavuze, ndashaka facts, ngaho mbwira abo ba DG baba jeune dufite ra? ntumbwire zangirwa bartiste ngo zifite am’agence ya modeling birirwa bakora copy ya style zo muri west africa.
aho bishoboka ni nko mu bintu bya informatique kuko kwisi hose nibintu by’aba jeune, bisaba kugira igitekerezo ubundi mukicara mukandika code:
asia (india,china,…)ho hari n’abana ba 17y-18yrs bafite z’entreprise(startup) zidafite icyo zibaye, ariko no muri iyo domaine ntabo dufite kuko nta soko rihagije riri mu rda nubwo birirwa bababeshya ngo technology yateye imbere ariko kugira internet siko kugira uburyo bwo kuyibyaza umusaruro. keretse ziriya 4g mbona arizo kugirango aba jeune bajye birirwa kuri chat na watsapu,
ubundi bifotoze bambaye ubusa nka rihana na biyonse.haha
ariko turetse niby’aba DG ahubwo se mbwira entreprise zikomeye twigirira nizihe? ubonye nibura iyaba wambwiraga ngo imihanda yubakwa, ibiraro, amazu maremare,…. byubakwa n’ab’ingénieur b’abanyarwanda babyubaka.
ibyo by’i cyangugu uvuga simbizi kuko ntago nz’uko byari byifashe mbere y’intambara ariko niba ari système ya péage ntaho itaba n’i burayi niyo bakoresha uva mijyi imwe nimwe wajya mu yindi ukishyura.(ayo mafranga akoreshwa mu kubungabunga iyo mihanda) ariko niba byari kuri cyangugu gusa aho hariimo akantu!
ntakubeshye nta yindi ngoma nzi usibye iya Kagame ariko nyuma yo kubeshywa igihe kinini n’abantu nkaba ngo ni Bamporiki nashatse kwimenyera ukuri ndasoma, ndeba ama videos,…
ngaho ndebera kigali yo muri 1960: http://rwagasabo.com/?p=237
(.kandi iyo ni kigali ngaho mbwira ahasigaye uko hasaga), ubundi wongere umbwire niba mu myaka 30(60-94)nta cyakozwe; ahubwo urebye neza wasanga ibyakozwe aribyo byagize umumaro urambye kuk’ubu ni capitalism, buri wese arangajwe niye ! niyo mpamvu deputy muzima wagirango ashinzwe gusebya ingoma yavuyeho afite 8ans.(ariko nta mikino ihari wabona biri no muri conditions yahawe afata uriya mwanya, nta kikintagaza ubu! hahha)
Gahimbare ibyo uvuga hari uruhande rumwe nemeranwaho nawe, ariko nanone ntabwo ari nostalgie ituma abantu bavuguruza Bamporiki !! ahubwo hari abantu bashaka kugira akarimi kanoze bashaka kwigumanira umugati bagakabya !! ngirango uribuka ko mu cyunamo Bamporiki agira atya akikubita hasi ngo yibutse ibyo yabonye !!! naho rero ibyo aha avuze ni ukuri rwose ! icyo nemeranwa nawe rero ni uko abakiga koko bari baraturembeje bumva ko igihugu ari icyabo, aho ageze hose ati : uzi ico ndico ?? ibyo rero byagaragaye nabi ntawabihakana ! ariko nanone kuvuga ko urubyiruko rutitaweho…. I am sorry urubyiruko rwari rwitahewo rwose !! abigaga bahabwaga bourse ku gihe kandi bigaga muri conditions nziza ! kuzuza abana muri za universités sibyo bivuga ko bitaweho mu gihe batabona bourses, kandi igikomeye benshi barangiza batazi no kwandika ibaruwa isaba akazi ubwo se iyo ni myigire bwoko ki ??
urubyiruko rw’ubu rwitaweho, nta mwanya habyara yari yarahaye urubyiruko ngo rugaragaze icyo ruzi uretse muri jenoside kandi nkeka ko biriya ntawabishyira mu mihigo. ishimwe kuri Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yarebye kure igaha umwanya ababyiruka ngo bagire uruhare mubikorerwa igihugu cyabo
Uziukuntu muri vacance byabaga bishyushye hariho gahunda nyishi na ka emploi de vacance bampora iki ashobora wamugani afite ukuri da icyangugu nikure ashobora kuba atarumvaga radio
Saliim ibyo uvuze umbabarire ngukosore : Habyarimana yahaye urubyiruko umwanya muri genocide kandi genocide yarabaye Habyara amaze kwicwa ??!! ariko bavandimwe amarangamutima azatugeza ku ki ?? utavuze Habyara nabi ntiwashimwa rero !! Habyara yabaye Perezida w’u Rwanda utazibagirana mu mateka !! ikosa yakoze ndahakana ni ukwangira abanyarwanda gutaha mu gihugu cyabo no kwemera ko hashingwa umutwe w’interahamwe waje kwica abantu ! tugabanye amarangamutima twubake u Rwanda rwiza rubereye abuzukuru tuzasiga ! murakoze ariko uwashaka kunkosora ndamushimiye !
giramata reka nkwongerere ho ko habyara yazanye niringaniza wabyibagiwe
Bosco none nina Habyararimana yarazanye iringaniza yaringanizaga ibyari biringaniye? Harya amashuli ya kera higagamo bande? Abana b’abatware bagombaga gusimbura abayeyi babo mubuyobozi.Abandi bagirimana bakajya mu gipadiri ndavuga abahutu. kuvuga iringaniza rero wibagiwe ibyariho mbere ubushaka guhenda abanyarwanda niba utabizi rero uburi kwihenda ubwawe.Erega amakosa yarabaye kandi nubu aracyaba.Twige gukosora ibibi kandi twirinda gukomeza gukora ibibi.
Giramata urakoze cyane ku gitekerezo utanze nanjye ndemeranya nawe ko hariya yibeshye igihe avuga ko u Rwanda ari ruto!!
Ariko nibura iyo batamurasa basi agashyirwa imbere y’inkiko nk’abandi!!
Ariko ntawakwibagirwa ibyiza yagejeje ku gihugu mu gihe cye,,,,erega buriya buri wese n’aho isi igeze…nonese mutekerezako niyo za Usa hateye imbere cyane ugira ngo ubushobozi cg imitekerereze bari bafite muri 1970 kugeza 1994 ariyo abahari ubu bafite?? Oya rwose biratandukanye. Amajyambere n’intekerezo bijyana n’igihe.
Habyara rero yubatse imihanda, ashingira politiki ye kukuzamura icyaro, yubaka ubushobozi bwa za banks populaires, kuri buri centres bitaga (centres de negoce) habaga hataha Daihatsu cg Hilux byerekana ko igiturage amajyambere atari yaragisize.
The current government nayo yasanze kwibanda ku mijyi aribyo biyinogeye nuko nibyo…
Rwakusi u rda rwubu its a new country aged 21 years how old are china and india u comparing it with them?ese bikomeje kugenda neza nkuko bimeze ubu u rda ntirwazagira imyaka y ubushinwa ibukubye inshuro?ariko mwagiye mushima?hari ps muri minister ushinzwe ibya mining witwa evode ubanza nta na 39 years aragira,reba ba edouard hari n undi mudepite waguyeho ari muto.kdi nabo bana uvuga bakopiya style z ahandi ntacyo bitwaye as long as leta iba yanagize ubushake bwo kubasupportinga niyo byaba atari byiza.icyo umudepite yacondemningaga indi leta nuko n ibizima itabisupportinze.kdi niyo bibaho baga supportinga urubyiruko ikibazo byari kuba kubantu bamwe kubera ivangura ibyo se nibyo bizima?ubuse kuvuga ngo u rda ruzamenya gusoma ,ntihari abamenyeye gusoma congo nyamara ari abanyarda baratsindaga baba abambere bagatsindwa extat muri icyo gihe?ubwo se leta itaguha uburezi hari ibindi byiza birenze ibyo yaguha?wenda wowe niba yaragukoreye ibyiza wayishima ariko nabo yakorwye nabi bafite uburenganzira bwo kuyinenga.uretse ko iyo umuntu akunda igihugu cye atireba wenyine,ngo niba kuri we bigenda neza kdi abandi barengana ngo aceceke yumve yagize neza.nicyo cyitwica abanyarda kwirebaho,kutemera amakosa n ibindi!nkubwo kera iyo bamwe babona ko bagenzi babo barenganywa bagahaguruka bakabyamagana,nta no kwicana nkuko byagenze kwari kubaho.ariko niyo urebye zimwe mu ma comments ubona ko u rda ari urwo gusengerwa kugirango urukundo nyakuri rubeho!amahoro
Nonese gavi yego kinani hari ibyiza yakoze ariko genocide yatumye byose byibagiranaaa ntibiteze no kwibukwa kereka ababyibukira mu mitima yabo kimwe nkuko na kagame aramutse akoze ikintu kibi cyane isuku mu gihugu,ama etagea,mutuelle,education kuri bose,girinka….byahita byibagiranaaa hagasigara hibukwa iryo bara yaba akoze.erega ikibi kibukwa kurusha ikiza
Ikijya kinambabaza nuko intambara yitirirwa kinani nyamara ushobora gusanga ukoze ubushakashatsi wasanga yaragizemo uruhare ruke cyane abo bakoranaga aribo bayigizemo uruhare rukaze ariko iyo uvuze intambara niwe buri wese ahita atekereza!tuge duharanira guprotectinga our names mostly when we are heads of bif tasks or if we are a figure to society!
Giramata nonese ubwo umuntu ushinga umutwe wo kwica abantu ibyo si ibintu bibi cyaneee,biteye ubwoba n isoni?surtt ko banabishyize mu bikorwa byatumye nibyo byiza byose muvuga byibagirana
@Saliim koko Habyarimana ntabwo yitaga Ku rubyiruko kuko atakoreshaga Rwanda Day 3 mu mwaka.
njye ndibariza, kuki mwita ku rubyiruko ruba mu mahanga? Kuki nyakubahwa atajya ahura n’urubyiruko mu rwanda?
Ariko Banyarwanda Banyarwandakazi kuki mbona uyu muyobozi mwamwibasiye ibyo avuga ko atari bibi muramucyocyora mushingiye kuki ? Ariko muziko uyu muyobozi yatowe n’abaturage ndetse ubu akaba ari intumwa ya Rubanda ibyo si byo pe ndabagaye pe !!!! None se urubyiruko ntirwitaweho ?
Comments are closed.