Digiqole ad

Mahama: UNICEF yatangije ibikorwa byo gukingira abana b’Abarundi

 Mahama: UNICEF yatangije ibikorwa byo gukingira abana b’Abarundi

Abana bato mu nkambi ya Mahama bahawe urukingo rw’indwara zitandukanye

Mu nkambi nshya y’impunzi z’Abarundi iri mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba, Umuryango mpuzamahanga wita ku bana (UNICEF), na Miniseti y’Ubuzima batangije ibikorwa byo gukungira abana bose kuva ku myaka itanu kumanura, barakingirwa Polio, Rubella, Iseru n’izindi, abayobozi babwiye bavuze koi bi bikorwa bizakomeza.

Abana bato mu nkambi ya Mahama bahawe urukingo rw'indwara zitandukanye
Abana bato mu nkambi ya Mahama bahawe urukingo rw’indwara zitandukanye

Gukingira abana b’impunzi mu nkambi ya Mahama byatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 23 ndetse birakomeza no ku cyumweru tariki 24 Gicurasi 2015.

Dr Ngirabega Jean de Dieu, Umuyobozi wungirije mu Kigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe ibikorwa byo kurwanya SIDA no kurwanya inwara z’ibyorezo, yavuze ko umubare w’abana bazakingirwa ugera ku 10 000.

Yagize ati “Abana, kuva ku myaka itanu kumanura turabakingira indwara zitandukanye, zirimo iseru, rubella, n’izindi. Twateguwe ko indwara abandi bana bakingirwa ku isi n’aba bana bazikingirwa bitewe n’ikigero barimo.”

Ngirabega avuga ko ku wa gatandatu, ari umunsi gukingira byatangiriweho gukingira abari mu nkambi, ariko ngo n’abandi bose bazagenda bahagera bazakingirwa, umwana akazahabwa urukingo bitewe n’ikigero agezemo.

Oliver Petrovic, Umuyobozi wungirije uhagarariye UNICEF mu Rwanda yabwiye abanyamakuru ko igikorwa cyo gukingira abana kigamije kubarinda indwara nka polio n’izindi zandura.

Umuseke ariko, wabajije umuyobozi wa UNICEF icyo bagiye gukora kugira ngo batabare abana benshi mu nkambi bagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi.

Petrovic mu gusubiza yagize ati “Ikibazo cy’imirire mibi ni ikintu nanjye nabonye, umubare mu nini w’abana mu nkambi bafite ikibazo cy’imirire mibi, hari ibikorwa byo kubafasha, bakeneye ibiryo bidasanzwe kandi twarabitanze dufatanyije na PAM.

Turashaka kongera umubare w’ahatangirwa ibyo biryo byihariye, ariko turashaka no kubafasha kubona iho gukinira kuko nabyo ni kimwe mu bigize ubuzima bw’umwana.”

Petrovic yavuze ko inkambi ya Maham ikiri nshya, ariko ngo hubatswe ahantu ho gutekera ibiryo by’abana n’abagore batwite n’abonsa, ku buryo ngo hari gushyirwa imbaraga aho babona ko bikenewe hose.

Ikibazo cy’imibereho ku bana n’abagore batwite cyangwa bonsa, kijyanye n’ikibazo gikomeye cy’amazi mu nkambi ya Mahama, abayobozi ba UNICEF na UNHCR bakaba bavuga ko hashyizweho ingamba zo kongera amazi.

Oliver Petrovic yagize ati “Hano hari ikibazo cy’amazi bitewe n’imiterere ya kano karere, kandi ubushobozi twari twashyizemo bwari ubwo gufasha ababashije kuhagera, ubu inkambi iri kwiyubaka turi kongera umubare w’ibigega by’amazi, ndetse turi gufatanya na UNHCR gucukura imiyoboro y’amazi ku buryo mu minsi iri imbere numva ko ibintu bizamera neza.”

Uhagarariye UNHCR, Matthew Crentsil yabwiye Umuseke ko bari gufatanya na PAM, UNFPA, ONEUN, na Leta y’u Rwanda gukemura ibibazo by’ubuzima bw’impunzi.

Yavuze ubushobozi bwokongera amazi bwiyongereyo 15%, kandi ngo baracyakomeza gukora ibishoboka ngo amazi yiyongere mu nkambi.

Matthew yabajijwe ikiri gukorwa kugira ngo uburubyiruko nk’umubare munini w’abagize impunzi z’Abarundi, rukumirwe kwishora mu bibazo.

Aha yavuze ko hari gutekerezwa uburyo bwo gusubiza abana mu ishuri bakiga mu buryo abandi Banyarwanda bigamo.

Yagize ati “Urubyiruko iyo rudafite ibyo rukora rwishora mu bikorwa bibi, ni yo mpamvu turi gukora ibishoboka ngo abana basubizwe mu ishuri nk’uko n’ubundi twabikoze mu zindi nkambi nka Kigeme na Mugombwa.”

Dr Ngirabega aha umwana umuti
Dr Ngirabega aha umwana umuti
Dr Ngirabega akingira umwana
Dr Ngirabega akingira umwana
Aha Ngirabega wari uhagarariye Minisitiri w'Ubuzima yari ateruye umwana amaze kuvura
Aha Ngirabega wari uhagarariye Minisitiri w’Ubuzima yari ateruye umwana amaze kuvura
Ku murongo abana baje gukingirwa no guhabwa ibinini
Ku murongo abana baje gukingirwa no guhabwa ibinini
Ababyeyi baje gukingiza
Ababyeyi baje gukingiza
Oliver Petrovic Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda
Oliver Petrovic Umuyobozi wungirije wa UNICEF mu Rwanda
Matthew Crentsil uhagarariye UNHCR
Matthew Crentsil uhagarariye UNHCR
Amazi ni ikibazo gikomeye mu nkambi
Amazi ni ikibazo gikomeye mu nkambi
Amavomo mu nkambi agiye arimo ariko amazi aba aza ari make, nibura impunzi zemerewe L10 ku muntu
Amavomo mu nkambi agiye arimo ariko amazi aba aza ari make, nibura impunzi zemerewe L10 ku muntu
Aho bavoma usanga hari imirongo miremire
Aho bavoma usanga hari imirongo miremire
Inkambi ya Mahama imaze kuba nini icumbikiye abasaga 27 000
Inkambi ya Mahama imaze kuba nini icumbikiye abasaga 27 000
Nyuma y'ukwezi kumwe inkambi imaze kurema
Nyuma y’ukwezi kumwe inkambi imaze kurema

Amafoto/HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • bagize neza gukingira aba bana maze nubwo bariho mu buhunzi ariko kandi ubuzima bugakomeza

Comments are closed.

en_USEnglish