Digiqole ad

LIVE i Dallas: Iyo mbabonye mwe rubyiruko mbona u Rwanda – Kagame

 LIVE i Dallas: Iyo mbabonye mwe rubyiruko mbona u Rwanda – Kagame

Perezida Kagame ageza ijambo yateguriye urubyiruko ruteraniye i Dallas muri Rwanda Youth Forum n’urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange

Ku nshuro ya mbere urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Amerika na Canada rugiye kubonanira hamwe mu gikorwa kiswe Rwanda Youth Forum. Uru rubyiruko rurabonana kandi na Perezida Kagame. Ubu (09h00 i Dallas – 4h00 PM mu Rwanda)  uru rubyiruko ruri kwinjira mu nzu mberabyombi iberaho izi gahunda. 

Umuseke urakugezaho uko biri kugenda Live…

Urubyiruko rutangiye kwinjira mu nzu mberabyombi iberamo Rwanda Youth Forum
Urubyiruko rutangiye kwinjira mu nzu mberabyombi iberamo Rwanda Youth Forum
Muri Texas Christian University niho Rwanda Youth Forum ya mbere igiye kubera
Muri Texas Christian University niho Rwanda Youth Forum ya mbere igiye kubera, muri salle baracyari bacye
IMG_8109
I Dallas-Fort Worth muri Texas Christian University niho hagiye kubera Rwanda Youth Forum ya mbere
Muri salle bakomeje kwinjira
Muri salle bakomeje kwinjiramo buhoro buhoro
Baragenda biyongera abinjira muri salle
Baragenda biyongera abinjira muri salle
Abantu bakomeje kwiyongera
Abantu bakomeje kwiyongera
Urubyiruko rw'u Rwanda ruba muri Amerika rwakereye guhura no kuganira na Perezida Kagame
Urubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Amerika rwakereye guhura no kuganira na Perezida Kagame

10h15 AM (5h15 PM mu Rwanda): Uyobora ibiganiro bibera mu nzu mberabyombi amaze gutangaza uko gahunda igiye gukurikirana. Urubyiruko kandi rumaze guha ikaze Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo…

Minisitiri Louise Mushikiwabo hamwe n'urubyiruko bari kuri morale mbere y'uko Rwanda Youth Forum itangira n'ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka
Minisitiri Louise Mushikiwabo hamwe n’urubyiruko bari kuri morale mbere y’uko Rwanda Youth Forum itangirana n’ikiganiro cya Minisitiri Kaboneka
Abahanzi Alpha Rwirangira, Kitoko, Emmy, Teta na King James bari mu baza gushyushya imbaga iteraniye aha
Abahanzi Alpha Rwirangira, Kitoko, Emmy, Teta na King James bari mu baza gushyushya imbaga iteraniye aha mu gitaramo kiri nimugoroba

Dallas 10h38AM (5h38PM mu Rwanda) Minisitiri Mushikiwabo amaze kwibutsa urubyiruko rwo muri Amerika impamvu yo guhura nk’uku n’impamvu urubyiruko rw’u Rwanda ruba mu mahanga umusanzu warwo ukenewe mu kubaka u Rwanda.

Ati “Ndi hano kubabwira ko Guverinoma y’u Rwanda iri hano ngo ibumve, yumve icyo mwifuza, yumva icyo yabafasha ngo mukomeze kuba hamwe n’igihugu cyanyu.”

Avuze ko kuba umunyarwanda atari ukuvuga ikinyarwand`a gusa ahubwo kuba urangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda ari nazo uru rubyiruko rugomba gushingiraho aho ruri hose rwubaka u Rwanda.

Ababwiye ko Perezida Paul Kagame ari aha kandi agiye kubonana nabo.

Ati “Twitaye ku rubyiruko rwacu.”

Icyumba kiberamo iyi nama kimaze kuzura Urubyiruko
Icyumba kiberamo iyi nama kimaze kuzura Urubyiruko ubu ruri kumva Minisitiri Mushikiwabo
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Leta y'u Rwanda yitaye cyane ku rubyiruko
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko Leta y’u Rwanda yitaye cyane ku rubyiruko

 

Dallas 10h50 AM (5h50PM mu Rwanda): Francis Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ari kugeza ku rubyiruko ruteraniye aha amwe mu mateka y’u Rwanda n’uburyo rwahoze ari igihugu kimwe kuva na mbere y’ubukoloni. Bitandukanye n’ibihugu bituranye narwo nka Uganda, Tanzania, Congo…byahoze bitataniye mu bwami butandukanye ariko u Rwanda rwo rwahoze ari igihugu cy’ubwami bumwe.

Akomereza ku mateka ya vuba y’ubuyobozi bubi bwatatanyije abanyarwanda buhereye ku by’umukoloni yashakaga, bigatuma hari abanyarwanda birukanwa mu gihugu,  bagahora bashaka uko bataha iwabo bikaza gushoboka bamwe bafashe intwaro bagahagarika na Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Urubyiruko rw'u Rwanda rungana nurwicaye aha i Dallas nirwo rwafashe intwaro ruhagarika ubutegetsi bubi an Jenoside nk'uko Minisitiri Kaboneka abisobanurira uru rubyiruko
Yaberetse iyi foto y’Urubyiruko rw’u Rwanda rwanganaga n’aba bicaye aha i Dallas. Ati “Iyo ufite impamvu y’ukuri n’ihene n’intama byose biragushyigikira”
Minisitiri Kaboneka abwiye urubyiruko ruri Dallas ko narwoubu rukwiye kugira ubushake no kwitanga mu rugamba rw'iterambere u Rwanda ruriho ubu
Minisitiri Kaboneka abwiye urubyiruko ruri Dallas ko narwo ubu rukwiye kugira ubushake no kwitanga mu rugamba rw’iterambere u Rwanda ruriho ubu

Dallas 11h02 AM: (06h02 PM mu Rwanda): Minisitiri Kaboneka avuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwari igihugu kigaragara nk’ikitazongera kubaho. Ndetse ngo umwe mu bayobozi (utakiriho) b’igihugu kimwe cya Africa muri UN yatanze igitekerezo ko Abahutu n’Abatutsi mu Rwanda batandukanywa. Bamwe bakajya i Burundi abandi bakaguma mu Rwanda, hakabaho TutsiLand na HutuLand.

Ati “Ibi abari bayoboye u Rwanda cyane cyane Paul Kagame barabirwanyije. Uyu munsi u Rwanda ni igihugu gifite umutekano usesuye mu karere niba atari no ku isi hose. u Rwanda rwongeye kubaka ubunyarwanda buri wese yishimiye kuba umunyarwanda.”

Avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho ubu ntawukwiye kubisubiza inyuma.

Minisitiri Kaboneka arabaza urubyiruko ruba muri Amerika na Canada ruri aha niba koko rwiteguye kuvana u Rwanda aho ruri rukaruganisha aheza.

Ati “Wanga guha igihugu cyawe amaraso imbwa zikayanywera ubusa. Ntimuzabe imbwa mwa bana mwe, nimwitangire igihugu cyanyu mukiganishe aheza murakoze.”

 

Dallas 11h15 (06h15 PM mu Rwanda):  Dr Yohani Kayinamura Dr. Yohani Kayinamura, umwarimu w’ubutabire (Chimie) muri Daytona State College, Florida. Akaba n’umuyobozi wa RINA (Rwandan International Network Association) ari kugeza urubyiruko ikiganiro ku ho u Rwanda rushaka kugana.

Atanze urugero rwiza: Arahamagaye ati “Nihagire umujeune uza hano imbere vuba vuba.”
Habanza kubura n’umwe uhita ugenda bararebana.
Ati “Muri urubyiruko nihagire utebuka ni akantu gato“.
Hahise hatambuka umukobwa maze amuhereza amadorari 100$ ati “isubirireyo.”

Maze ati “Ibi nibyo u Rwanda ruri kugerageza. Gukora ibyo abandi basa n’abatinye, kwigirira ikizere, kumva ko ushoboye, kumva ko wagira ibyo ukora abandi batari kwihutira gukora.”

Dr yohani Kayinamura abwira urubyiruko ko nta gihe kiza cyo guha igihugu umusanzu warwo nk'uyu munsi
Dr yohani Kayinamura abwira urubyiruko ko nta gihe kiza cyo guha igihugu umusanzu warwo nk’uyu munsi

Uyu mwarimu w’ubutabire yeretse urubyiruko ingero z’ibyiza byo gukorera hamwe no gufashanya, abigaragariza ku gushyirahamwe kw’inyamaswa nk’imbogo ko iyo zigiye hamwe zirukana Intare yari ije kuzihigamo imwe.

Abwira urubyiruko ko kujya hamwe rugatekereza kandi rukagira icyo rukorera igihugu cyarwo bizagira akamaro cyane kurusha uko umwe umwe ari we wagira icyo ashaka gukora.

Ati “Igihe cyiza cyanyu cyo kugira icyo mukora ku kugeza aheza igihugu cyanyu ni ubu.”

Urubyiruko ruteze amatwi Dr Kayinamura
Urubyiruko ruteze amatwi Dr Kayinamura

 

Dallas 11h30 AM (06h30 PM mu Rwanda): Habayeho umwanya w’ibibazo ku biganiro byatanzwe n’abayobozi. Ibi bibazo byibanze ku cyo urubyiruko rwakora mu iterambere ry’u Rwanda. Guhanga umurimo cyane cyane ndetse bakomeje ku bibazo biri i Burundi aho Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko icyo Abarundi aho bari hose bakeneye ari ukugaragaza ubushake bwabo babinyujije ahashoboka hose ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Dallas 12h00 AM (07h00 PM mu Rwanda): Urubyiruko rugiye kuri morale mu gihe rutegereje umushyitsi mukuru Perezida Paul Kagame.

Urubyiruko kuri morale mu gihe rutegereje umushyitsi mukuru
Urubyiruko kuri morale mu gihe rutegereje umushyitsi mukuru
Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere RGB hamwe n'urubyiruko kuri Morale
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB hamwe n’urubyiruko kuri Morale
Umuhanzi Teta Diana ari kuririmbira indirimbo za cyera n'iza vuba abari aha
Umuhanzi Teta Diana ari kuririmbira indirimbo za cyera n’iza vuba abari aha
Buri wese atangajwe n'impano y'ijwi  ryiza ry'uyu mukobwa
Buri wese atangajwe n’impano y’ijwi ryiza ry’uyu mukobwa

 

Dallas 12h15 AM (7h15hPM mu Rwanda): Perezida Paul Kagame ageze ahabera iri hururi ry’urubyiruko. Ahawe ikaze n’amashyi menshi n’urubyiruko ruteraniye aha.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika Matilde Mukantabana atanze ijambo ryo guha ikaze Perezida Kagame. Ashimiye urubyiruko rwaturutse ahatandukanye ruje kumva impanuro ze no guhura ubwarwo.

Ambasaderi Mukantabana ageze ijambo ry'ikaze ku bari aha
Ambasaderi Mukantabana ageze ijambo ry’ikaze ku bari aha
Yashimiye cyane Perezida Kagame uha umwanya urubyiruko mu iterambere ry'u Rwanda
Yashimiye cyane Perezida Kagame uha umwanya urubyiruko mu iterambere ry’u Rwanda
Perezida Kagame amaze kugera mu mwanya yateguriwe yiteguye kugeza ijambo ku rubyiruko ruri aha
Perezida Kagame amaze kugera mu mwanya yateguriwe yiteguye kugeza ijambo ku rubyiruko ruri aha

 

Iyo mbabonye mwe rubyiruko mbona u Rwanda – Kagame

Perezida Kagame ageza ijambo yateguriye urubyiruko ruteraniye i Dallas muri Rwanda Youth Forum n'urubyiruko rw'u Rwanda muri rusange
Perezida Kagame atanga ijambo yateguriye urubyiruko ruteraniye i Dallas muri Rwanda Youth Forum n’urubyiruko rw’u Rwanda muri rusange

12h25AM (7h25 PM mu Rwanda) : Perezida Kagame mu ijambo yabwiye urubyiruko ruteraniye mu ihuriro i Dallas yababwiye ko bakoraniye aha kubera urukundo bafitiye igihugu cyabo.

Ati “Urubyiruko rwinshi nkamwe rwatanze ubuzima bwanyu ku rugamba rwo kugeza igihugu aho kiri ubu. Ibyo bitambo ntabwo byari iby’ubusa kuko byabaye itangiriro ry’urugamba ubu u Rwanda ruri kurwana neza.

Ariko urugendo ruracyari rurerure, gusa ibitekerezo byo kwibihora bigomba kuguma ari byabindi kugeza tugeze ku iterambere rirambye.”

Perezida Kagame avuga ko ubuzima abanyarwanda barimo uyu munsi atari bubi cyane nko mu gihe gishize. Ndetse ngo ni amahirwe akomeye kuba u Rwanda ruri aho ruri ubu ugereranyije n’aho ruvuye mu gihe gito gishize.

Gusa avuga ko u Rwanda rugikeneye amaboko y’urubyiruko rw’ubu (new generation) mu kugira icyo ruhindura ku gihugu hatitawe ku hantu ruherereye.

Ati “Mu gihe gishize abanyarwanda bari bamenyereye ibura ry’amashanyarazi umwanya uwo ariwo wose. Ariko ubu muzarebe kuri Twitter iyo umuriro ubuze isaha imwe uburyo bagaragaza ko batishimye. Ni intambwe igana aheza.”

Ati "Nimwibaze urubyiruko rw'u Rwanda rukorera hamwe mu kubaka igihugu"
Ati “Nimwibaze urubyiruko rw’u Rwanda rukorera hamwe mu kubaka igihugu”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko gukora nabi kuri bo ari ikosa rikomeye rihenda igihe cyose cy’ubuzima. Abasaba ko ibyo bigira hano muri Amerika bakwiye kubikoresho mu iterambere ry’iwabo.

Ati “Ntihakagire abatuma mutekereza ko abo muri bo (Identité) baciriritse. Namwe murashoboye kimwe n’uwariwe wese.

Ntimukemere umugayo no gukora ibidahwitse, mwe ubwanyu cyangwa bagenzi banyu kuko byabahenda ubuzima bwose.

Iyo mbabonye mwe rubyiruko mbona u Rwanda. Murangana na 70% by’abanyarwanda. Nimwibaze uwo mubare ukorera hamwe mu kubaka u Rwanda! Nibyo twifuza kandi twizeye ko bizagerwaho kuko tubafite.

Hari uburyo bwinshi n’inzira nyinshi mwakoreaha mu kubaka igihugu cyanyu no kukigira kiza nkuko bikenewe. Ntabwo nabahitiramo inzira muzanyura nimwe mufite uburyo bwanyu tuzabashyigikiramo.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari abakemanze uburyo atanga buruse (scholarship) ku banyeshuri b’abanyarwanda baza kwiga mu mahanga ahubwo we azagerageza kuzongera akurikije umusaruro batanga.

 
Dallas 12h45 AM (07h45 PM mu Rwanda): Hakurikiyeho ikiganiro rusange ku iterambere, urubyiruko mu iterambere, urubyiruko rw’abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry’u Rwanda, uko urubyiruko rwafata mu ntoki imbere h’u Rwanda.

Abari kubiganiraho ni;Perezida Kagame  na bamwe mu rubyiruko bakora ibikorwa bitandukanye; Charity Kabango,Ephraim Rwamwenge,Aloys Zunguzungu na Sandrine Iradukunda. Kiyobowe n’umunyamerika wari umunyamakuru ZainVerjee.

Kuva ibumoso: Zain uyoboye ikiganiro, Sandrine Iradukunda, Perezida Paul Kagame, Ephraim Rwamwenge, Zunguzungu na Charity Kabango
Kuva ibumoso: Zain uyoboye ikiganiro, Sandrine Iradukunda, Perezida Paul Kagame, Ephraim Rwamwenge, Aloys Zunguzungu na Charity Kabango

Nyuma y’ibi biganiro hakurikiyeho umwanya usesuye wo kuganira no kubaza ibibazo Perezida kagame no gutanga ibitekerezo ku byo batekereza ku kubaka igihugu cyabo nubwo bari mu mahanga.

Urubyiruko ruri i Kigali mu Rwanda rwakurikiranye iki kiganiro ruri muri Kigali Library ku Kakiru rwabonye umwanya wo kubaza ibibazo bicye Perezida Kagame hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umwe mu banyeshuri biga ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda abaza ikibazo Perezida  Kagame uri  Dallas
Umwe mu banyeshuri biga ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ari ku Kakiru abaza ikibazo Perezida Kagame uri Dallas

 

Dallas – 02h10 PM (09h10 PM mu Rwanda) : Perezida Kagame asohotse mu nzu mberabyombi yaberagamo iri huriro mu gihe igice cy’ingenzo k’iri huriro ry’urubyiruko rw’abanyarwanda ruba muri Amerika kirangiye.

Urubyiruko rwerekeje mu kiruhuko no gukomereza ibiganiro mu matsinda mbere y’uko habaho igitaramo bagataramirwa n’abahanzi nka King James, Teta Diana, Kitoko, Emmy na Alpha Rwirangira.

Photos/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

40 Comments

  • REKA MPANURE abaturongoye (PRESIDENTS)
    kubwanje, umuyobozi mwiza:
    1. Yubahiriza amategeko(ibwirizwashingiro, etc.).

    2. Ategura uwuzomusubirira (mukwiye kumenyako ivyo umuyobozi (president) ashikako atabikora wenyene, harababimufasha, kubwivyo akwiye kuraba mubobakoranye bashoboye akabaribo ahabakabandaniriza ahoyarageze, Nahabavugako umuyobozi mwiza asubiriwe ivyoyubatse vyasenyuka, baribeshya cane kuko nahumuntu yotwara100 ans ategerezwa kumenyako azosimburwa, nicogituma akwiye gutegura umuntu azomusubirira abishoboye ndetse nokumurusha kugira abandanirize ahoyarageze.

    3. Aheza manda yiwe abanyagihugu bakimukunda(banyakubahwa mushaka muzame mavakubutegetsi abantu bariko abararira, barabavuma?)

    Ikindi nuko hokwama ikigongwe kubayobozi(presidents, etc) bavuye mumirimo yabo kuko abeshi bumira kubutegetsi kubera batinya ingaruka zivyaha bakoze bakiri kubutegetsi. Harinababwumirako kubera umwana wumuntu guhaga kwiwe bigorana.

  • Rubyiruko rw’urwanda ni mukenyere mukomeze imihigo irakomeje. Muzumve muzingatire Impanuro z’Umubyeyi Paul KAGAME. Murakoze

  • @Ndiho: Ndibuka ko hari inkuru maze kubonaho iyi comment yawe. Sinzi niba uri umunyarwanda/kazi cyangwa umurundi/kazi kandi iyi debat ntijyanye n’iyi nkuru ariko icyo nagusubiza ni iki: buri gihugu kigira contexte yacyo. Ibi wanditse ni ibyo Western World bigisha nk’aho aribo bazi ikiza kuri buri muntu wese utuye iyi si. Izo principes twese turazizi, ariko abazishyizeho ntibabayeho genocide aho abantu bica abaturanyi babo ababashije kurokoka bakaba baturanye n’abishe imiryango yabo. Izi principes uvuga sizo zizaturinda abicanyi bari ku mipaka yacu. Izi ni ingero gusa kandi. Ariko Kagame yarabishoboye. U Rwanda si USA, Nouvelle Zelande cyangwa Canada. Ni U Rwanda rufite ibibazo rwihariye. Ese ubundi wari uziko President Franklin Delano Roosevelt abanyamerika bamwereye kuyobora akaba yarapfuye ari muri mandat ya kane kubera leadership yerekanye mu bibazo by’ubukungu n’intambara ya kabiri y’isi US barimo? Uziko Angela Merkel ari gukora mandat ya gatatu akaba ataranigeze avuga ko ari iya nyuma ? Ibi babikora kuko BO BAREBA CONTEXTE BARIMO BAGAKORA IBIBAFITIYE AKAMARO, ntibamira ibyo bigishijwe ngo ni uko babyigishijwe gusa. Muri make icyangombwa si umubare wa mandats, ahubwo ni icyo umuyobozi azikoresha no kuba abo ayobora bamushaka cyangwa batamushaka. Naho nugendera kuri izo theories zawe, reba aho Lybia na Irak bageze! Kandi abazungu bagiyeyo ngo bajyanye demokarasi! Twe rero tuzareba ikidufitiye akamaro kandi kugeza ubu inyungu z’u Rwanda ziri mu gukomeza kuyoborwa na Kagame.

    • @MINEGA, ibyo uvuze ni ukuri pe, Gusa ba bandi bishe,banga abanyarwanda ,yewe nabo bariyanga…..HARI ABARARA BADASINZIRIYE BASIGA URWANDA IBYAHA BITABAHO…KANDI BAFITE AMAFARANGA MENSHI nico gituma naho twavuga ukuri,twakora byiza gute usanga hanze byabaye bibi..nitwe gusa tubona ko ari byiza ni natwe bigirira akamaro…REKA KAGAME BAMUTWANGIRE….TUMWIKUNDIRE..NUWACU TUREBE AHO BAZAJYA

    • @minega::

      ibintu uvuga ni nka byabindi ngo”un serpent qui se mort la queue” pe!
      nimba ukeka ko abanyafurika twicanye cyane kurusha abazungu aho uribeshya cyane, uziko na US ureba ihagaze hariya yubatse ku bintu bibiri:
      1.jenoside bakoreye”indigenous peoples of the americas”(amerindians) babambura umugabane wabo(barangiza ngo colombus yavumbuye america! gute se kandi yari ifite abayituye?)
      2.ubucakara bakoreye bene wacu babany’afurika for more than 400 years

      so ninjiye mu gitekerezo cyawe nyirizina nakubwira ngo mbere yo kuba contre “western system” banz’uyimenye kuko niyo ituyoboye wabyanga wabyemera, turi muri “neocolonialism”. niho uzumva ko icya mbere wakagombye guhidura atari ikijyanye na democratie kuko barayiturusha cyane.

      ikindi kintu uvuga ngo abarokotse baturanye n’ababiciye! ibyo uretse gukabya ntibiri nahantu harenze 5% ya population, kandi nkwibutse ko abantu benshi bakoze ‘le sale boulot'(bagiye kw’iseta) muri genocide ari abaturage b’injiji bashutswe na propaganda za radio, ba conseiller ba cellule zabo, …..ntago bavutse ariwo mugambi bafite mu buzima kandi nizere ko bafunzwe bakaba barumvishe.
      abicanyi bari ku mipaka naboo ibyabo simbizi ariko ni nkuko Habyarimana yari kwanga kurekura ubutegetsi ngo nuko fpr ishaka gutera igihugu. ingabo nizo zirinda igihugu ntago ari perezida, niba zigira ishyaka ar’uko umuntu runaka ahari, izo n’ingabo z’umuntu ku giti cye ntago ar’ingabo zifitemo gukunda igihugu(patriotism)!

      ibya libiya, irak,syria,….byakagombye kukwigisha ahubwo ukabona bya bintu OBAMA yavuze ajya Ghana ati “africa don’t need strong men, he needs strong instutitions” abagabo bitwa ngo ko bakomeye biroroshye ngw’ abazungu babelimine ariko ibikorwa bikomeye ntaho byajya.
      ngaho mbwira instutitions 5 z’igihugu zikomeye Kagame yubatse muri izi manda ebyiri arangije? ariko nshobora kuguha 5 zangiritse bikabije!
      onatracom, electrogaz/ewsa, MINEDUC, … urashaka izindi? haha!

      ubundi mu gihugu cyacu nk’u Rwanda abaturage barenga 85% batunzwe nubuhinzi, twakagombye kuba dufite inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi, ibiryo ari munange ariko twe ngo tugomba kubaka skyscrappers, kuzana 4g,… ariko mucyeka ko ibyo ari byo byihutirwa mu rda? media zibogamiye kuri leta zabatambitse rideaux, ibyo mubona nibyo babereka ariko nukugerageza kurunguruka inyuma yazo nibwo mukanguka!

      • @farwakhan Urumuntu wu mugabo kabisa, niwiyamamaza nzagutorera kuba depite

      • @farwakhan Onatracom,Ewasa, ongeraho Rura,RSSB, ejobundi bashobora no kutubwira ko banque nasionali yahombye.Umuntu akibaza ikibazo kimwe. Niba bavugako kera ababicungaga bari injiji ko ntacyo bari bazi kuko barabaturage, ubu abandi bibananira gute?

      • Ni uko ni uko sha!! Bakunyegereze nguhunde amajwi uri umugabo iteka!!

    • @Minega. Nibyo Kagame yakoze byinshi byiza. Ariko agomba kuruhuka. Ikindi gitoba ubutegetsi bwe, nuko atabasha guha ubutabera cg ngo leta igaragaze abishe Rwisereka, Rwigara, naririya fungwa rya hato nahoto rya ba caders ba RPF muburyo ubonako biva kwitiku. Rero, kwigiza yo abanya cyama bingenzi ugasigarana utwana tutazi iyo biva niyo bijya kwaba arugusenya RPF Kagame akomoka mo.

  • Theories zabazungu ndazemera cane kuko zirimwo ukuri, ntizifata umuntu kungufu uretseko zigufasha kwihweza (analysis) ibintu. Nimba theories zabazungu atacozimaze, amashule nasamburwe kuko yiganjemwo izo theories.
    Kandi nivyo uvuze wishimikije theories zaba zungu. So, theories zabazungu ziradufasha kubaka ubuzima bwacu, nibihugu vyacu murirusangi

    Iconipfuza nuko hobaho urukundo mubantu kuko turibamwe, kandi dukwiye gukoresha neza uyumwanya muto (short time) umwana wumuntu afise kwisi mugukora ibinezera umuremyi.

  • Udashaka Paul KAGAME ngo atuyobore Forever, sinzi icyo ashaka.jye simfite ikibazo cya mandants ahubwo mfite ikibazo kuko imyaka igenda nawe agasaza, iba atasazaga.

    • @xavier, Wagombye nyine kugendera ahongaho umusaba kuduha undi mukandida mwiza muri RPF muri 2017.Kandi nyamara yarabyivugiye ati: Impamvu bavugako ntazavaho nizo nzakoresha mvaho, ati niba nyuma ya manda niba ntawe uzashobora kunsimbura nuko nzaba narakoze nabi.Ati niba kandi bose ntanumwe wabishobora nabyo ntabwo nakomeza kuko naba nkomeje gutegeka nabi.Muri 2010 ati Imvugo niyo ngiro.Imvugo nikomeze ibe ingiro rero.

  • @Ndiho: Nta hantu na hamwe nigeze mvuga ngo ibiva ku bazungu tubyamagane kugeza aho dusenya amashuri. Icyo navuze ni uko mbere na mbere tugomba kureba ibibazo byacu tugashaka ibisubizo bijyanye nabyo. Nta template ibaho ikurikizwa ku isi hose mu gukemura ibibazo! Icyo nzi ni uko inama zabo kuzumva aribyo ariko kuzifata nka Gospel/ Evangile byo sibyo rwose! Nk’abanyarwanda iyo tubigenza gutyo ubu sinzi kon’u Rwanda ruba rukiriho! Naho ibyerekeye Umuremyi uvuze byo ntacyo mbivugaho, ibyo ni imyemerere y’umuntu ntashobora kujyaho impaka.

  • I like the way of responding to me. Apply it to anyone else and create the room of analyzing every thought so that you will come up with relevant idea which will help people to overcome world challenges.

  • Kuba Umunyarwanda sinabiisemo kandi simpanuka nagize, ariko iyo ntaza kuba Umunyarwanda nari kuba mfite igihombo, ngahoseda! Ibyo president Paul kagame akora harundi muyobozi wo muri Afurika ubikora? Nimureke urubyiruko dukore igikwiye kandi ahakwiye no mugihe gikwiye, dukoreshe imbaraga zacu zose twubaka ahazaza h’Urwanda heza kuko ubuyobozi bwacu burasobanutse.

    • Abantu marasekeje “Kuba Umunyarwanda sinabiisemo kandi simpanuka nagize, ariko iyo ntaza kuba Umunyarwanda nari kuba mfite igihombo”!
      Navugako warose inyigisho zogukundishwa igihugu cawe, yamara, ivyontibiba murwanda gusa kukokumpande zitandukanye z’si bigisha gukunda igihugu, ndetse bakerekanako igihugu cabo arumutima w’africa, w’isi, ndetse kiruta ibindi vyose, etc. Yaramara umunyabwenge afata akanyako kugira analysis atitaye kutujambo dusosa twabanye politic. Erega umunyapolitic ntazigera avuga ikitagenda neza.

      • Musore urasa n,aho ufite trauma y,igihugu cy,u Burundi tu es degoute psychologiquement ntiwumve uko umuntu yishimira uko ari uko yavutse ,none se nshuti urifuza ko umuntu avuga ko atishimiye kuba umunyarda kandi ariwe kandi yishimye umuntu yishimira igihe arimo kuko ibizaza ntuba ubizi kandi nta mpamvu yo kuba stresse kandi ubuzima urimo bukunejeje !
        izo analyses umujyanamo ni absurdes kuko nta n,icyo zimaze nakore yiteze imbere umuryango we ubeho neza ibindi bya ari west of time idafatika

  • Icyo nibaza Ndiho arimo ajyamo impaka ko ntaho gihuriye ni ayamakuru ya Dallas turimo dusoma? Ari muri babandi baciye mwishuli ariko bagasa nkabatarize kubera batazi kwitekerereza? Kagame niabanyarwanda bazi icyo amaze. Maze namwe barundi muramwifuza maze niuko ataba uburundi nyine. Igihe abanyarwanda bazumva bamutuhiye bazamusezera. Abava hanze kuza kutwumvisha ko tutamwongera manda mube muduhaye umwanya. Mbisubiremo turacyamukeneye ndetse manda zindi nke 2

    • Nagira mbwire theo ko Ndiho arumyabwenge kuko ivyiyumviro vyiwe burumvikana cane. Kandi yabishikirije mumwanya mwiza ahabantu baribakeneye kuvyumva. Ikindi nuko atanga iciyumviro adahengamye, yamara abeshi, usomye comments zabo, ucawumva ahobahengamiye.

  • @ Ndiho: Thank you for your words and I also enjoyed the way we had this discussion as two civilized adults. Thank you for that and for your own contribution to it.

    The reality is that this country went to hell and back. I am a privileged witness to this since I lived here before, was part of the liberation struggle, saw the horrifying things that happened and was tremandously affected.

    I also know how the President was instrumental in the revival of this country and how complex every issue is here and how people tend to trivilize even the simplest thing. I also know that we can go back to those darkest times and in my opinion, it is extremely important that the man who made it happen stay longer.

    To me, security of our people comes first before everything else because one can enjoy everything else only if he/she is alive and then we move forward from there, achieving whatever we need to achieve.

  • nuko nuko naho ubundi ureke za njiji ziba zibaza ngo president yagiye gukora iki ubundi ibyo yakoze byose abenshi ntibari bameze nkabuyicarira iwabo maze bakarebera umukino wa real na barcelone abandi bari mukibuga bari gukina

    ibyo president akora niwe ubizi wowe tegereza urebe ikivamo aho kwibaza ngo ese yagiye gukora iki , azi neza ko muri bariya bana abenshi bagiye gukarishya ubwenge muri kaminuza za hariya azi neza ko muribo harimo abayobozi bejo burwanda nkuko yabivuze ati iyo mbabonye mbabona mo urwanda niyo mpanva aba agira ngo abakangure abibutse ko gakondo yabo ari mu rwanda kandi ko bagomba no gutanga umusanzu wabo no kucyitangira

  • @ndiho we icecekere, kuko imyaka umuntu ayobora sicyo kibazo na gato ahubwo ikibazo ni uburyo ayobora, Kagame rero agejeje igihugu aheza ahubwo nakomeze ,nibibi byakorwaga abihindure tuve mu bwiza tujya mubundi,ibyiza byakorwaga bikomeze.naho izo theories uvuga z abazungu uranyishe cyane,kuko burya nta gihugu kicara gihinduranya abayobozi kijya gikomera wapi, kuko ugisimbuye azana undi murongo we bigayuma atangirira kuri zero aho gukomereza ku uw uwamubanjirije,bigahora gutyo gutyo ugasanga igihugu ntikijya mbere,nyamara iyo hakomeje uwatangije uwo murongo igihugu kijya mbere kigakomera kikagera aho ntawe upfa kugihangara,ninayo mpamvu abazungu bavanyeho ingoma za cyami zikaba zitagifite ubutegetsi muri Afrika kuko iyo bigumaho rutuku ntaho yari kuzadushoborera,nkuko atugaraguza agati ubu,yitwaza demokarasi akaba ateje imvururu zikuraho umuyobozi kandi ariko ibintu biri gusenywa ubundi akishyiriraho uwe nawe yazamurambirwa akongera agateza izindi mvururu.

    Nagirango nkubwire ko izi america zikomeye ni uko zigira ubuyobozi bwa cyami,aho hari agatsiko kayoboye igihugu imyaka n imyandiko kandi ababasimbura bakava mu miryango yabo baratojwe bya hatari uko bagomba kuyobora kugirango hato igihugu (empire) kitazisanga munsi y ibindi,nyamara buri myaka 4 bakitoresha perezida nk agakingirizo,lol ibyo nibyo wowe ndiho nabandi bahumijwe nudukingirizo tw abazungu bibwira ko ari ukuri ariko sibyo.kuko buriya perezida ntacyo ashobora gukora cg guhindura ako gatsiko katabimwemereye,ni nayo mpamvu uzibwirako ngo ba perezida babo bakurikiza amategeko cyane,kandi byahe byo kajya kuko nubundi atari bo bayobora, obama wabeshye abaturage se ngo azabazanira health care”harya yarabikoze?lol wabikora ute se agatsiko katabyemeye .uzasubire no mumateka ya kera urebe impamvu abirabura ba aba egyptiens bategetse isi,si ukubera se ubwami bukomeye?aho umwami ategeka kuveza apfuye kandi nuzamusimbura agaca mu ishuri ritoza kuyobora no gukurikiza umurongo bihaye kandi agatangira kubitozwa ari umwana,si ugupfa kuyobora gusa,uwo nawe yajyaho akayobora imyaka n imyandiko,erega ukuri ni uko guhinduranya abayobozi buri kanya bidindiza igihugu,ni nka kwa kundi umukozi udafite experience adindiza umusaruro wa company bityo akaba ariyo mpamvu bigora kubona akazi udafite experience kuko nta company ishaka gusubira inyuma.

    rero ibyo wibwira ko ibi bihugu biteye imbere bihinduranya abayobozi ngo hakurikijwe mandats uribeshya cyane,kuko nubwo bikoreshwa amatora ariko nubundi baba baramaze gutoranya kera uwo bazashyiraho nk agakingirizo bitewe n inyungu zabo,kuko nubundi atari bo bayobora hayobora udutsiko bihind the scene dukurikiza iby ingoma za cyami(nuzabasimbura akomoka muri bo,kandi urategeka kugeza upfuye,ni nayo mpamvu koreya ya ruguru igikomeye kandi bayirwanya bivugisha ngo nta demokarasi kuko bayoborwa nk icyami,nyamara ni uko baziko gusubira inyuma kwabo bigoranye kubera ubuyobozi bwabo busa n ubwa cyami aho piyong yang azayobora kugeza apfuye agasigira ubuyobozi uwatojwe kuva mu bwana bwe bityo bikamworohera gukomeza umurongo igihugu kigenderaho bigatuma bakomeza gukomera) .

    urugero rwa hafi uzarufatire kuri libya ya Kadaffi,yayiyoboye 42 years iba nka paradizo,iruta ibihugu byinshi bya ba rutuku babibonye bati rek duteze ubwega bwa demokarasi,lol bashyiramo al quaida irica irasenya ngaho ndebera nibo baturage bagwa mu mazi buri munsi ngo bagiye gushakira ubuzima iburayi,hah iyo niyo demokarasi nyine,bamwise umunyagitugu ngo ategetsi igihe kinini nyamara yarahinduye libya paradizo ntawe uhunga ahubwo ubuzima bujya gushakirwa muri libya hanyuma bazanye demokarasi(demon crash) niyo ituma bahunga bapfa urupfu rubi.ubwo se ntubona ibyo rutuku yashakaka ko ari ukubahindura akabarore mu izina rya demokarasi? umudendezo no gukomera kwa libya birihe ubu? ubu basigaye birirwA bahindura abayobozi byarabashobeye ariko basubira hasi umunsi ku uwundi,nguko nyine demokarasi ikora ikwambura amata ikakunywesha amaraso y abawe.

    Ubundi niba ugize Imana ikaguha umuyobozi mwiza nashaka ategeke kugeza Imana imuhamagaye,naho ibya mandat ntacyo bivuze,icyangombwa ni icyo aguha ntakindi,,Kagame rero arabikwiye 100% abirirwa babibrwanya n inyungu z inda zabo bifitiye si inyungu za abanyarwanda,kuko ntana rimwe twigeze tugira ubuyobozi bwiza nkubu nyuma y abami,abazaga bose bari abo kuducamo ibice kugirango bahaze inda zabo.so tumugundire nyine,njye icyo mukundira n abayobozi baramushya bigatuma baduha ibyo dushaka kuko tuba twamubarezeho.

  • @ Janvier na Minega muri imfura Cyane! Erega tujye tujya inama tubwizanye ukuri kuko bikomeye ba rutuku bazacyura bene wabo dusigare tumanjiriwe.
    Ahubwo agatekerezo mureke hejuru yibyo twongereho gusenga, kuko uwiteka ariwe wunamuye u Rwanda aduhoza amarira, maze aratwiringiza. Gusa twe kwibagirwa tutazava mu masezerano nta mpamvu.
    Ubuhunzi si ikintu turabizi, tubirwanye dufatane urunana hatazagira uducamo Naho abarwanya u Rwanda Ni Kagame bahiga Waya kuko babona ko ibyo yifuza Ari ibyiza Kandi bo bashaka ko duhora twikoreye amaboko. Ntibikabeho, urubyiruko birakwiye ko dukanguka da

    GOD BLESS RWANDA/ my heart is always there

  • @Isi n’Abantu: Nanjye ndagushimiye cyane! Erega ikibazo si abo baturwanya tubazi kuko turabazi nyine, ikibazo ni abandi bagombye kuba bumva ibibazo nk’ibi wavugaga ariko bakavuga ibintu ukumirwa! Aba nibo batumva ko icyo abanzi baziza Kagame ari uko bazi ko ibyo bagerageje byose ngo bavangire u Rwanda bibapfubana kubera we! Nibo babona bagenda mu mihanda ya Kigali bakagirango bariya basirikare barara bahagaze ni ugukunda ijoro cyangwa kutagira aho baryama maze ugasanga bashyigikiye izo mpyisi batanabizi! Ariko humura turacyahari baribeshya!

  • @Gahimbare: Nawe ndagushimiye cyane. Ibyo uvuga nibyo kandi rero n’ubundi Kagame ntiyageze kubyo yagezeho kuko aba bamukundaga, nta gishya rero bari gukora batakoze. Tuzakomeza tujye imbere nidukomeza kubikorera maze wa mugani wawe tuzarebe aho bazajya!

  • Nagira mbwire rugira ko Ndiho arumyabwenge kuko ivyiyumviro vyiwe burumvikana cane. Kandi yabishikirije mumwanya mwiza ahabantu baribakeneye kuvyumva. Ikindi nuko atanga iciyumviro adahengamye, yamara abeshi, usomye comments zabo, ucawumva ahobahengamiye.

  • Rugira we ngo ubwami bwari bwiza ??!! hahahahaa nyamara hari n’uwaza akavuga ko na Kayibanda yayoboye neza ! cyangwa se Habyarimana !! ese niba wari mu Rwanda umutekano n’amahoro byaharangwaga muri za 1982 bizongera kugaruka koko mu Rwanda ? siniyibagije ko hari abanyarwanda icyo gihe bashakaga gutaha bikananirana ! ariko dore abanyekongo birirwa badutuka icyo gihe twabanaga neza cyane, reba abarundi ibyo bavuga ngo biri gutegurirwa mu Rwanda n’abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi … reba Tanzanie, … amahoro yagiye nk’ifuni iheze utabibona ni udashaka kubibona ! ese ni ryali abahutu bagiranye ibibazo n’abatutsi no kurebana nabi nk’iki gihe turimo ?? ariko banyarwanda tujye tubwizanya ukuri nibyo bizatuma twubaka u Rwanda rubereye abuzukuru bacu ! mu Rwanda hari abantu benshi bababaye cyanee kuvuga nka Rugira ni ugutoneka inkovu nyinshi ! Ndashimira Umuseke udufasha kungurana ibitekerezo, utabyumva nkanjye ankosore ndabashimiye kandi Imana ibahe impagarike n’ubugingo !

    • @Bonesha urakoze gutanga igitekerezo cyawe kandi gifite ireme.Ndibuka kugeza muri 1988 amahanga yose yavugaga ko u Rwanda ari petite suisse d’Afrique.Icyo gihe kwiga primaire yari amafaranga 100. amakaye n’ibindi byinshi twabibonera ubuntu, muri secondaire twarihaga 7000 mu gihembwe umuturage yahingaga kawa, ibishyimbo agasarura akarihira umwana we nta kibazo.Ukarangiza ufite dipolome ishobora no kukujyana hanze ugakomeza amashuli nta nkomyi kuko ireme ry’uburezi ryari ryiza.Ubu mwatubwira abahinzi n’aborozi bashobora no kugeza abana babo muri NINE zimeze nka cerayi cyangwa cerari za kera? Nanjye nkawe ndashimira iki kinyamakuru gitanga urubuga rutuma twungurana ibitekerezo mu bwubahane tudatukana.Ni inzira nziza njyewe nshigikiye.

  • Bonesha, niwowe uri gutoneka abantu. Uwo mutekano uvuga ni uwawe na bene wanyu bari barahejeje abatutsi mu buhunzi n’abatutsi babaga mu Rwanda mutabafata byibura nk’abanyamahanga! Muri 1982 kandi, Ubutegetsi bwa Obotte muri Uganda bwirukanye abanyarwanda ibihumbi mirongo, Habyarimana wanyu ababuza kwinjira mu Rwanda, bamara amezi muri “No Man’s land” ndetse benshi barahapfira kandi bareba igihugu cyabo muri metero nkeya! Nguwo umutekano wavugaga. Nta soni mugira ariko urwango rwanyu rubahuma amaso mukagirango ibyo murota nibyo: ubwo bugome bwa bene wanyu bwatumye abanyarwanda bajya muri NRA ku bwinshi! Abo nibo bayoboye banarwana urugamba rwarangije ingoma yanyu y’abicanyi! Now, conglaturations! For your stupidity!

  • Jeanet, vous êtes serieuse? Wabonye hehe umuntu udafite aho ” ahengamiye?” Un simple exemple: Vous êtes pour le bien et non pour le mal n’est-ce pas ? Eh bien, vous n’êtes plus neutre! Oubliez les termes utilisés par les ONG et faites un effort pour penser vous même bon sang! Avoir une opinion à vous vous fera énormément du bien.

  • Ariko Bonesha, ubwo nta soni ufite? Ubu niho abahutu n’abatutsi babanye nabi kurusha uko abahutu barimbuye abatutsi muri 1994? Kurusha uko babishe muri 1959 n’imyaka yakurikiyeho ndetse na 1973????? Kubana nabi bitenze kuri wowe ni iki? Ni uko mutagishobora kwica abantu ? Ariko ubwo uri muzima????

  • Karambizi ubanza muri gacaca waragakoze kabisa !! ese imyaka abami bayoboye u Rwanda uzi ari ingahe ? ingomba Karinga uzi yarambaraga iki ?? ese Kanjogera uzi umubare w’impinja yaba yarishe ?? ese i Kibeho nyuma ya genocide wumva ibyabaye ? muri Congo se ? kuri wowe kuvuga amaraso y’abahutu ni ukwanduza ay’abatutsi da !! nyamara abantu nkawe ntacyo bazageza ku Rwanda !! icyangombwa ni uko nta muntu utura nk’umusozi !!!

    • @ bonesha we muri congo se uyobewe nyine ibyahabaye, uzabaze ababaye tingitingi cg nba nawe warahabaye, chelera na macinya byishe imbaga y abanyarwanda bari bahahungiye ,iyo mbaga rero yarigizwe ni abicanyi bikoreye amaraso y abatutsi ku mitwe, hanyuma abicanyi bakaba bari kumwe n imiryango yabo kuko bumvaga ibyo bakoze badashobora gusiga imiryango yabo ngo bazayisange igihumeka, so barayijyana kandi benshi muri iyo miryango yabo ni babandi ba abavuzanduru, umuntu yabaga yihishe ahantu bati nguriya nguriya umututsi ntabacike, sha Uwiteka ahora ahoze njye nabonye documentaire ya tingi tingi ndavuga nti Uwiteka arahora koko aho abantu bakurazaga innyo gusa basigaye ari amagufwa gusa inzara ibyorezo aribyo bibiyicira, nyamara barahoze mu gihugu bafitemo amahoro bakiha uburenganzira bwo kwica abandi ngo ni abatutsi ntibakabeho, Uwiteka yaravuze ati” who decides who lives and who dies?” nabonaga ibikamyo bibatunda mu biringiti bya rufuku bikajugunya mu byobo nkavuga nti iri ni isomo ryo guhora ku Uwiteka, ibisekera abanzi babikubitaga ku bibambasi nta mpuhwe bigapfa bikibasekera, abandi bakabarya imitima ngo bizereko bapfuye bataza kuzuka, harya ninde wakora ibi akumva ko nta gihano? sha abantu kabisa ntibanatinya Uwiteka,nzaba ndora kabisa kuko ibihano bracyabariho ku bw maraso y inzirakarengane kandi nurubyaro rwabo ruzabinywaho niba rumeze nk abarubyaye, ngo uwiba abwiriza uwo ahetse, niho tujya kumva tukumva ngo kanaka yatemye nyina waperereza ugasanga se yarishe iyari interahamwe kabombo,uyu ni umuvumo ukurikirana uziko wese afite umubyeyi wishe agomba guca bugufi agasenga akirukana iyo mivumo yakururiwe n umubyeyi we wamennye amaraso atariho uru banza.

      hanyuma nibaza na none impamvu ONU yemeye ko inkambi zayo zarimo impunzi z abahutu ziba ibibuga interahamwe zitorezagamo na ex far kugirango bagaruke mu Rwanda barangize akazi bari batasoje neza, nyamara inkotanyi zafata umugambi wo kubasangayo ngo babakubitireyo urwitwazo rukaba ko inkotanyi zigiye kwihorera ku bahutu mu nkambi, ubu se iyo zishaka kwihorera ntizari guhera mu gihugu nazo zikaga indanga muntu zigatsemba umuhutu nkuko izo nterahamwe zabigenzaga? ariko siwo wari umugambi, ni nayo mpamvu mbere yo ku rwana Congo zasabye impunzi ziriyo gutaha abarenga ibihumbi 40 barataha ubwo abanze gutaha bari bafite impamvu zabo, bamwe batinya ibyo basize bakoze abandi batinya ibyo bene wabo basize bakoze kuko biyumvishaga ko ntawababarira bakumvako ntakabuze inkotanyi zikurikiza kubitura ibyo bakoze cg bene wabo bakoze nyamara abo batashye n abandi bari mu gihugu nubu baracyatuye mu mahoro. hanyuma rero intambara irose mu nkambi inkotanyi zahigaga izo nterahamwe na ex far bitorezagamo kugaruka mu Rwanda, ariko nyamara isasu ntiritoranya ni nayo mpamvu nizindi mpunzi za aba civilians zabiguyemo kuko ryari isibaniro ry imirwano hagati ya RPF na ex far & interahamwe, ariko kugirango ubufaransa n interahamwe zabo n abandi bifuzaga kubona urwitwazo rworosa amabi basize bakoze mu Rwanda bahisemo kubwitirira ngo ni ubwicanyi bw abahutu ngo inkotanyi zaje kwihorera,lol nyamara ntawishe kuko yari umuhutu ahubwo uwishwe yari interahamwe cg ex far yarwanada na RPF hakongera kandi hagapfiramo izo mpunzi z abahutu zari ziri mu nkambi kuko ariho habereye urugamba,kuba rero impunzi zapfuye zari abahutu abenshi ntibivuzeko bazize ubuhutu bwabo, oya rwose ntitukirengagize ngo dushake kubigereranya na genocide yakorewe abatutsi.
      kuko iyo inkotanyi ziza zishyira kuri list umuhutu wese ,zikaka indangamuntu zigashyiraho barriers mu mihanda ngo hatagira ucika nkuko interahamwe na ex far zabigenje,ahoho nanjye najyaga kuvuga ko abo banyarwanda bapfuye bazira ko ari abahutu ariko si ko byagenze, ariko abatsinzwe n aba rutuku babafashaka bumvise ko kubyitirira ko ari genocide ya abahutu byatuma duceceka kuvuga genocide yakorewe abatutsi kuko badashaka kumva tuvuga amabi n ubunyamaswa bwabo, bityo bakkumva ko bizafatwa nkaho ari kimwe kuri kimwe tugaceceka, ariko burya niyo twaceceka amabuuye azavuga,kuko byabaye ku manywa y ihangu isi n ijuru bireba, so twe niduceceka Uwiteka azahagurutsa abazayavuga bandi kuko ari isomo ku kiremwa muntu ridashobora kwibagirana

      • keza ibyo wanditse byinshi ndabona nta kiza bizanira abanyarwanda bikigihe kuko ushobora kuba wabakina kumubyimba.

  • Bonesha, uba mu Rwanda? Cangwa uba hanze y’Urwanda. Ibyo uvuga birababaje kandi biteye agahinda. Urumurwayi ukeneye kuvuzwa. Ikimbabaje, nuko ukuri ukuzi ariko kukuremereye. Uraremerewe pe. Ntaco urumva, ntaco urabona uracyari mu mwijima. Hari umugani mukinyarwanda uvyga uti:
    GUTEGA UMUTEGO IKIGURUKA KIWUREBANI UKURUSHYWA N’UBUSA. Nawe rero urarushywa nubusa, emera uvuzwe kandi wemere unywe umuti baguha uzakira kuko wakijije benshi. Reka kwinangira umutima. Urakoze. Imana ikwiteho

  • Bonesha, uri urugero rwiza rw’ukuntu u Rwanda rwagushije ishyano! Wakwamiye muri propagande y’ubugome ya Parmehutu na MRND wigumirayo neza neza! Mu kanya uranongeraho ko abatutsi ari abanyamahanga “baje bahobagira inyuma y’imirizo y’inka zabo” nk’uko umwicanyi Kayibanda yabibigishaga! Ngufitiye agakuru rero: ntawe muzongera kwica dore ko amaraso yabarenze kandi uzabigerageza bizamugiraho ingaruka ureke uko mwari mwaramenyereye guhemberwa kwica abatutsi. Ibi ubishyire mu mutwe wawe unabwire abana bawe ushyiramo uburozi wanditse hano ko ubu uwishe umututsi abibazwa, wumvise ?

    • umubwire ko nuwishe uwariwe wese nawe abibazwa ubwo tuzamenya amateka ahamye

  • Njyewe iyi ntumbero bashyize imbere muri kiganiro intera ikibazo.Niba turi kubaka u Rwanda rwejo, ruzira akarenga akarikokose, amoko, akarere, icyenewabo nibindi.Ningombwa kwereka uru rubriruko nyuma yimyaka 21 ko urubyiruko mu gukunda igihugu cyabo bagomba gufata urugero kuri bakuru babo bahaze ubuzima bwabo bakajya kurugamba? Ese urundi rubyiruko rufite imiryango yabo yarwanaga kurundi ruhande yo ntabwo yarwaniraga igihugu, gifite leta, itegekonshinga,igipolisi,ubutabera n’ibindi.Intambara irwanywa n’impande 2.Iri somo riha ikizere ki umwana cyangwa umwuzukuru w’uwatsizwe intambara? ese hano turiyunga ? cyangwa nibya bindi bya nakunesheje sha, ntuzongere.Nyamara n’abandi nibyo baririmbaga kuva muri 1967.Ntawe mbangamiye ariko rimwe narimwe twirinde kugwa mumutego abandi baguyemo mbere yacu.

  • @bonesha, nshimishijwe no gusoma ibitekerezo byawe kuko nsanze hari bagenzi bawe bagifite ubugome bwindengakamere , gusa murabeshya kuko ntimuzakuraho umuntu imana yaremye nta ruhari mwagizemo mwiremwa jye.

    umva neza rero icyo shaka kukumenyesha nabagenzi bawe babicanyi, ko mwayoboka inzira y’amasengesho kugirango imyuka mibi ibavemo kuko mufite ikibazo gikomeye.

  • @minega etc.., sha bavandi mbanje kubashimira kuri ideas mwatanze ku banzi b’gihugu ,ni byiza kuba dufite abntu nkamwe batekereza ahazaza heza h’igihugu , gsa ni byiza kuko bituma mutanga inama kuri abo baba bagifite ibibazo byi myumvire, kandi tuzacyubaka kandi neza.

Comments are closed.

en_USEnglish