Tags : Russia

Perezida wa Philippine, Duterte yongeye kwibasira USA na Perezida Obama

Perezida wa Philippine, Rodrigo Duterte uzwiho kuvuga amagambo akomeye, yatangaje ko igihugu cye yitandukanyije na Leta zunze Ubumwe za America, byari bimaze igihe kirekire bifitanye umubano ukomeye, yaruye yemeza ko yiyunze n’U Bushinwa. Uyu mugabo hari abamugereranya na Donald Trump uhatanira kuzayobora America, ibyo yavuze yabitangarije mu ruzinduko yagiriye mu Bushinwa kuri uyu wa kane […]Irambuye

Syria: U Burusiya burashinja USA kwica abasirikare 62 ba Syria

America n’ibihugu bifatanyije kurwana muri Syria byemeye ko indege zabyo zagabye igitero mu Burasirazuba bwa Syria, aho ingabo z’U Burusiya zivuga ko cyahitanye abasirikare 62 bo mu ngabo za Leta ya Syria barwanyaga intagondwa za IS. Igihugu cya America cyatangaje ko indege zacyo zahise zihagarika ibitero mu gace ka Deir al-Zour zikimenya ko hari ingabo […]Irambuye

U Burusiya na America byumvikanye ku guhagarika imirwano muri Syria

Ibi bihugu by’ibihanganjye byatangaje amasezerano byagiranye ku ihagarikwa ry’intambara muri Syria, imirwano ikazahagarikwa guhera ku wa mbere w’icyumweru gitaha nimugoroba. Muri aya masezerano, Leta ya Syria igomba guhagarika intambara mu bice bizwi ko bigenzurwa n’abayirwanya. U Burusiya na America bigiye gushyiraho itsinda rihuriweho n’impande zombi, rizafasha mu kurwanya imitwe y’abahezanguni bo mu Idini ya Islam […]Irambuye

Uzbekistan: Islam Karimov wari Perezida w’igihugu yapfuye

Nubwo nta rwego rwa Leta muri Uzbekistan ruremeza urupfu rw’uwari Perezida w’icyo gihugu, Turukiya yatangaje ko Islam Karimov wari umaze kugeza ku myaka 78 y’amavuko yatabarutse. Karimov yajyanywe mu bitaro igitaraganya mu cyumweru gishize nyuma yo gufatwa n’indwara yo guturika imitsi yo mu bwonko, Leta ya Uzbekistan yatangaje ko arembye. Kuri uyu wa gatanu Minisitiri […]Irambuye

U Rwanda rwatangiye iperereza kuri “Project Sauron” imaze imyaka 5

Inzobere zo mu bigo mpuzamahanga bya Kaspersky Lab na Symantec bagaragaje umushinga w’ikoranabuhanga wiswe “Project Sauron” ukoresha ikoranabuhanga mu butasi bw’ibanga, ukaba ngo utata u Rwanda, Uburusiya, Irani, Ubushinwa n’Ubutaliyani. U Rwanda rwatangiye iperereza kuri uyu mushinga. Project Sauron, ni umushinga ukoresha ikoranabuhanga ryo kwinjira muri mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga by’abandi nta burenganzira ubifitiye ukaba […]Irambuye

U Burusiya bugiye kuzasohora raporo kuri Satellites z’ubutasi za USA

Hashize imyaka irenga 20 ibyitwaga Intambara y’Ubutita (Cold War cyangwa Guerre Froide) irangiye hagati y’ibihugu by’ibihangange byarushanwaga kugira ijambo rikomeye ku Isi. Abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga bemeza ko iyi ntambara yimukiye mu kirere aho ibi bihugu byombi bikomeje kwerekana ko birushanwa kohereza ibyogajuru mu gutata Isi no kwerekana ikoranabuhanga rihambaye. U Burusiya buratangaza ko mu […]Irambuye

Germany: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yashinje NATO gushotora U Burusiya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Budage Frank-Walter Steinmeier yanenze cyane imyitozo Amaerica ihuriyeho n’ingabo z’U Burayi mu Burayi bw’Uburasirazuba ko igamije gushotorana. Steinmeier yavuze ko imyitozo ya NATO yatangijwe muri uku kwezi ibangamiye cyane umutekano w’akarere ndetse ikaba ishobora kubyutsa amakimbirane n’U Burusiya. Yavuze ko ingabo za NATO zagakwiye gusimbuza imyitozo ibiganiro byinshi bigamije kumvikana n’U […]Irambuye

Dr Mukankomeje Urukiko rumukatiye gufangwa iminsi 30 by’agateganyo

Kuri uyu wa gatanu, mu isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha Dr Rose Mukankomeje umuyobozi Mukuru w’ikigo REMA, akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, urukiko rumukatiye gufungwa iminsi 30 by’agateganyo. Ku isaha ya Saa tanu n’iminota itanu nibwo abacamanza bari binjiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo,  basubiramo ingingo z’amategeko ajyanye n’ibyaha Dr Mukankomeje aregwa n’ibyo […]Irambuye

Russia: Impanuka y’indege yahitanye 62

Indege itwara abagenzi yasandariye mu majyepfo y’U Burusiya mu mujyi wa Rostov-on-Don, ihitana abagenzi 55 n’abandi barindwi bari abakozi bayo. Iyi ndege ya FlyDubai Boeing 737-800, yari iturutse mu mujyi wa Dubai, yataye umuhanda w’ikibuga cy’indege ubwo yari igiye kugwa hari ku isaha ya saa 03:50 (00:50 GMT) kuri uyu wa gatandatu. Nta mpamvu zindi […]Irambuye

en_USEnglish