Tags : RSB

Kigali: Harasozwa inama ivamo umuti w’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri Afurika

*Iki cyemezo kitezweho gukuraho inzitizi z’ubuziranenge mu bucuruzi mpuzamahanga Kuri uyu wa Gatatu i Kigali harasozwa inama y’iminsi ibiri y’umuryango nyafurika ushinzwe ubuziranenge yigaga uko hajya hatangwa icyemezo nyafurika cy’ubuziranenge muri buri gihugu. Iki cyemezo kitezweho guhagarika ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge muri muri Afurika. Igihugu gihawe iki cyemezo giherutse guhabwa u Rwanda kiba gifunguriwe imiryango […]Irambuye

Abanyarwanda ngo barajijuka buhoro buhoro ku buziranenge bw’ibicuruzwa

Amategeko y’ubucuruzi yemerera umuntu wese kuzana ibicuruzwa ku isoko atabanje kubiha ikigo gisuzuma ubuziranenge ngo kibipime, ibi bikaba byatuma hari ingaruka zivuye ku bicuruzwa bitujuje ubuziranenge byacurujwe muri rubanda. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge kivuga ariko ko abanyarwanda buhoro buhoro bagenda bajijukira ko bakwiye gukoresha ibintu bifite ubuziranenge. Raymond Murenzi uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (Rwanda […]Irambuye

RSB yiyemeje kujya ishyiraho ‘standards’ zishingiye ku bushakashatsi yikoreye ubwayo

Mukunzi Antoine ushinzwe ubushakashatsi na za laboratories mu Kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB yabwiye abanyamakuru ko ikigo akorera kiyemeje gutangira gahunda ihoraho yo gukora ubushakashatsi ku bibazo biri mu buhinzi, ubworozi n’ahandi kugira ngo ijye ishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ashingiye ku byavuye mu bushakashatsi yikoreye ubwayo idashingiye ku byanditswe n’ibindi bigo byo mu mahanga. Hari mu […]Irambuye

Abatunganya ibiribwa barasabwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuziranenge bw’ibiribwa, kuri uyu wa 14 Ukwakira, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB cyasabye abatunganya ibiribwa kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge. Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge, RSB kivuga ko ibigo bitunganya ibiribwa n’ibinyobwa mu Rwanda bifite ibyangombwa (certificate) by’amabwiriza yo kugeza ibicuruzwa ku masoko mu Rwanda ari 14 gusa. Umuyobozi w’agateganyo wa RSB, Murenzi Raymords avuga […]Irambuye

RSB n’ikigo cyo muri America, IEEE bagiranye amasezerano y’imikoranire

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo gikorera muri America gishizwe gushyiraho amabwiriza y’ikoranabuhanga, itumanaho n’isakazabumenyi (IEEE, Institute of Electrical and Electronics Engineers), ayo masezerano harimo ko u Rwanda ruzajya rugira uruhare mu mabwiriza agenderwaho mu bijyanye n’ubuziranenge uyu muryango ukoreramo, kandi ukazajya unafasha mu mahugurwa. Mu busanzwe u Rwanda rwagiraga ikibazo mu kugenzura ibikoresho […]Irambuye

RSB ifite impungenge kuri laboratoire zitanga ibipimo by’ibinyoma

Mu kiganiro n’Abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyerekanye impungenge gifitiye izindi laboratoire ziri mu gihugu  zitanga ibipimo bitanga amakuru y’ibinyoma ku buryo bishobora gushyira ubuzima bw’Abanyarwanda mu kaga. Mu gusura zimwe muri laboratoire za RSB, Abanyamakuru beretswe laboratoire ishinzwe gupima ibikoresho by’ubwubatsi, ishami rishinzwe ibipimo fatizo bijyanye na dimension. Baneretswe kandi […]Irambuye

Abacuruzi bakoresha iminzani itujuje ubuziranenge nkana bakiba abaguzi – RSB

Kuva kuri uyu wa mbere, inzobere mu bipimo zikorera mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuziranenge ‘RSB’ barimo guhugurwa mu rwego rwo kureba uko bakongera ibikorwa by’ubugenzuzi bukikoresho bipima bikoreshwa mu bucuruzi nk’iminzani, amapombo ya Lisansi, ibikoresho byo kwa muganga n’ibindi, dore ko ngo hari ababiyobya nkana kugira ngo bahuguze abaguzi babagana. Mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge […]Irambuye

en_USEnglish