Digiqole ad

RSB yiyemeje kujya ishyiraho ‘standards’ zishingiye ku bushakashatsi yikoreye ubwayo

 RSB yiyemeje kujya ishyiraho ‘standards’ zishingiye ku bushakashatsi yikoreye ubwayo

Dr Clement Bitwayiki wigisha Food Sciences technology muri Kaminuza y’u Rwanda

Mukunzi Antoine ushinzwe ubushakashatsi na za laboratories mu Kigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge, RSB yabwiye abanyamakuru ko ikigo akorera kiyemeje gutangira gahunda ihoraho yo gukora ubushakashatsi ku bibazo biri mu buhinzi, ubworozi n’ahandi kugira ngo ijye ishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ashingiye ku byavuye mu bushakashatsi yikoreye ubwayo idashingiye ku byanditswe n’ibindi bigo byo mu mahanga.

Dr Clement Bitwayiki wigisha Food Sciences technology muri Kaminuza y’u Rwanda

Hari mu nama nyungurabitekero ku buziranenge bw’ifu y’ibinyampeke bitandukanye cyane cyane ibigori kuko bikorwamo ibintu byinshi (umutsima, amandazi, inzoga n’ibindi).

Ibi ngo bizafasha mu gutanga amabwiriza ashingiye ku kuri  kw’ibibazo biri mu Rwanda mu nzego zitandukanye zikeneye ubuziranenge nk’ubuhinzi, ubworozi n’inganda.

Mukunzi avuga ko mu Rwanda ibinyampeke by’aho bimeze neza ariko ngo nta byera ngo de, kuko hari igihe bamwe mu bahinzi bajya bajyana umusaruro w’ibinyampeke bitumye neza kubera kubura ibikoresho byumisha byabugenewe ariko ngo muri rusange ibintu bihagaze neza.

Dr Clement Bitwayiki wigisha Food Sciences technology muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ikoranabuhanga yabwiye Umuseke ko ikibazo kiri mu binyampeke akenshi giterwa n’uko gupakira, kubika no kuvanga amoko y’ifu bitita cyane ku buhehere (humidity) bw’umwuka uba ukikije aho hantu kandi ngo uyu mwuka ushobora gutuma hazamo agahuyu.

Aka gahuyu n’ibindi bibazo bishobora guturuka mu kubika nabi ifu ngo bigenda bigira ingaruka mbi ku baturage barya cyangwa banywa ibikozwe mu moko y’ifu yahuye nako.

Dr Bitwayiki avuga ko ikindi kibazo gihari ari uko abaturage bamwe na bamwe batazi ko ari bibi gutereka imifuka irimo ifu hasi kuri sima kuko ngo ubukonje buva muri sima bugira ingaruka ku mwimerere w’ifu.

Yasabye ko byaba byiza  bagiye babanza gusasa imbaho zigiye hejuru gato kugira ngo ifu itaza guhura na sima mu buryo bworoshye.

Umwe mu bacuruza ibinyampeke witwa Alain Nzitatira yemera ko hari ubwo babona umusaruro w’ibigori bitumye neza, ibi bikagira ingaruka mu kubihunika. Ibi ngo biterwa n’amikoro make yo kugura ibyuma byumisha neza.

Mu kigo cyabo cyitwa Rwanda Grains and Cereals Corporation Ltd basanze ibigori ari byo bifite kiriya kibazo.

Nzitatira avuga ko bagerageza kubyumisha mu buryo bugezweho mu mahunikiro yabo ari mu turere dutandukanye nka Nyanza, Gatsibo, Nyagatare na Musanze.

Mu bihembwe bitatu by’ihinga (A, B na C) ngo igihembwe cya mbere ni cyo kibaha umusaruro mwiza kuko ngo babona toni ibihumbi bitanu (5ooo T) z’ibigori.

Mukunzi yasabye abahinzi kurushaho gukorana naba agronomes kugira ngo bahinge bakurikije amabwiriza y’ubuziranenge, basarure neza, bahunike neza bityo babashe kugurisha ku masoko, za restaurants, hotels no ku isoko mpuzamanga ibiribwa bifite ubuziranenge bwemewe.

Ibi nibitaba ngo bizatuma kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi cyangwa ku bworozi bikomeza kogorana kubera kudakurikiza amabwiriza y’ubuziranenge asabwa ku masoko akomeye.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish