Tags : NCC

Duca ku bana bikorejwe amatafari bavunika ngo umwana arimo arakora

Kuri uyu wa kane mu kiganiro n’abanyamakuru hagarutswe ku burenganzira bw’umwana n’uko agomba kurindwa gukoreshwa imirimo ivunanye, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yavuze ko buri Munyarwanda arebwa no kurinda umwana, kuko ngo hari ubwo abantu bakuru banyura ku mwana wikorejwe ibimuvuna bakikomereza ngo umwana arimo arakora. Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta UWIZEYE Judith yavuze ko […]Irambuye

Minisitiri Nyirasafari yifuza ko buri mudugudu ugira irerero

*Ngo mu irerero umwana atozwa ikinyabupfura, kubana no gukina n’abandi… Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yifuza ko muri buri mudugudu haba irerero ry’abaturage aho ababyeyi bajya basiga abana mu gihe bagiye mu mirimo. Ngo niho hantu haba hari umutekano wizewe umubyeyi asiga umwana kuko atozwa ikinyabupfura, gukina no kubana n’abandi, agahabwa indyo yuzuye kandi […]Irambuye

Ikibazo cy’inzererezi: Ngo hananiranye ababyeyi si abana

*Ngo nticyakemuka abantu bataracengerwa no kuringaniza urubyaro, *Abitwaza ko abana ari umugisha bakabyara abo badashoboye baranengwa… Kominisiyo y’igihugu y’abana na bamwe mu bita ku bana bavuga ko ikibazo cy’abana b’inzererezi gikwiye kureberwa mu ndorerwamo y’ubumenyi bwa bamwe mu babyeyi bakomeje kubyara abo batabasha kurera aho kukirebera mu kunanirana kw’abana. Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye no gushakira […]Irambuye

Mu burere bw’abana b’u Rwanda harimo icyuho cyo kutaganira na

*Leta yatanze amahirwe ku bana bose ngo bige, bakwiye kuyakoresha, *Ababyeyi bakwiye kuganira n’abana bakamenya ibyo bifuza…. Kuri uyu wa kane tariki 8 Ukuboza, mu Nteko Nshingamategeko haraberamo Inama Nkuru y’Abana ku nshuro ya 11, Perezida w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, Hon Donatile Mukabalisa, yasabye abana kuzirikana inshingano bafite yo kwiga, asaba ababyeyi kubaganiriza. Bose hamwe […]Irambuye

Kuki umubyeyi yategereza kwita ku mwana ari uko ubuzima bwe

Abana benshi bafite ubuzima bubi, impamvu nyamukuru ni ababyeyi badakurikirana ubuzima bw’abana umunsi ku munsi maze bakazatakaza akayabo k’amafaranga babavuza. Rimwe na rimwe abana bakaba bafatwa n’indwara zikanabahitana. Family Watching TV yo mu Bwongereza yatangaje ko umwana umwe (1) muri batanu (5) ku Isi afite ibibazo by’ubuzima cyane cyane imirire mibi. Ahanini bigaterwa n’ababyeyi badakurikiranira […]Irambuye

Inama y’Abaminisitiri yeguriye ingomero nto z’amashanyarazi abikorera

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yaraye iteranye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ko ingomero nto z’amashanyarazi zegurirwa abikorera kugira ngo barusheho kuzicunga, ndetse inemerera abashoramari kuzabyaza amashanyarazi imwe mu mishinga y’ingomero ntoya z’amashanyarazi ihari. Ingomero nto z’amashanyarazi zeguriwe abashoramari mu buryo bukurikira: Carera- Ederer & Tiger Hubert Heindl yeguriwe urugomero rw’Agatobwe, […]Irambuye

Gicumbi: Aborozi barasabwa kugemura amata bakibuka no gusigira abana

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kunywa amata, Umushinga wa USAID witwa SHISHA WUMVA urasaba abaturage b’i Gicumbi, kubungabunga amata no kudakunda amafaranga cyane kurusha ubuzima bwabo, n’ubw’abana babo ngo kuko byagaragaye ko aborozi bagemura amata yose ntihagire ayo basiga yo kunywa. Akarere ka Gicumbi ngo ni ko kabonekamo umusaruro w’amata kurusha utundi turere tw’igihugu, ariko […]Irambuye

Egypt: Umwarimu arashinjwa gukubita umunyeshuri kugeza apfuye

Mu mujyi wa Cairo, umwana w’umuhungu yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye na mwarimu nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi muri icyo gihugu. Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko yitabye Imana ku cyumweru nyuma yo kuba yari yakubiswe bikomeye na mwarimu we ku wa gatandatu nk’uko byatangajwe. Mu Misiri ngo hatangiye iperereza kugira ngo uburyo uwo mwana […]Irambuye

en_USEnglish