Digiqole ad

Kuki umubyeyi yategereza kwita ku mwana ari uko ubuzima bwe bugeze mu kaga?

 Kuki umubyeyi yategereza kwita ku mwana ari uko ubuzima bwe bugeze mu kaga?

Umwana akina

Abana benshi bafite ubuzima bubi, impamvu nyamukuru ni ababyeyi badakurikirana ubuzima bw’abana umunsi ku munsi maze bakazatakaza akayabo k’amafaranga babavuza. Rimwe na rimwe abana bakaba bafatwa n’indwara zikanabahitana.

Family Watching TV yo mu Bwongereza yatangaje ko umwana umwe (1) muri batanu (5) ku Isi afite ibibazo by’ubuzima cyane cyane imirire mibi. Ahanini bigaterwa n’ababyeyi badakurikiranira hafi ubuzima bw’abana babo.

BBC yagiranye ikiganiro na Prof Mary Rudolf umujyanama wa Leta y’u Bwongereza ku bijyanye n’ubuzima bw’abana.

Prof Rudolf agira ati “Ababyeyi benshi bita ku buzima bw’umwana igihe bigaragara ko ubuzima bwe buri mu kaga nk’igihe yananutse cyangwa abyibushye cyane birenze urugero.”

Ariko inama itangwa yatuma abana barushaho kugira ubuzima bwiza, ni uko ababyeyi baha agaciro ubumenyi bwo kwita ku buzima bw’umwana cyane cyane imirire iboneye y’umwana ngo arusheho kugira ubuzima bwiza.

Inzobere mu by’ubuzima bw’abana zemeza ko iyo umwana agize ibibazo by’imirire mibi bituma agira intege nke z’umubiri, ubwenge buke ndetse n’imico mibi.

Birakwiye ko ababyeyi bamenya ibiryo n’ibinyobwa bakwiye kugaburira abana. Bakamenya urugero babagaburiraho ndetse n’igihe cyiza cyo kubagaburiraho.

Ni byiza kugaburira umwana imbuto nk’imineke, amaronji (amacunga), imyembe, amatunda aho kumuha imitobe y’imbuto yanyujijwe mu ruganda (juice).

Umwana akwiye kugaburirwa ibikomoka kuri soya nk’amata, igikoma na tofu kuko birimo intungamubiri nk’iziba mu mata y’inka n’inyama.

Nyuma yo kugaburirwa umwana, akeneye gukina, agakora n’uturimo tworoheje hakurikijwe imyaka afite, umwana anakeneye kuruhuka.

Abana ni bo bayobozi, abaganga, abacamanza, abashyizwe umutekano, abashoramari b’ejo hazaza n’izindi nzego zose zifitiye Isi akamaro. Ni yo mpamvu ubuzima bwabo bukwiye kwitabwaho kurusha ibindi byose mu muryango.

MAHIRWE Patrick

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Ni ukuri.

  • ariko bikwiye guhinduka cyane pee!!!!

  • Nibyo kabisa, kenshi twitwaza ko ari amafaranga menshi bigatuma habaho ingaruka mbi zigihe kirekire nyinshi cyane,dukomeze dufatanye twese hamwe tudahariye ubuyobozi gusa dukangirire ababyeyi kwita ku mirire ya bana bacu.murakoze cyane Patric&umuseke.

    • Kabisa Bonny nanjye ndumva aribyo Patrick yakoze cyane iyaba ababyeyi bose basomye iyi nkuru byagira icyo bihindura ku buzima bw’abana babanyarwanda. kandi nibo u Rwanda ruhanze amaso mu myaka iri imbere. murakoze cyane!

Comments are closed.

en_USEnglish