Abaturage bo mu kagari ka Kiyanzi, Umurenge wa Nyamugali, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe no gukoresha amazi mabi kuko bavoma mu mugezi w’Akagera kandi na bwo bikabasaba kuzinduka kugira ngo batanguranwe amazi ataraba ibirohwa. Bavuga ko mu bihe nk’ibi by’izuba badapfa kubona amazi yo gukoresha kuko bashobora gukora urugendo rw’ibilometero biri hagatai ya […]Irambuye
Tags : Kirehe District
Mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe abaturage baravuga ko bari bababwiye ko bazagezwaho amashanyarazi ariko amafaranga y’ibikoresho bakagenda bayishyura buhoro buhoro none bari kwishyuzwa buri gikoresho bari kugezwaho nka mubazi (cash power) n’ibindi. Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Bisagara na Rwayikona bavuga ko mbere y’uko hatangira imirimo yo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi […]Irambuye
Mu kagali ka Curazo mu murenge wa Gatore, mu karere ka Kirehe haravugwa abagizi ba nabi bitwikira amajoro bakajya kwiba mu ngo z’abaturage. Ngo aba bagizi ba nabi ntibakangwa n’abanyerondo kuko iyo bahuye bahangana Aba bagizi ba nabi bitwikira ijoro ngo baba bafite intwaro gakondo nk’imihoro, abatuye muri aka gace bavuga ko ibi bisambo bitagira […]Irambuye
Bamwe mu batuye mu nkengero z’inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka kirehe baravuga ko bakorerwa ubujura bw’imyaka yo mu mirima n’amatungo, bakavuga ko bakeka ko bukorwa na bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi basohoka bakaza kubiba. Aba baturiye inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi bavuga ko ubu bujura budakorwa n’izi mpunzi […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe baravuga ko babuze aho guhinga kuko Leta yafatiriye ubutaka bwabo ikabuteramo ikawa. Ubuyobozi buvuga ko izi kawa zatewe mu nyungu z’abaturage buvuga ko aba baturage badakwiye kuvuga ko babuze aho bahinga kuko izi kawa ntawababujije kuzihingamo mu gihe zitarakura. Bamwe muri aba baturage […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe baravuga ko barambiwe urugendo rurerure bakora bajya kwivuza dore ko bagenda n’amaguru ibilometero 20 bajya ku ivuriro ry’i Ntaruka cyangwa I Nasho (ni ho hari amavuriro yitwa ko ari hafi). Bakavuga ko bafite ubushake bwo kwiyubakira ivuriro ribegereye ariko ko babuze ubufasha bwa […]Irambuye
Abaturage bo mu kagari ka Rugarama, Umurenge wa Mushikiri, mu Karere ka Kirehe barashinja ubuyobozi bw’akagari kabo kubahitiramo ibikorwa bitabafitiye akamaro kandi bukabikora mu mafaranga y’ubudehe ngo aho bayakoresha batabanje kubagisha inama. Ibi bije nyuma y’aho aba baturage bazaniwe amazi meza muri aka kagari gusa akaba yarapfuye atamaze kabiri, kugeza ubu impombo hamwe na hamwe […]Irambuye
Bamwe mu bahinzi b’amashyamba bo mu murenge wa Nasho, mu karere ka Kirehe baravuga ko ubutaka bari basanzwe bahumbikamo ingemwe leta yahashyize imashini zo kuhira, ngo bakaba bafite impungenge z’ingaruka zishobora kuzaterwa no kuba batari gutera ibiti, ndetse ko hari n’ibyo baherutse gutegekwa kurandura. Aba baturage bavuga ko biteguye kuzahura n’ibiza biturutse ku kuba mu […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gahara, mu karere ka Kirehe bavuga ko basabwa gutanga ruswa y’ibihumbi 10 kugira ngo bahabwe inka zitangwa muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ yatangijwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Aba baturage biganjemo abo mu kagari ka Murehe bavuga ko iyo umuntu amaze gutombora kuzahabwa inka muri iyi gahunda […]Irambuye
Mu Murenge wa Kigina, mu Karere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda, haravugwa ruswa mu kubona inguzanyo ya VUP aho bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Rwanteru, batubwiye ko bemezwa na komite y’umurenge ibishinzwe, nyuma ngo hakaza abandi babasaba Ruswa kugira ngo imishinga yabo igezwe muri SACCO bahabwe inguzanyo. Aba baturage barashyira mu majwi […]Irambuye