Johnny McKinstry wari umaze umwaka n’igice atoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ yemeje ko yahagaritswe ku mirimo ye, ndetse ashimira n’abo bakoranye. Ati “Byari icyubahiro kuba umutoza mukuru w’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda.” Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 17 Kanama 2016, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, umunya-Ireland Johnathan McKinstry yirukanwe. […]Irambuye
Tags : Johnny McKinstry
Mu gihe ikipe y’igihugu Amavubi ishobora kuzakina na Ile Maurice idafite rutahizamu Jacques Tuyisenge kubera ibibazo by’imvune, hashobora kwitabazwa Uzamukunda Elias bita ‘Baby’, ukina muri Le Mans y’aba ‘Amateur’ mu Bufaransa. Nyuma yo gukurikirana abakinnyi b’abanyaRwanda bakina muri Africa umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry yabwiye Umuseke ko ari no gukurikirana abakinnyi be bakina iburayi, harimo Nirisarike […]Irambuye
Mbere yo guhamagara abakinnyi bazakina n’ibirwa bya Maurice mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika “AFCON 2017, umutoza w’Amavubi Johnny McKinstry agiye kujya kureba imikino y’abasore be bakina muri Tanzania na Kenya. Mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe, Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ‘Amavubi’ izakomeza imikino yo gushaka itike […]Irambuye
Intsinzi y’Amavubi kuri Congo Kinshasa iracyari kwishimirwa cyane i Rubavu n’ahandi hatandukanye mu Rwanda, wari umukino wa gicuti amakipe yombi ari kwitegura CHAN 2016. Ni umukino warebwe n’abantu barenga ibihumbi 10 n’abandi ibihumbi byinshi bakurikiraga kuri Televiziyo. Abantu benshi cyane muri Stade bashobora kuba bari Abanyecongo, ubwo indirimbo z’igihugu byombi zaririmbwaga iya Congo yumvikanye cyane […]Irambuye
Kuri iki cyumweru tariki 03 Mutarama 2016 Umuseke wasuye ikipe y’igihugu Amavubi, aho iri gukorera umwiherero mu karere ka Rubavu. Ni mu gihe habura iminsi 12 ngo igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina mu bihugu byabo, CHAN 2016 itangire mu Rwanda. Umutoza w’iyi kipe avuga ko afite abakinnyi beza benshi ku buryo guhitamo 23 azifashisha […]Irambuye
Darren Wiltshire na Alex McCarthy biyongereye muri staff ikurikirana ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasubukuye umwiherero wo kwitegura imikino y’igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo, CHAN. Kuri uyu wa Mbere nibwo abakinnyi 32 b’Amavubi bitegura CHAN basubiye mu mwiherero nyuma yo gufata ikiruhuko gito cy’iminsi mikuru. Uretse umutoza mukuru Johnny McKinstry ndetse na […]Irambuye
Yitegura amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016, Amavubi arajya muri Maroc mu mwiherero w’iminsi 10. Aha azahahurira n’ikipe y’igihugu ya Burkina Faso bakine bya gicuti nk’uko byemezwa n’umutoza w’Amavubi. Tariki ya 04 Ukwakira nibwo Amavubi azaba atangiye kwitoreza mu mujyi wa Rabat. Biteganyijwe ako aba bazahakina imikino ibiri ya gicuti na […]Irambuye
26 Werurwe 2015- umutoza mushya w’ikipe y’igihugu Amavubi Jonny McKinstry amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 18 azajyana gukina n’igihugu cya Zambiya mu mukino wa gicuti. Ni umukino uteganijwe kuba kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe i Lusaka kuri Heroes National Stadium. Uyu mukino wa gicuti uri mu rwego rwo gufasha amakipe y’ibihugu byombi kwitegura irushanwa […]Irambuye
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rimaze gutangaza kuri uyu wa gatanu ko Johnny McKinstry umunyaIrland w’imyaka 29 ari we mutoza w’Amavubi, ikipe y’igihugu. Ndetse ngo aragera mu Rwanda kuri uyu wa 22 Werurwe gutangira imirimo. Umurimo we ahanini ni uwo gutegura amarushanwa ya CHAN 2016 azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016 ndetse no gufasha […]Irambuye