Intsinzi y’Amavubi kuri Congo Kinshasa iracyari kwishimirwa cyane i Rubavu n’ahandi hatandukanye mu Rwanda, wari umukino wa gicuti amakipe yombi ari kwitegura CHAN 2016. Ni umukino warebwe n’abantu barenga ibihumbi 10 n’abandi ibihumbi byinshi bakurikiraga kuri Televiziyo.
Abantu benshi cyane muri Stade bashobora kuba bari Abanyecongo, ubwo indirimbo z’igihugu byombi zaririmbwaga iya Congo yumvikanye cyane abantu benshi bayiririmba kurusha iy’u Rwanda. Umutoza w’Amavubi yavuze ko ibi byabatunguye cyane ndetse byabashyize ku gitutu muri uyu mukino uruhasho gukomera.
Wari umukino ufunguye kandi unogeye ijisho, warangiye uko buri munyarwanda abyifuza kuko Amavubi yaherukaga gutsinda Congo Kinshasa muri CAN 2014 igitego cya Said Abed Makasi w’i Bukavu. Icy’uyu munsi cyatsinzwe na Jacques Tuyisenge.
Muri CHAN u Rwanda ruri mu itsinda A, Congo iri mu itsinda B rizakinira i Huye.
Aya ni amwe mu mafoto yaranze uyu mukino:
Photos/R.Ngabo/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Murakoze cyane kutugezaho uko umupira w’amavubi na Congo uko wagenze!amavubi muri CHAN ndabona azabikora.
nakomereze aho tuyarinyuma
Congs! Ku mavubi ,urugendo rurakomeje bongere imbaraga bazatambukane umucyo muri CHAN
Amavubi tuyari inyuma ibyiza bize iwacu
Comments are closed.