Amavubi agiye kwitoreza muri Maroc aho azakina na Burkina Faso
Yitegura amarushanwa ya CHAN azabera mu Rwanda mu ntangiriro za 2016, Amavubi arajya muri Maroc mu mwiherero w’iminsi 10. Aha azahahurira n’ikipe y’igihugu ya Burkina Faso bakine bya gicuti nk’uko byemezwa n’umutoza w’Amavubi.
Tariki ya 04 Ukwakira nibwo Amavubi azaba atangiye kwitoreza mu mujyi wa Rabat.
Biteganyijwe ako aba bazahakina imikino ibiri ya gicuti na Burkina Faso ku itariki 09 Ukwakra ndetse na tariki 13 Ukwakira aho bashobora gukina n’ikipe y’igihugu ya Maroc cyangwa Tunisia nk’uko bitangazwa n’umutoza Johnny McKinstry.
Uyu mwongereza utoza Amavubi yabwiye Umuseke ko iriya minsi 10 bazamara muri Maroc ari ingenzi cyane mu kwitegura ririya rushanwa rizabera mu Rwanda hagati ya tariki 14 Mutarama na 07 Gashyantare 2016.
McKinstry ati “Ntabwo byoroshye kwitegura irushanwa rikomeye rihuza Afurika yose. Birushaho gukomera iyo uzaryakira.
Bivuga ko tuzaba dufite igitutu imbere y’abakunzi bacu. Niyo mpamvu tugomba kwitegura uko bishoboka kose.
Ni amahirwe kuri njye no ku bakinnyi kuko tuzabona akanya gahagije ko gukosora amakosa abasore bakoze mu mikino iheruka.”
Uyu mwiherero w’Amavubi uzabera muri Maroc, uzahagarika imikino ya shampiyona izakinwa nyuma y’umunsi wa kane uzakinwa mu mpera z’iki cyumweru.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
9 Comments
Nagerageze arebe ko yahesha u Rwanda agaciro
Ibi ni bipfusha ubusa cash y’igihugu.
Iba batitaye ku bakinnyi bakiri batoya ngo bibe industry ikomeye bagaburirwe bakore imyitozo bagire ibigango bigangamura andi makipe barorere kwaya !!!
Twiyubakire infrastructures.
nibagerageze biminjiremo imbaraga bazatsinde iyi chan noneho bareke gukomeza bababaza abanyarwanda
MUNYARWANDA reka gutukana kuko nabontago baba bishimiye gutsirwa kandi bibaho mubuzima gutsirwa ntakipe bitabaho ahubwo bagerageze bagabanye ntibagatsirwe burigihe nkabadahari sibyo .munyarwanda
bakoze ibishoboka twazitwara neza mu mikono itaha kuko ikipe yacu si mbi cyane, nibashake uko bakomera ku ntsinzi football ikomeze itere imbere
Ikibazo nuko investment iba nyinshi mugihe umusaruro wo ukomeza kujya hasi cyane ku gihugu kikibarirwa mu bikenye cyane kw’ isi.
mureke abana bitegure neza,maze natwe tubajye inyuma tubatera umwere.
mureke abana bitegure neza,maze natwe tubajye inyuma tubatera umwete.
Tubifurije itsinzi Imana izabafashe murugendo rutoroshye bagiyemo , Izabagende imbere baheshe U Rwanda ishema
Comments are closed.