Abanyamategeko bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa mu Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) biyemeje kuzacunga neza amasezerano Leta igirana n’ibindi bigo byigenga no kurinda ibihombo biterwa n’imanza zitateguwe neza. Aya mahugurwa yasojwe ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, i Nyanza ku cyicaro gikuru cy’iri shuri. Ndayisaba […]Irambuye
Tags : ILPD
Kuri uyu wa gatanu tariki 02 Ukwakira 2015, Umuyobozi w’urugaga rw’abavoka mu Rwanda yatangije ku mugaragaro icyiciro cy’abanyamategeko 40 biga amasomo y’ubumenyingiro mu by’amategeko (Legal Practice) azajya atangwa muri week-end. Aba banyeshuri bazajya baza kwiga muri week-end baturuka mu karere ka Muhanga, Nyamagabe, Huye, Rusizi na Nyanza. Aya masomo amara amezi icyenda hakiyongeraho amezi atatu […]Irambuye
*Abashakanye bitemewe n’amategeko ngo ntibakwiye kwirengagizwa *Amategeko agendanye n’uburinganire ngo akwiye kuvugurwa agasobanuka *Icyakora ngo abagore banditse ku butaka bw’imiryango yabo bariyongereye Ishuri rikuru ryigisha amategeko ILPD riherereye mu karere ka Nyanza kuri uyu wa gatatu ryamuritse ubushakashatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa muri rusange bataramenya uburenganzira bafite ku butaka bituma havuka amakimbirane mu miryango ndetse […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga, nibwo umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), Aimable HAVUGIYAREMYE yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’abiga ubumenyi ngiro mu by’amategeko (Legal Practice) i Nyanza mu ku cyicaro gikuru cy’iri shuri, iki cyiciro kigizwe n’abanyamahanga 48 n’Abanyarwanda 15. Umuyobozi w’agateganyo wa ILPD yibukije abanyeshuri ko […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 20 umushinga w’Abaholandi witwa NICHE Project wari umaze imyaka itanu ukorana n’ishuri ry’igisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) washoje imirimo yawo, ushimirwa umuganda wawo ku kibazo cy’ubutabera mu Rwanda ndetse ko usize hari intambwe igaragara itewe n’iri shuri mu kwigisha amategeko abanyamwuga. Johnston Busingye Minisitiri w’Ubutabera yashimiye cyane leta y’U […]Irambuye
Kigali: 20/4/2015 Abacamanza baturutse mu bihugu bitanu bigize Umuryango uhuza ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba (EAC), barasuzuma uburyo bwo gukemura amakimbirane n’impaka bishobora kubangamira ubuharirane n’ubucuruzi ku banyamuryango b’ibi bihugu. Prof Sam Rugege watangiye iyi nama izamara iminsi itatu, yavuze ko abacamanza baziga uko imanza z’ubucuruzi zigomba gucibwa, muri uyu muryango wa EAC ngo kuko […]Irambuye
Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and development, LPD) ryatangije amasomo ku bacamanza, abunganira abandi mu mategeko n’abashinjacyaha biganjemo abo mu Ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kubaha ubumenyi buhagije mu mwuga wabo mu gihe cy’amezi 15. Abazarangiza aya masomo bazahabwa icyangombwa (diploma) kibemerera gukora umwuga w’ubucamanza mu Rwanda n’ahandi ku isi. […]Irambuye
Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) ni ikigo giherereye mu mujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, gitanga amahugurwa ku bantu bize amategeko, gitanga impamyabumenyi yemewe isabwa na Leta. Kuki cyashyizweho? ni bande bakigana? Basabwa iki? gitandukaniye he n’amashuri yigisha amategeko? n’ibindi…Umuseke warabikubarije. Ruzindana Alexis ashinzwe amahugurwa, […]Irambuye