Digiqole ad

ILPD yatangije amasomo y’abanyeshuri 63 barimo abanyamahanga 48

 ILPD yatangije amasomo y’abanyeshuri 63 barimo abanyamahanga 48

Ifoto y’abanyeshuri n’abayobozi ba ILPD

Kuri uyu wa kabiri tariki 22 Nyakanga, nibwo umuyobozi w’agateganyo w’ishuri ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), Aimable HAVUGIYAREMYE yatangije ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cy’abiga ubumenyi ngiro mu by’amategeko (Legal Practice) i Nyanza mu ku cyicaro gikuru cy’iri shuri, iki cyiciro kigizwe n’abanyamahanga 48 n’Abanyarwanda 15.

Ifoto y'abanyeshuri n'abayobozi ba ILPD
Ifoto y’abanyeshuri n’abayobozi ba ILPD

Umuyobozi w’agateganyo wa ILPD yibukije abanyeshuri ko ikibazanye atari impamyabumenyi bazahakura gusa ahubwo ko bagomba no kugira byinshi bahigira bizabafasha kunoza umurimo wabo mu rwego rw’ubutabera.

Yagize ati “Iki ni ikintu nkunda kubwira abanyeshuri iyo batangira amasomo hano, ko mutazanywe n’urupapuro tuzabaha rwemeza ko mwize hano ahubwo ko mugomba kuhakura ubumenyi buhagije ku buryo ubabonye mu mirimo amenya ko mwanyuze muri ILPD mutara mwereka urupapuro.”

Me Tite NIYIBIZI Umuyobozi ushinzwe amasomo yibukije abanyeshuri ko igihe kinini bazakimara mu myitozo ngiro y’umwuga kuko aricyo aya masomo yashyiriweho.

Yagize ati “Ntushobora kwiga koga muri piscine wifashishije amasomo yo mu bitabo gusa ngo wicare utuze wiyumvishe ko uzi koga. Bisaba ko winjira mu mazi bakagutoza koga unabikora buhoro buhoro. Natwe rero ni ko tubinjiza mu gukora ibyo muba mwarize muri kaminuza.”

Icyi cyiciro cy’abanyeshuri kigizwe n’abagera kuri 63 barimo batatu baturutse mu gihugu cya Cameroun, 18 baturutse muri Kenya na 27 bavuye muri Uganda, na bagenzi babo bo mu Rwanda 15.

Umubare munini w’abanyamahanga ugaragara muri aba banyeshuri ukaba uri mu bituma abantu bemeza ko iri shuri rikomeye ku rwego mpuzamahanga, mu byo kwigisha amategeko.

ILPD yatangiye mu mwaka wa 2008, kugeza ubu abayinga 500 bamaze kuhakura impamyabumenyi mu byo gushyira mu ngiro amategeko (Diploma in Legal Practice).

Kuri ubu ILPD itanga n’amasomo y’igihe gito (Short courses) mu by’amategeko ku babyifuza bose.

Usibye icyicaro gikuru cyayo giherereye i Nyanza, ILPD ifite ishami mu Mujyi wa Kigali ndetse ikaba yaranatangiye kwigishiriza no mu Karere ka musanze muri INES Ruhengeli.

Aimable Havugiyaremye Umuyobozi w;agateganyo wa ILPD atanga impanuro ku banyeshuri bagize icyiciro gishya
Aimable Havugiyaremye Umuyobozi w;agateganyo wa ILPD atanga impanuro ku banyeshuri bagize icyiciro gishya
Umuyobozi muri ILPD ushinzwe amasomo abwira abanyeshuri uko bazitwara
Umuyobozi muri ILPD ushinzwe amasomo abwira abanyeshuri uko bazitwara
Muri aba banyeshuri harimo abanyamahanga 48 abaturutse muri Cameroon no muri Uganda
Muri aba banyeshuri harimo abanyamahanga 48 abaturutse muri Cameroon no muri Uganda

Audace HIRWA/ILPD

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • This is so good sounding nicely , people from CAMEROUN , EHHHHHHH!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! bivuze ko ILPD Isimbuye ENMA y` abafaransa, ibi nibyo byitwa kwihesha agaciro ……………

  • Ariko hashyirwemo imbaraga hajyemo abanyarwanda benshi

Comments are closed.

en_USEnglish