Tags : ICT

Karongi: Min Nsengimana yanenze abafunga ahagenewe gukoreshereza ikoranabuhanga

Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi mu bukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yanenze abafunga ibyumba mpahabwenge (ni utuzu twubatswe na BDF mu turere). Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyumba mpahabwenge bikingiranwamo ibyuma by’ikoranabuhanga kandi barabibahaye ngo bigirire akamaro abaturage. Yatanze urugero ko ubwo basuraga ahari ibikoresho by’ikoranabuhanga i […]Irambuye

Kubura ikoranabuhanga ku rubyiruko bibababaza kimwe no kubura inshuti cyangwa

Ibibazo byo kwiheba bitewe no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu itumanaho cyane cyane imbuga nkoranyambaga birafata intera. Iyo ingimbi cyangwa umwangavu amaze akanya runaka adakoresha telefoni ye aganira na bagenzi be mu buryo bumwe cyangwa ubundi ngo ashobora kugaragaza ibimenyetso by’indwara yo mu mutwe bita Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD) ikunda gufata abantu nyuma yo gupfusha abo bakundaga. […]Irambuye

Mu Rwanda twiyemeje kutabuza abantu bafite ibitekerezo kugerageza ibintu bishya

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko kumenya ko ibisubizo by’ikoranabuhanga (IT applications) bisigaye biyoboye ubukungu kurusha irindi shoramari ryose, ngo icyo u Rwanda rwiyemeje ni ukutabuza abafite ibitekerezo guhanga ibishya. Mu nama yitwa ‘2017 Commonwealth ICT applications Forum’ ibera i Kigali ikaba yarateguwe na Commonwealth Telecommunications Organization (CTO) na Minisiteri y’Urubyiruko […]Irambuye

Impuguke zaje i Kigali kwiga uko ikoranabuhanga ryahindura ubuzima bw’abatuye

Kuri uyu wa Gatanu i Kigali hateraniye inama ihuje impuguke n’abashoramari baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika  no ku yindi migabane barebera hamwe uko u Rwanda rugiye gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Smart Cities’ y’iterambere ry’abatuye imijyi babifashijwemo n’ikoranabuhanga. Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko u Rwanda rufite ibikenewe byose kugira ngo iyi gahunda […]Irambuye

Karongi: Abo mu burezi bw’imyaka 12 bagenda Km 30 bagiye

Mu bigo bitandukanye byo mu byaro, bifite uburezi bw’imyaka 12 barataka ko batagira ibikoresho bihagije bibafasha mu myigire, bagakora ingendo ndende bajya kubivumba mu bindi bigo bibifite kandi byose ari ibya Leta, mu byo badafite ni Laboratoire ku biga Sciences, Amasomero atabamo imfashanyigisho zigezweho aho bakifashisha izakera n’ibikoresho by’ikoranabuhaga. Umuseke wasuye kimwe mu bigo giherereye […]Irambuye

Abantu bababara mu bujana bw’ibiganza kubera Ikoranabuhanga

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Mark Ciaglia ubaga amagufwa y’ibiganza, bwerekana ko abatuye ibihugu byateye imbere bamara amasaha 23 mu Cyumweru bandika kuri mudasobwa no kuri telefoni zigendanwa. Ibi ngo bituma abenshi mu barwayi avura bari hejuru y’imyaka 40 bagaragaza uburwayi bwo kubabara mu bujana bw’ibiganza n’ibikonjo by’intoki, aribyo abaganga bita arthritis. Ikindi gikomeye muri biriya […]Irambuye

“ICT yinjije 2% muri GDP… si gake” – Minisitiri Nsengimana

29 Nzeri 2014 – U Rwanda ruritegura kwakira inama ivuga ku ikoranabuhanga, ‘Smart Rwanda Days’ kuwa kane no kuwa gatatu muri iki cyumweru, mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’urubyi Jean Philbert Nsengimana yavuze ko ICT yagize uruhare rwa 2% mu musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), yanasobanuye na byinshi ku ruhare rw’ikiranabuhanga mu kwihutisha icyerekezo cy’ubukungu bwubakiye […]Irambuye

Millicom yatangirije mu Rwanda ikigo gishya yise "THINK"

Kuri uyu wa mbere tariki 31 Werurwe, Ikompanyi mpuzamahanga ya Millicom ifite ibigo by’itumanaho bya Tigo, yatangirije mu Rwanda ikigo mpuzamahanga yise “Think” kizafasha Abanyarwanda, Abanyafurika n’ahandi bantu bose muri rusange bafite ibitekerezo by’imishinga y’ikoranabuhanga ishobora guhindura ubuzima bw’abatuye Isi. Think ni ikindi kigo gishya Millicom yahisemo gutangiriza mu Rwanda kubera uburyo u Rwanda rukangurira […]Irambuye

en_USEnglish