Digiqole ad

Denmark yohereje Mbarushimana mu Rwanda kubazwa Jenoside

Mbarushimana Emmanuel, wahoze ari umuyobozi w’amashuri (inspecteur) mu cyahoze ari Komini Muganza Perefegitura ya Butare yagejejwe mu Rwanda mu masaa moya z’ijoro avuye mu gihugu cya Denmark, akaba aje gukurikiranwaho uruhere akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mbarushimana amaze gushyikirizwa Polisi y'u Rwanda
Mbarushimana amaze gushyikirizwa Polisi y’u Rwanda

Mbarushimana Emmanuel yazanywe na Police y’igihugu cya Denmark yari yarahungiyemo, imushyikiriza Police y’u Rwanda.

Alain Mukuralinda, umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nawe wari waje ku kibuga cy’indege muri gahunda zo kwakira uyu ukekwaho Jenoside yavuze ko ubu agiye kuba ari mu maboko ya Police y’Igihugu mu gihe cy’iminsi itanu abazwa ndetse anamenyeshwe ibyaha akurikiranyweho n’uburenganzira bwe.

Hanyuma Police yohereze Dosiye mu Bushinjacyaha, nabwo bukomeze iperereza ryabwo, mu minsi itanu nibuba butarirangije bujye imbere y’umucamanza busabe ko afungwa by’agateganyo, iperereza rikaba ryakomeza kugeza igihe Dosiye izoherezwa mu rukiko kugira ngo urubanza ruburanwe mu mizi.

Mbarushimana ashinjwa kugira uruhare muri jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, no kugambana mu gucura umugambi wa jenoside, ubwicanyi n’itsembatsemba ryakorewe mu cyahoze ari Komini Muganza i Butare.

Mu kwezi kwa 12/2010 nibwo Mbarushimana wahoze ari umugenzuzi w’amashuri yatawe muri yombi i Roskilde ari naho yari afungiwe, ni mu bilometero 35 uvuye mu murwa mukuru Copenhagen.

Uyu mugabo yari atuye muri iki gihugu kiva mu 2001 aho yari yaratse ubuhungiro bwa politiki.

Mukuralinda yabwiye abanyamakuru ko Mbarushimana akekwaho kuba yaragize uruhare mu gucura umugambi wa Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibibishamikiyeho.

Aturutse Denmark ariko akaba yoherejwe nyuma y’imyaka igera kuri ibiri nyuma yo kuburana kugira ngo iki cyemezo cyo kumwohereza kidafatwa, akaba yarageze no mu rukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’Uburayi aburana kugira ngo atoherezwa mu Rwanda.

Alain Mukuralinda yavuze ko bishimiye iki gikorwa, gusa ngo igikuru ni uko abakurikiranyweho Jenoside bose bazaburanishwa hatitawe ku gihugu baburanishirijwemo.

U Rwanda rwasabye kohererezwa Mbarushimana tariki 29 Gashyantare 2012, ubutabera bwa Denmark bukaba bwaremeje ubusabe bw’u Rwanda tariki 06 Ugushyingo 2013.

Mbarushimana aje asanga abandi banyarwanda bohererejwe u Rwanda barimo Leon Mugesera woherejwe na Canada n’abandi babiri boherejwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha barimo Bernard Munyagishari n’abandi.

Urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda kandi rukaba rwanashyikirije amadosiye atanu u Rwanda ariko y’abantu bataratabwa muri yombi.

Yitegerezaga ahantu hose iruhande rwe
Yitegerezaga ahantu hose iruhande rwe
Areba abanyamakuru bari baje kureba uko agezwa mu Rwanda
Areba abanyamakuru bari baje kureba uko agezwa mu Rwanda
Umwe mu bamuzanye asinya ku mpampuro ko bamugejeje mu Rwanda
Umwe mu bamuzanye asinya ku mpampuro ko bamugejeje mu Rwanda
Bahererekanya impapuro zo kumuzana no kumwakira
Bahererekanya impapuro zo kumuzana no kumwakira
Aha yari akiri mu maboko y'abamuzanye mbere gato y'uko bamushyikiriza Police
Aha yari akiri mu maboko y’abamuzanye mbere gato y’uko bamushyikiriza Police
Yahise afatwa ngo ajye kubazwa ibyo yakoze mu 1994
Yahise afatwa ngo ajye kubazwa ibyo yakoze mu 1994
Araba ari mu maboko ya Police mu gihe atarashyikirizwa ubucamanza
Araba ari mu maboko ya Police mu gihe atarashyikirizwa ubucamanza

Photos/J.P.Nkurunziza/UM– USEKE

Venuste KAMANZI
ububiko.umusekehost.com

1 Comment

  • Tumuhaye ikaze, tunashima yuko kw’isabukuru 20 RPA/Inkotanyi zibohoye urwatubyayi bikanaba aribyo byahagaritse jenoside uyu mugabo acyekwamo kugira uruhare mu gupanga no gushyira mubikorwa Danemark yamutugejeje mu ntoki ngo aryozwe urwo ruhare kandi ibyo anabikorere aho nayo mahano yayakoreye. Mbona kumugeza m’urwa Gasabo kuli uyu munsi ali nka cadeau y’isabukuru ya 20! Dukwiye gushimira ubutabera na leta ya Danemark kubera iki gikorwa. Ikindi jyewe nshaka gushimangira nuko n’ibindi bihugu kugarurwa kwa Mbarushimana kubabera urugero nabo bakohereza abacyekwaho uruhare muli jenoside nabo baburanishwe aho ayo mahano bayakoreye imbere yabarokotse imigambi yabo mibisha. Kubaburanisha kure yaho ayo mahano bayakoreye ntibinyura abanyarwanda nkuko twe twibonera imbone ku yindi aba bantu bisobanura imbere y’inkiko z’igihugu bakoreye amahano bamena amaraso y’inzirakarengane. Indi mhamvu mbona ibyiza aruko baburanishwa mu Rwanda n’uko akenshi abunganira bene aba bagizi banabe bagerageza gukoresha amayeri yo kujijisha bakinira ku bibazo by’ubusemuzi hagati y’indimi z’inkiko zaho aba bantu baburanishijwe mu mahanga n’ikinyarwanda cy’abababatanga ubuhamya, cyangwa bakoresha izindi mhamvu ziterwa no gusobanurira inkiko zo mu mahanga details zireba topographie n’umuco nyarwanda. Kuburanira mu Rwanda inkiko zikoresha ikinyarwanda bikuraho iyo mikino ba avoka ya abashinjwa bagerageza gukoresha mu mahanga. Murabyumva rero sinemeranya nibyo Bw. Alain Mukurarinda yavuze kuby’uko abakekwako jenoside baburanishwa no mu mahanga.

Comments are closed.

en_USEnglish