Tags : Congo Brazzaville

Brazzaville: Bwa mbere habereye ikiganiro ku munsi w’Intwari z’u Rwanda

Ku nshuro ya mbere Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye ikiganiro kijyanye n’Umunsi w’Intwari, cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017. Iki kiganiro cyitabiriwe n’Abanyarwanda 80 batuye mu mujyi wa Brazzaville. Casimir NTEZIRYIMANA, Umujyanama wa kabiri muri Ambassade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville, yasobanuye ko mu Rwanda rwo […]Irambuye

Min Mushikiwabo avuga ko ubufatanye bw’Abanyafurika ntacyo butabagezaho

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo  yaraye abivugiye mu muhango wo gufungura ku mugaragaro ambasade y’u Rwanda muri Congo-Brazzaville aho yavuze ko iki gikorwa kigezweho kubera ubufatanye bukomeje kuranga ibihugu byombi by’umwihariko abakuru b’ibi bihugu. Mu mwaka wa 2011, Leta y’u Rwanda n’iya Congo Brazzaville zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’imikoranire mu bwikorezi bwo […]Irambuye

Brazzaville: Bwa mbere Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 22 yo Kwibohora

Ku nshuro ya mbere,  Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye, mu mugoroba wo kuwa 4 Nyakanga 2016, igikorwa cyabereye mu mujyi wa Brazzaville. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 250 biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, inzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Congo, […]Irambuye

Congo Brazzaville: Uwahoze ari Umugaba Mukuru w’ingabo yatawe muri yombi

Gen. Jean Marie Michel Mokoko umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, ndeste wigeze no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu,  yatawe muri yombi ashinjwa gutegura gihirika ubutegetsi bwa Denis Sassou Nguesso. Inzego z’umutekano za Congo Brazzaville ngo zataye muri yombi Gen. Mokoko mu mugoroba w’ejo kuwa kabiri. Batangaje ko agiye gukorwaho iperereza ku cyaha ashinjwa […]Irambuye

Congo-Brazzaville: Bwa mbere habereye ibikorwa byo Kwibuka Jenoside

Ambasade y’u Rwanda muri Repuburika ya Congo (Brazzaville) kuri uyu wa kane taliki ya 7 Mata 2016, yatangije ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu. Umuhango wo kwibuka witabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu, Abahagarariye imiryango mpuzamahanga, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda bahaba. Ambaderi w’u Rwanda Dr Jean Baptiste […]Irambuye

Abanyamakuru i Kigali ngo bari gutesha ‘equilibre’ Amavubi!!!

Amavubi amaze gutsindwa ibitego 2 – 0 muri Congo Brazzaville yahise yarekeza muri Gabon kwitegura umukino wo kwishyura ikina  tariki 27 Nyakanga, umuyobozi w’Umupira w’amaguru mu Rwanda yatangaje ko ngo bataje i Kigali kuko banze ko itangazamakuru ryatesha ‘equilibre’ abakinnyi. Ntakidasanzwe cyari kibirimo, cyane ko byari biteganyijwe ko bagomba kwishyura umukino wa Gabon wa gicuti, […]Irambuye

Week end mbi ku Amavubi. Congo 2 – 0 Rwanda

Nyuma y’uko Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 atsinzwe ibitego 4 -0 kuwa gatandatu i Kampala, Amavubi makuru nayo kuri iki cyumweru yaguwe nabi i Pointe Noir n’ikipe y’igihugu ya Congo iyatsinda ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza wo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu kizaba mu 2015 muri Maroc. Ikipe y’igihugu Amavubi […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish