Digiqole ad

Week end mbi ku Amavubi. Congo 2 – 0 Rwanda

Nyuma y’uko Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 atsinzwe ibitego 4 -0 kuwa gatandatu i Kampala, Amavubi makuru nayo kuri iki cyumweru yaguwe nabi i Pointe Noir n’ikipe y’igihugu ya Congo iyatsinda ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza wo gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Africa cy’ibihugu kizaba mu 2015 muri Maroc.

Umutoza Stephen Constantine ntabwo yahiriwe n'umukino w'i Pointe Noir
Umutoza Stephen Constantine ntabwo yahiriwe n’umukino w’i Pointe Noir

Ikipe y’igihugu Amavubi muri uyu mukino wo muri Congo yasatirizaga abakinnyi babiri Sina Jerome na Daddy Birori ariko biba iby’ubusa ntibagira icyo batera mu izamu rya Congo.

Ikipe ya Congo yihariye cyane umukino isatira kenshi cyane kurusha Amavubi, yari yabashije gusezerera ikipe ya Libya mu kiciro cy’ibanze muri aya marushanwa.

Igice cya mbere ariko cyarangiye Amavubi yihagazeho amakipe yombi anganya ubusa ku busa kugeza ku munota wa 71 ubwo uwitwa  Gandze Cesaire yarekuye ishuti ari hanze y’urubuga rw’amahina umuzamu Ndoli ntiyabasha kuwufata.

Mbere gato y’uko umukino urangira, ku makosa ya ba myugariro b’u Rwanda n’umuzamu Ndoli batsinzwe igitego cya kabiri umukino urangira Amavubi asabwa kuzatsinda nibura bitatu ku busa mu mukino wo kwishyura i Kigali mu byumweru bibiri.

Umutoza Steven Philip Constantine nyuma yo gutakaza umukino ubanza,  asanga  bigishoboka ko u Rwanda rwasezerera ikipe y’igihugu ya Congo brazaville kabone nubwo bitoroshye

Constantine ati “ Twatangiye nabi kuko tutabashije kugabanya igitu cy’abakinnyi ba Congo ,twabiganiriyeho mu kiruhuko ariko haje kubaho amakosa abiri y’umukinnyi ku giti cye bituma dutsindwa ibitego bibiri.”

Constantine yanatangaje ko umunyezamu Ndoli J.claude yagize ikibazo cy’imvune ikomeye ku buryo binashoboka ko umukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki 2/08/2014 ashobora kutazawukina.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima avuga ko uyu munsi utabahiriye .

Haruna ati “ Uyu munsi ntiwari uwacu twagerageje uko dushoboye ariko n’umusifuzi ntiyatubaniye gusa ndizera ko bitarangiye kuko turacyafite iminota 90 iwacu birashoka ko tuzayivanamo.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi biteganyijwe ko mbere y’uko igaruka mu Rwanda ibanza guca mu gihugu cya Gabon gukina umukino wa gicuti wo kwishyura maze ikahava ije mu Rwanda kwakira umukino wo kwishyura na Congo Brazzaville.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aliko
    mwibuke ko umutoza afite inshingano yo kugeza amavubi kure hashoboka
    kandi ahashoboka yahageze(kuko iyo nshingano ntago isobanutse), aliko
    ngaruke ku mutoza wungirije, ko nziko mu ikipe y’igihugu harimo idorali
    aho muguhitamo abirukanwa ntahaba haragendewe ku marangamutima na cyane
    ko umutoza wungirije afite club(apr)atoza akaba yavuga ati abakinnyi
    banjye mbageragereze byibura benshi bashoboka babone ku idorali. Ubundi
    mu nyungu z’amavubi numva umutoza wungirije atagombye kugira ikipe atoza
    yo muri club bitabaye ibyo ihitamo ry’abakinnyi rishobora kumubera
    ihurizo na cyane ko burya ntawe utagira amarangamutima kandi niyo
    atayagira iyo byanze ntawabura kubigira urwitwazo.

Comments are closed.

en_USEnglish