Digiqole ad

Brazzaville: Bwa mbere Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 22 yo Kwibohora

 Brazzaville: Bwa mbere Abanyarwanda bizihije isabukuru y’imyaka 22 yo Kwibohora

Amb. Jean Baptiste HABYALIMANA na Raymond Zepherin Mboulou, Ministiri w’Umutekano muri Congo Brazzaville

Ku nshuro ya mbere,  Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 22 u Rwanda rumaze rwibohoye, mu mugoroba wo kuwa 4 Nyakanga 2016, igikorwa cyabereye mu mujyi wa Brazzaville.

Amb. Jean Baptiste HABYALIMANA na Raymond Zepherin Mboulou, Ministiri w'Umutekano muri Congo Brazzaville
Amb. Jean Baptiste HABYALIMANA na Raymond Zepherin Mboulou, Ministiri w’Umutekano muri Congo Brazzaville

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga 250 biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, inzego z’ubuyobozi mu gihugu cya Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’Imiryango mpuzamahanga.

Dr Jean Baptiste HABYALIMANA, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville yabwiye abari muri ibi birori amateka y’urugamba rwo kwibohora, yerekana aho Ingabo za RPF zavanye u Rwanda none rukaba rufite icyerekezo kibereye  Abanyarwanda.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda basobanukiwe ko kwibohora nyakuri ari ukurinda no guha agaciro ibyagezweho muri iyi myaka 22, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yavuze  ko u Rwanda rukomeje gahunda yo guteza imbere Abanyarwanda ari na ko ruharanira kugera ku  iterambere rirambye kubera ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame bufite icyerecyezo kandi buha Umunyarwanda wese agaciro.

Dr Habyalimana yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kwifatanya n’ibindi bihugu mu guteza imbere umugabane wa Afurika ruhereye mu gukuraho imbogamizi ku bijyanye n’ubuhahirane n’ingendo mu bihugu bya Afurika.

Yagarutse ku mubano mwiza hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville n’umubano w’Abakuru  b’ibi bihugu, ashimira  Abanyekongo urugwiro bakirana Abanyarwanda.

Yashimiye abahagarariye ibihugu byabo muri Congo ku bufatanye n’imikoranire myiza bafitanye na Ambasade y’u Rwanda, anakangurira ibindi bihugu guharanira ubumwe n’iterambere muri Afurika.

Yibukije Abanyarwanda baba mu bihugu iyi Ambasade ihagarariyemo u Rwanda ari byo Cameroun, Tchad, Guinée Equatorial, Gabon na Repubulika ya Centrafrique, ko Ambassade ari iy’Abanyarwanda bose n’inshuti zabo.

Yabijeje ko izabaha ubufasha bwose bayikeneyeho mu gihe biri mu bushobozi bwayo. Yanabasabye ko bakomeza gufatanya guhesha agaciro igihugu cyabo n’umugabane wa Afurika.

Umugoroba wakomeje kuba muhire mu njyana y’indirimbo n’imbyino nyarwanda mu gukomeza ibyishimo by’uwo munsi,  abari bitabiriye iki gikorwa  bifatanije n’Abanyarwanda kwishimira intsinzi u Rwanda rwagezeho.

Bamwe mu Banyarwanda baba muri Congo Brazzaville mu ifoto na Amb. Jean Baptiste HABYALIMANA
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Congo Brazzaville mu ifoto na Amb. Jean Baptiste HABYALIMANA

Adeline M– USEMA/ Brazzaville

UM– USEKE.RW

en_USEnglish